Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

SUDANI: Ingabo za RDF zamurikiye abaturage inyubako igizwe n’ibyumba by’amashuri n’ibiro

Mu mpera z’icyumweru gishize Ingabo z’uRwanda za batayo ya 73 ziri mu butmwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani, za murikiye abaturage bo mu nkambi ya El Salaam mu mujyi wa El Fasher inyubako igizwe n’ibyumba bitatu by’amashuri ndetse n’ibiro bu bakiye abo baturage.

Iyo nyubako y’ishuri ry’isumbuye ry’abakobwa ikaba yarubatswe ku ufatanye bw’ihuriro ry’abakristo bari muri UNAMID n’ingabo z’u Rwanda
Umunyamabanga wa leta ushinzwe uburezi muri Darfur Prof. Isaac Ahmad.

JPEG - 160 kb
Abaturage ba Sudani

Akaba arinawe wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yashimiye ingabo z’u Rwanda ku kazi keza zigaragaza haba mu nshingano ashinzwe zo kurinda umutekano wabenegihugu, ndetse n’ibindi bikorwa birimo nko kubaka inyubako zitandukanye harimo niyo batashye y’amashuri yisumbuye.

Prof. Isaac yagize ati” maze kwitabira iki ikorwa inshuro ebyiri, ubushize nabwo nitabiriye igikorwa cyo gutaha uruzitiro rw’ishuri rw’ubatswe kw’ishuri ribanza ry’abakowa ryahitwa Noor Salaam.

Akaba yatanze icyifuzo yuko byaba nk’umuco ku bihugu byombi ukazajya wizihizwa buri mwaka, mu rwego rwo guha icyubahiro n’ubufasha ingabo z’uRwanda.

Mu izina rya Lt Gen. Mushyo Kamanzi, akaba arinawe muyobozi wa UNAMID, yashimye inkunga ya Rwandatt 47 akaba yasabye gukomeza kugira uruhare mu mishanga nkiyi.

JPEG - 156.9 kb
Lt Gen Mushyo Kamanzi

Mu izina ry’umuyobozi w’inkambi ya Salaam IDP. Sheik Khadin yashimye byimazeyo ingabo z’u Rwanda, ku nkunga n’ubufasha bitangwa n’ingabo z’uRwanda.

Yakomeje avugako ari amateka ndetse ko ari n’itandunyirizo hagati y’izindi ngabo zituruka mu bindi bihugu. aho yifujeko n’izindi ngabo za kwigira ku ingabo z’urwanda
Uyu muhango wari witabiriwe n’abaturage bo muri ako gace ndetse n’abayobozi akuru muri Guverinoma ya Sudani n’ingabo za UNAMID.

JOHN Bagabo.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 9/11/2016 saa 06:22

RDF oyeee turabakunda cyane
Kanda hano umusubize

uwamahoro jmv - 8/11/2016 saa 07:21

nishema kungabo z'u rwanda kdi bakomereze aho kbs
Kanda hano umusubize

Salomon - 7/11/2016 saa 19:00

Ndihano Ku nkanka Izo Ngabo Nizikomereze Aho
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X