Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

RDC: Imyigaragambyo y’abarwanya ubutegetsi yaburijwemo

Muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo abapolisi baburijemo imyigaragambyo yari yateguwe n’abatavugarumwe na Leta kuri uyu wa gatandatu mu murwa mukuru Kinshasa.

Iyo myigaragambyo yari yateguwe n’abayoboke ba Etienne Tshisekedi, uyoboye ihuriro "Rassemblement", rihurikiyemwo amashyaka n’imitwe itavugarumwe n’ubutegetsi.

Tshisekedi yari yateguye ikivunge cy’abantu gikomeye cyane , kandi yari yaremze ku itegeko ryasohowe n’ubutegetsi ribuza imyigaragambyo iyo ariyo yose ya politike mu mu gihe cy’ibyumweru bitandatu byose mu murwa mukuru Kinshasa.

Iri tegeko ryari ryashyizweho na Leta, Umuryango w’Abibumbye (ONU) hamwe n’amashyirahamwe ahuriye muri sosiyete sivile bari basabye ko ryakurwaho.

Tshisekedi yari yitezwe ko muri iyo myigaragambyo atangaza niba adashigikiye umugambi wa Perezida Joseph Kabila wo kuguma ku butegetsi nyuma y’italiki 19 z’ukwezi kwa cumi na kabiri umwaka w’2016, aho manda ye yo kuyobora RDC iteganywa n’itegeko nshinga ry’iki gihugu izaba yarangiye.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

samuel - 11/11/2016 saa 21:11

TSHISEKEDI ararambiranye pe! kuva k'ungoma ya KASAVUBU? narambike nah'ubundi ndabuto ya vukanye.
Kanda hano umusubize

LT - 9/11/2016 saa 18:43

afrika ninde wayiroze??
Kanda hano umusubize

Cyuho - 6/11/2016 saa 21:25

Bafunze iminara ya RFI na Radio Okapi.Abanyagitugu bamenye ubwenge kweli.bahita bafungitumanaho.
Kanda hano umusubize

- 6/11/2016 saa 12:02

Ewe afrca urahanz niyemere ahintahe ishize kuko uwutsinzw ntibatsindaho!
Kanda hano umusubize

Kamanzi Faustin - 7/11/2016 saa 08:51

Tubitege amaso, n'aha Nyagasani pe
Kanda hano umusubize

Gahongayire Goretti - 7/11/2016 saa 12:28

Imana niyo yo gutabara iyi si yacu.mbega...ntabwo intambara izashira ntabwo amahoro azashira,keretse ibyaha n'urupfu byatsembwe na Yesu.buri wese asengere ubugingo bwe
Kanda hano umusubize

Nizeye Gady - 7/11/2016 saa 20:56

arikosey,baturetse twe abaturagee;tugahumuramo gakeee barafy'iki??
Kanda hano umusubize

M23 - 19/11/2016 saa 13:33

Urisengere ! Wewe Numuryango Wawe !
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X