Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Perezida wa Malawi yaburiwe irengero

Perezida w’igihugu cya Malawi Mutharika biravugwa ko batazi aho aherereye, kuva yakwitabira inama nkuru y’umuryango w’abibumbye ( UN) yabaye ku matariki ya 26 Nzeri uyu mwaka muri New York muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika.

Abaturage ba Marawi bahangayikishijwe no kuba batazi aho umukuru w’igihugu cyabo ari ku ko haciyeho ukwezi kurenga atari mugihugu. Bityo abaturage bakaba batangiye kubaza inzego nkuru za Leta aho umukuru w’igihugu cyabo ari.

Nubwo abaturage ba Malawi batazi aho Perezida wabo yaba ari, ku munsi w’ejo umwe mu bayobozi bakuru b’icyo gihugu utarashatse ko amazina ye ajya mu bitangazamakuru, yavuzeko Perezida wabo nta kibazo afite ko yiteguye kugaruka mu gihugu mu minsi ya vuba.

Uyu muyobozi yongeyeho ko nyuma yo kuva mu nama yahise abagwa mu muhogo kuko afite indwara y’akanseri y’umuhogo.

Ibi bivugwa ko yaba arwaye Kanseri yo mu muhogo barabivuga bashingiye ku kuba iyo yabaga afite imbwirwaruhame mu gihe yasuye abaturage cyangwa mu minsi mikuru, ngo ntabwo yarenzaga iminota 10 cyangwa 12 kubera ku babara mu mu muhogo.

Bamwe mu baturage batangiye kugira ubwoba bibaza niba Perezida wabo yaba akiri muzima cyangwa yaritabye Imana aha ni ho bahera basaba Leta kubabwiza ukuri ku bijyanye n’ubuzima bw’umukuru w’igihugu cyabo, kuko kugeza ubu ntabwo Leta ya Malawi iravuga aho umukuru w’igihugu cyabo aherereye, ndetse n’icyo yaba agikora muri Amerika kuko inama yari yitabiriye yarangiye.

Ku itariki 13 z’uku kwezi ni bwo ikinyamakuru cyitwa Huffington Post cyanditse umutwe w’inkuru wavugaga ko Malawi abaturage baho bari mu gushakisha umukuru w’igihugu cyabo kuko batazi aho aherereye.

Raporo yakozwe mu mwaka wa 2014 yerekanaga ko abaturage b’icyo gihugu nta cyizere bafitiye Perezida wabo na Leta muri rusange.

Bagabo John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

umutoni didine - 18/10/2016 saa 19:17

hhhhh!!!! Sha mujye mucuruza mwaranguye kbs!!!
Kanda hano umusubize

- 18/10/2016 saa 11:31

Mujye mutangaza amakuru muzi ntimukavuge ibinyoma.,jye ndi malawi amakuru nyakurikira one to ne ibyorero muba muvuga ntimubizi,nigute uzavuga ko ntamafaranga afite kandi utazi mumifukaye ikirimo ???,so muge mutangaza amakuru mufitiye gihamya!!!!!!Thx.
Kanda hano umusubize

uze - 18/10/2016 saa 10:40

Wowe wiyise Jo shyira mugaciro kuko iyinkuru ishobora gushyira mukaga twe abanyarwanda baba muri Malawi iramutse ihageze. Kuvuga ngo Umukuru wigihugu yaburiwe irengero kandi ari mugihugu imbere. Bajye batangaza inkuru babanje kuyikorera ubugenzuzi ntibapfe guterura inkuru yarangiye ngo bayisohore mukinyamakuru nkaho aribwo ikiba. Murakoze
Kanda hano umusubize

JO - 18/10/2016 saa 09:59

NONESE ICYATANGAJE KITARICYO NIKIHE NIBA WEMERA KO KOKO UMUKURU WIGIHUGU ATARI AHARI KANDI YISOBANUYE NO KUBATURAGE AHUBWO IYUMUNENGA GUTANGAZA INKURU HACIYEHO IMINSI IBAYE
Kanda hano umusubize

JO - 18/10/2016 saa 09:54

NONESE ICYATANGAJE KITARICYO NIKIHE NIBA WEMERA KO KOKO UMUKURU WIGIHUGU ATARI AHARI KANDI YISOBANUYE NO KUBATURAGE AHUBWO IYUMUNENGA GUTANGAZA INKURU HACIYEHO IMINSI IBAYE
Kanda hano umusubize

- 18/10/2016 saa 01:36

ubwo yagiye gusura iliminati. bategereze ubundi azaza afite force nyinchi
Kanda hano umusubize

- 18/10/2016 saa 22:07

Arahari,mberezida,marawi
Kanda hano umusubize

uze - 17/10/2016 saa 22:11

Mujye musohora inkuru mwabanje kuyikurikirana neza njye ndimugihugu cya Malawi kandi iyinkuru mwanditse ntabwo ariyukuri kuko Perezida wa Malawi Prof. Peter Mutarika ejo hashize tagarutse mugihugu cye ndetse ageza nijambo kubamalawi bari bamaze iminsi batazi aho aherereye batekerezako yaba yarapfuye bakabibahisha. Murakoze
Kanda hano umusubize

eric nsengimana - 18/10/2016 saa 09:41

Nibyo rwose bajye batanga amakuru yagiriwe ubugenzuzi
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X