Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Rwabuze gica hagati ya Hillary Clinton na Donald Trump bari mu kiganiro mpaka

Ikiganiro mpaka cya mbere bari kumwe cyari gitegerejwe cyane n’isi yose. Hillary Clinton na Donald Trump ntawakoze ikosa, bagiye impaka rubura gica, gusa Clinton akagaragazamo ubunararibonye mu miyoborere, ubunararibonye Trump yise bubi kuko ngo Amerika ikiri mu kaga.Muri iki kiganiro cyabereye muri Hostra University muri New York aba bakandida batangiye babazwa ibyerekeye uko bazamura ubukungu batowe n’ibibazo by’umurimo.

Clinton avuga ko azita cyane ku kuzamura imishinga iciriritse iha benshi akazi, avuga ko we ibyo avuga abyumva kuko na se yari rwiyemezamirimo uciriritse kandi ibi Trump we atabizi kuko yahereye ku mari ya miliyoni 40$ se yari yarakoreye.

Trump yatanze imirongo yo kuzahura ubukungu ngo bwazambye ahereye mu kongerera ubushobozi za kompanyi z’ubucuruzi no kwagura ubucuruzi bugari n’amahanga.

Aba bakandida bagaragaje kunyuranya muri politiki mpuzamahanga, ku iterabwoba, ku bitwaro bya kirimbuzi, ku mibanire ya US n’abakeba bayo Ubushinwa n’Uburusiya n’ibindi byinshi.

Ahereye ku ngingo babaga baganiraho, Clinton yagiye agaragaza ubunararibonye bucye bwa Trump, uburyo afite irondaruhu ndetse yarikurikiranyweho n’ubutabera kabiri mu 1973, n’uburyo yagiye yitwara imbere y’Uburusiya n’ibibazo bya Politiki y’isi. Amugaragaza nkudashoboye.

Trump nawe yerekanye ko US iri mu kaga mu bukungu n’iterabwoba kubera abanyapolitiki nka Hillary Clinton bahora babwira abaturage amagambo meza ariko ntihagire icyo bakora kugeza bongeye kwiyamamaza.

Ubwo yari ashinjwe irondaruhu, Trump yatangaje ko ubuyobozi bw’Abademocrate aribwo bwafashe nabi Abirabura muri Amerika.

Ku kibazo cy’ibitwaro bya kirimbuzi ku isi Clinton yavuze ko uburyo gihangayikishije isi imyitwarire ya Trump muri Diplomasiya iteye ubwoba aramutse abaye Perezida.

Clinton agatanga urugero rw’uko bakemuye ikibazo cy’ibitwaro nk’ibi muri Iran nta sasu rivuze, ariko Trump amwibutsa ko we na Obama bananiwe icya Korea ya ruguru.

Mu mpaka zabo z’iminota 90, buri wese yategeraga undi ku byo avuze ngo amubirindure.

Buri wese yagaragaje ubuhanga mu kwihagararaho gusa Clinton agaragaza ubunararibonye mu kungikanya ingingo no guhanganisha ibitekerezo atuje aseka nta burakari yerekana.

Trump yatangaje ko afite igishushanyo mbonera cyo gutsinda amatora kandi ari umuntu umenyereye gutsinda, yitsa cyabe ko ngo Clinton nta “Stamina” afite zo kuba Parezida wa Amerika.

Clinton yahise amwibutsa amateka ye mu magambo asebya abagore ko ibi bidakwiye umuntu waba Perezida wa Amerika mu gihe abagore nabo batora Perezida.

Impaka zabo zarangiye bugaragara ko rwabuze gica kuko bose bari batyaye ku ngingo zabo.

Aba bombi bazahangana mu biganiro bitatu nk’ibi, icya kabiri kizaba tariki 09 Ukwakira icya gatatu tariki 19 Ukwakira mbere y’amatora yo mu Ugushyingo azavamo Perezida uzasimbura Barrack Obama.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

28/09/2016 nsabimana alphonse - 29/09/2016 saa 11:37

Turmp agiye gusohoza ibyandiswe mubyahishwuwe mujyice cy 13 musengecyane yesu azasange twariteguye.
Kanda hano umusubize

nsabimana alphonse - 29/09/2016 saa 11:33

Turmp agiye gusohoza ibyandiswe mubyahishwuwe mujyice cy 13 musengecyane yesu azasange twariteguye.
Kanda hano umusubize

Mc The Sweet - 28/09/2016 saa 20:13

Nkuko tumaze kubibona,binyuze mubiganiro byagiye bigaragara kuri aba bakandida bombi,biragaragarako criton ari inararibonye mu miyoborere naho trump we nagende ntitumushaka kuko abirabura yatwica urubozo,arko ntitwirengangize ko byahanuwe ko amerika izayoborwa n'umusazi.
Kanda hano umusubize

- 28/09/2016 saa 14:16

Bose nibamwe
Kanda hano umusubize

Anicet Nahayo - 28/09/2016 saa 10:38

Cliton Azotsinda,kuko Trump Asa Na Shetani DusengIMANA trump ntazinde Abirabure Twoba Duhonye
Kanda hano umusubize

