Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Perezida Obama arashinjwa kugira uruhare mu iyicwa ry’abapolisi riherutse kuba

Nyuma y’uko abapolisi batanu bo mu mujyi wa Dallas, ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika barashwe na ba mudahushwa (Snipers) abandi barindwi barakomerekera mu myigaragambyo yabaye igamije kwamagana ubwicanyi bukomeje gukorerwa abirabura, kuri ubu bamwe bari gushinja Perezida Barack Obama kugira uruhare mu iraswa ry’abo bapolisi.

Roger Williams, umwe mu bagize ishyaka ry’Abarepuburikani ukomoka muri Leta ya Texas arashinja Barack Obama kuba ari we wakajije kuba habaho umujinya mwinshi mu banyagihugu, nyuma y’iyicwa ry’abirabura babiri, Philando Castille wo mu ntara ya Minnesota hamwe na Alton Sterling wo mu karere ka Baton Rouge, mu ntara ya Louisiana, byanatumye abanyagihugu benshi birara mu mihanda bagakora imyigaragambyo, nyuma hakaziramo n’abicyanyi bakarasa abapolisi.

Roger Williams agize ati: "Gutambutsa ubutumwa mu buryo butari bwiza no kugaragaza umujinya kwa bamwe mu bayobozi bakomeye barimo na perezida , ni byo byakuruye izi mvururu hagati y’abapolisi n’abanyagihugu bakorera. Twe turi abahamya babyo turemeza ko byatewe n’amagambo ya perezida."

Williams yakomeje avuga ko bibabaje kuba nka perezida Obama avuga amagambo atuma abaturage bakora imyigaragambyo binagera aho abashinzwe umutekano baraswa nab a mudahushwa.

Ijambo rya Perezida Obama ashinjwa ko yakoresheje rigatuma abaturage birara mu mihanda bakanica abapolisi ni aho yagize ati: "Reka mbabwire, ariko n’ejo narabivuze. Gusa icyo navuga ni uko abanyamerika twese duhangayikishijwe nk’ikibazo cy’ivanguramoko gihari, ndetse kikanaba kiri no mu nzego z’ubutabera. Naranabivuze ko polisi ifite akazi gakomeye kuko abenshi bakora akazi kabo mu buryo bwiza cyane."

Uretse Roger Williams, n’umwe mu bahoze ari abayobozi mu ishyaka ry’abarepuburikani muri leta Illinois, Joe Walsh, yavuze ko Obama afite uruhare mu iyicwa ry’abapolisi baguye mu mujyi wa Dallas.

Ikibazo cy’ivanguramoko rishingiye ku ruhu gikomeje gufata indi ntera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho abapolisi b’abazungu barasa abirabura n’abaturage b’abirabura bagashaka kwihorera aho kugeza ubu imyigaragambyo muri za Leta zitandukanye ikomeje kuba ari na ko abantu bahasiga ubuzima.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Bibakumana J.Baptiste - 26/07/2016 saa 19:53

Abazungu Biyumva Ko Aribyo Byonyine Biremwa,ibyo Obama Yavuze Ni Ukuri Kudakuka.
Kanda hano umusubize

majyambere boniface - 13/07/2016 saa 20:34

Amerika nisubire Ku Isoko ikizwe nka mbere ibyo gutingana babivemo barebeko batagira amahoro.
Kanda hano umusubize

eddy jimmy bakomeza - 13/07/2016 saa 10:25

bishora kumubaho nawe si ajamenya kumuntuarinkundi
Kanda hano umusubize

dore - 11/07/2016 saa 08:41

BYUMVUHORE ATI UMUNTU NI NKUNDI SASA NONE ....
Kanda hano umusubize

eddy jimmy bakomeza - 13/07/2016 saa 10:23

yagobye kumenyako ko twese tuv'amaraso yurutuku
Kanda hano umusubize

saf - 10/07/2016 saa 21:34

ntawamenya inbo barimo !! gusa yaba obama yaba naba band I ba Williams umwami bakorera numwe. ukuri ko ntako. hababaje abaguma kuhagwa Gusa bazira ubusa!
Kanda hano umusubize

JUVENAL - 13/07/2016 saa 09:16

Nagirango ni muburundi honyene bagumuka nahariya.
Kanda hano umusubize

Manzi - 10/07/2016 saa 18:32

Ivyo Obama yavuze ni ukuri.
Kanda hano umusubize

cyane - 10/07/2016 saa 15:42

Mwitondere amayeri y'abanyapoliki! Bashobora kuba bishakira amajwi dore ko muri 2008 bavugaga ko Obama atita ku nyungu z'abirabura. Kandi n'iyo yarugiramo, rwaba ruziguye cyane ugereranije no muri Africa!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X