Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Perezida wa Tanzania John Magufuli ari mu uruzinduko rw’iminsi ibiri mu gihugu cya Kenya

Muri urwo ruzinduko umukuru w’igihugu cya Tanzania Dr. John Magufuri biteganyijwe ko aza kugirana ibiganiro na mugenzi we wa Kenya Uhuru Kenyatta bakaza no gutangiza ku mugaragaro umuhanda wa Southern By-pass uri mu mujyi wa Nairobi.

Uwo muhanda uhuza imihanda myinshi yo mu mujyi wa Nairobi harimo imihanda yo mu kirere ndetse n’imihanda yo hasi , n’imwe mu mishinga migari yagiye ikorwa na reta ya Kenya mu rwego rwo kugabanya umubyigano w’imodoka nyinshi mu ri uwo mujyi mukuru wa Nairobi.

JPEG - 24.5 kb
Perezida Dr John Pombe Magufuri na mugenzi we wa Kenya Uhuru Kenyatta

Perezida wa Tanzania biteganyijwe ko ari bugere ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta mu masaha ya saa inne za Kenya biraba ari mu ma saa tatu zo mu Rwanda. Aho aribuze kwakirwa na Perezida Kenyatta bakaza kugirana ibiganiro.
.
Muri urwo ruzinduko byitezwe ko Perezida Magufuri aribuze gusura Ikaragiro ry’amata ryitwa Eldoville riri ahitwa Karen mu mujyi wa Nairobi, nk’uko itangazo ryaturutse muri Perezidansi ya Tanzania ribivuga.

Kuva yajya ku buyobozi umwaka ushize mu kwezi k’ugushyingo yakunze kutagira ingendo nyinshi akorera hanze y’igihuhu usibye U Rwanda yasuye na Uganda.

Tubibutse ko mbere yuko aba Perezida wa Tanzania Magufuri yari Minisitiri ushinzwe iby’ubatsi muri Tanzania.

John Bagabo

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

DANI - 31/10/2016 saa 11:04

NIMWIKUREKO AGACINYIZO KABAZUNGU
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X