Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Sudani irashinjwa gukoresha intwaro z’uburozi ku baturage bayo

Umuryango Amnesty International kuri uyu wa Kane wasohoye raporo ishinja guverinoma ya Sudani gukoresha intwaro z’uburozi ku baturage bayo ahitwa Jebel Marra mu Ntara ya Darfur. Raporo yahise yamaganwa n’ubutegetsi bwa Sudani.

Amnesty International ivuga ko abantu babarirwa muri 200 na 250, biganjemo abana, bashobora kuba barapfuye nyuma yo guhumeka ibyuka byica mu gihe cy’ibitero byibuze 30 kuva muri Mutarama 2016. Muri icyo gihe ngo ingabo za guverinoma zikaba zarakoze ibikorwa bya gisirikare byinshi muri Jebel Marra zigamije kongera kugenzura ibirindiro bimwe byari byigaruriwe n’umutwe uharanira kubohoza Sudani no kurandura ibikorwa by’inyeshyamba muri iki gice.

Perezida wa Sudani, Omar el-Bashir nyamara ariko akaba yari aherutse gutangaza mu ntangiriro z’uku kwezi ko amahoro yagarutse muri Darfur.

Nubwo bivugwa gutyo, abashakashatsi ba Amnesty International bakoze ubushakashatsi bifashishije ubuhamya kuri telephones, amafoto asanzwe n’amafoto ya satellites, bavuga ko ubuhamya bwinshi bafite buvuga ko hakoreshejwe imyuka irimo uburozi ubwo Jabel Marra yasukwagaho ibisasu, nyuma y’aho bigasigira ingaruka ku ruhu, mu buhumekero no mu igogora ku baturage bo hafi aho nk’uko umugore w’imyaka 20 uvugwa muri iyi raporo yabitangaje.

Yagize ati: "Uruhu rwanjye ntirusanzwe. Mpora ndibwa umutwe, na nyuma yo gufata imiti. Umwana ntakira, uruhu rwe rurabyimba byimba. Bavuze ko azamererwa neza ariko nta kigenda."

Amafoto ariko yo ngo ateye ubwoba kurushaho nk’uko Jeune Afrique dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga. Ngo hagaragara abagore n’abana bahiye, bakomeretse n’ibindi biteye ubwoba.

Tirana Hassan ukuriye porogaramu y’ubushakashatsi muri Amnesty International, avuga ko intwaro z’uburozi (Chemichal Weapons) hashize igihe kinini ziciwe kuko ngo ububabare ziteza iyo zikoreshejwe nta busobanuro bwatangirwa uko byaba bimeze kwose.

Gilbert Mahame

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X