Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

OMS Irasaba ibihugu kuzamura imisoro kubinyobwa bifite isukari.

Nk’uko tukikesha ijwi rya Amerika mu ishami ry’igiswayili, ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS rihangayikishijwe na zimwe mu ndwara z’umubyibuho ukabije uri kwiyongera ku isi uterwa nibinyobwa birimo isukari nyinshi.

Aha niho umuryango OMS uhera usaba ibihugu gufata ingamba zikomeye mu gukumira izo ndwara z’umubyibuho ukabije uterwa n’ibinyobwa birimo isukari nyinshi.

Uyu muryango ukaba usaba ko hashyirwaho imisoro y’ikirenga ku bihugu bitumiza bikaninjiza ibinyobwa bifite isukari nyinshi aha ibinyobwa bitungwa agatoki mu kugira isukari nyinshi harimo ikinyobwa cya Coca cola.

Muri raporo yasohowe n’uyu muryango ivugako 1/3 cy’abantu bakuru bafite umubyibuho ukabije, ½ cya miriyali bari bafite umubyibuho ukabije mu mwaka wa 2o14.

Ariko igiteye inkeke kuruyu muryango mpuzamahanga wita kubuzima nuko hari abana miriyoni 42 bari munsi y’imyaka itanu 5. Bari bafite umubyibuho ukabije mumwaka ushyize.

Uwo mubare uhwanye n’abana miriyoni 11. nyuma ya buri myaka 15. Muriyo mibare abana bangana na ½ batuye ku mugabane wa Asia naho 25%batuye kuri uyu mugabane wa Afrika.

OMS yavuzeko ibi binyobwa birimo isukari nyinshi bifite uruhare mu kwiyongera ku ndwara ya “Diyabete” imwe abanyarwanda ba kunze kwita indwara ya gisukali.bityo murwego rwo kuyikumira hakirindwa kugoresha ibyo binyobwa birimo isukari nyinshi.

JOHN Bagabo

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

castro - 12/10/2016 saa 16:56

Nahano murwanda biratureba obesite imeze nabi
Kanda hano umusubize

castro - 12/10/2016 saa 16:55

Icyocyonicyo obesite imeze nabi?
Kanda hano umusubize

castro - 12/10/2016 saa 16:55

Icyocyonicyo obesite imeze nabi?
Kanda hano umusubize

DANNY IKIGAL - 12/10/2016 saa 16:32

TURABYISHIMIYE
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X