Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

RDC: Umurwanyi wa FDLR guhora mu mashyamba biramurambiye yishyikiriza Monusco

Umutwe w’ingabo za Loni zishinzwe kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, MONUSCO watangaje ko hari umugabo bikekwako ari umuryanyi wa FDLR wishyikirije ishami ry’uyu muryango rishinzwe kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari inyeshyamba.

Itangazo MONUSCO yashyikirije Radio Okapi ku itariki 3 Nzeri 2016, rivuga ko uyu mugabo yahise asaba ko bamufasha gutahuka mu Rwanda.

Nyuma y’igenzura, MONUSCO irakeka ko uyu wishyize mu maboko yayo yaba ari Maj. Rafiki Castro Yacinthe wagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe abasivili ku itariki ya 14 Gicurasi 2016 i Kamananga mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Ku busabe bwa Minisiteri y’ubutabera muri Congo, ku itariki ya 2 Nzeri 2016, MONUSCO yamushyikirije inkiko za gisirikare.

Leta ya Congo ndetse n’ingabo za MONUSCO bishimiye ubufatanye bakomeje kugirana mu guhashya ibikorwa by’ubugizi bwa nabi muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Uyu mugabo yishyikirije MONUSCO nyuma y’umunsi umwe igisirikare cya Congo, FARDC, gitaye muri yombi abarwanyi 12 babarizwa mu ihuriro ryitwa John Love rikorana bya hafi na FDLR mu gace ka Bwito muri Kivu y’Amajyaruguru.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Gasore giribert - 9/09/2016 saa 07:03

Uwo munyeshyamba nibyiza kuba yitandukanyije nabo bari bafatanyije gukora ibikorwa b'yurugomo ahubwo byaba ari byiza nabandi bose babiretse
Kanda hano umusubize

- 9/09/2016 saa 07:02

Uwo munyeshyamba nibyiza kuba yitandukanyije nabo bari bafatanyije gukora ibikorwa b'yurugomo ahubwo byaba ari byiza nabandi bose babiretse
Kanda hano umusubize

ALEXIS NIYONGOMA - 5/09/2016 saa 10:17

YAGIZENEZA GUSHIKIRIZA KUKO IJAMBO RY'IMANA RIVUGA NGO MUBANZE MWITWARARIKE IVYUBWAMI BWIMANA IBISIGAYE AZOVYONGEGWA KANDI IYO AVUYE MUVYISI AKWIYE KWIRUNDURIRA MUMANA NIHO HARI UMUTEKANO NAMA HORO.
Kanda hano umusubize

value - 6/09/2016 saa 11:49

Yego Muvandi Uvuzeneza Kbs Birakwiye.
Kanda hano umusubize

Ishimwe - 23/09/2016 saa 19:35

Uwo Mugabo Yagize Neza Kuba Yavuye Mubugizi Bwanabi Ahubwo Naze Ature Atunganirwe Kuko Urwanda Aramahoro,
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X