Ruberintwari - 27/09/2016 saa 22:15

harumuhinga wo mubugiriki (grecque) yavuze ko trump naramuka atowe hashobora kuba intambara yisi ya gatatu, knd umuntu aravy neza imyitwarire ye birashoboka, duseng cne azatsindwe
Kanda hano umusubize

francois xavier - 27/09/2016 saa 19:16

Nonec ko mbona bose bashaje kubwange nagiha uriyaya. Musaza gusa ibyahanuwe nuko. Uriya mugore agomba kuyobora. Knd nicyo kimenyetso cyanyuma dutegereje ngo yesu agaruke.
Kanda hano umusubize

SABASAJYA COSMA - 27/09/2016 saa 16:37

Hatsinda TRUMP cyangwa CLINTON,ni hahandi nta numwe uzakuraho ibibazo AMERIKA ifite,birimo ubushomeri,ubukene,indwara,urupfu,etc...utibagiwe n'ibyihebe by'abaslamu biyimereye nabi.Nta american president washoboye gukuraho ibyo bibazo.Ahubwo utowe nawe akomeza intambara Amerika irwana mu bihugu byinshi.Nukuvuga ko akora ibyo imana yanga.Imana yanga abantu bose barwana ku buryo izabica bose ku munsi wa nyuma (Matayo 26:52;Yesaya 34:2,3).Usanga abaperezida benshi bo muli yi si bakora ibyo imana yanga:Kwiba amajwi mu matora,kwica abatavuga rumwe nawe,gushoza intambara,gusahura igihugu,gutonesha abantu bari mu ishyaka ryawe,etc...Niyo mpamvu Bible ivuga ko chef w'iyi si ari SATANI (Yohana 12:31).Ni nayo mpamvu mu myaka iri imbere,imana izamenagura ubutegetsi bwose bw'iyi si (Daniel 2:44).Igashyiraho ubwayo buzazana amahoro,abantu bose bakareshya.Ubushomeri,ubwicanyi,gutonesha,ubukene,urupfu,indwara,ubusaza,etc...byose bikavaho burundu,isi igahinduka Paradizo.Aho guhera mu byisi gusa,imana idusaba no gushaka imana,tukiga Bible aho kuyibika imuhira gusa.Kuko iyo tuyize,bituma dukorera imana,tukamenya ko imana yanga abantu bibera mu byisi gusa (Yakobo 4:4).Nitwiga Bible kandi tugakora ibyo imana idusaba bili muli icyo gikabo,imana izaduhemba ubuzima bw'iteka kandi izatuzura ku munsi wa nyuma (Yohana 6:40).Ariko abibera mu byisi gusa,nta buzima bw'iteka bazabona.Iyo bapfuye biba birangiye.
Kanda hano umusubize

nteturuye nicodeme - 27/09/2016 saa 15:43

Hillary clinton niwe akwiye gutsinda,birabonekako gutwara America abishoboye.
Kanda hano umusubize

GASABIMBABAZI. - 27/09/2016 saa 14:40

UMWE ATI NDUMWANA WA MIRINGE.UNDI ATI NDU MWANA WUMUKENE.ESE UMUKENE NU MUKIRE NINDE WAKIZA UNDI,NOBLE NINDE,UWAKORA UBUCAKURA NUWUHE.QUE LE MEILLEUR GAGNE.
Kanda hano umusubize

GASABIMBABAZI. - 27/09/2016 saa 14:36

BURYA AMERIKA NAHO NIKWISI.ABA NYA AFRIKA BEMEYE NABO BAGAKORA (DEBAT CONTRADUCTOIRE,CONTRADUCTORY DEBATE), BABA ABA MBERE,UWACU UWAKORA IBIGANIRO MPAKA NAWE, UWO X CYANGWD Y, YAVUGA IKI? KO PAUL ANACECETSE IBIKO BYAKWIVUGIRA, GENDA RWANDA WA RASHUBIJWE.KUVA IKUZIMU UJYA IBUNTU,MANA WADUHOJEJE AMARIRA.IMPA PAUL WAMPAYE RWEMA.
Kanda hano umusubize

munyanziza felic - 28/09/2016 saa 17:41

Paul yayoboye neza haraho yavanye u Rwanda naho arugejeje ariko nareke nabandi bayobore kuko hari nuwa kora ibirenze ibyoyakoze nibwo butwari kureka nabandi bakagaragaza ubushobozi bwabo
Kanda hano umusubize

kweli - 27/09/2016 saa 13:41

ntanumwe urimo nku mû candidat Bose barashaje
Kanda hano umusubize

- - 27/09/2016 saa 10:58

Natsinda TRUMP uzanshake nguhe amandes!
Kanda hano umusubize

Ntirenganya Justin - 27/09/2016 saa 10:14

Hillary Clinton nayobore america ndabona azagezaho abaturage bose bahatuye iterambere hamwe nisi murirusange murakoze ibiganiro mpakabikurikira turabitegereje.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X