Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Sudani y’epfo: Riek Machar ashobora gutangiza indi ntambara

Riek Machar, wahoze yungirije umukuru w’igihugu muri Sudani y’Epfo ubu akaba abarizwa mu buhungiro yavuze ko umutwe we utifuza intambara ariko yongeraho ko Leta nitubahiriza ibikubiye mu masezerano y’amahoro ashobora gutangiza intambara.

Ibi Machar yabivuze mu kiganiro cyihariye yahaye Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru, aho yavuze ko umutwe ayoboye wa Sudan People Liberation Movement in Opposition ukomeje kwiyubaka utegura intambara yo gukuraho leta ya Perezida Salva Kiir.

Yongeyeho ko yifuza kubyutsa amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono mu mwaka wa 2015 hagati y’umutwe ayoboye na leta.

Machar ubu arabarizwa mu gihugu cy’Afurika y’Epfo aho yagiye kwivuza.
Mu kwezi kwa karindwi nibwo Machar yahunze umurwa mukuru Juba, nyuma y’imirwano hagati y’ingabo ze ni za leta, imirwano yahitanye abantu barenga 300.

Machar yemeza ko abasirikali be bagera kuri 70 bishwe n’ingabo za leta ubwo we nazo bahungiraga mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Yabwiye Ijwi ry’Amerika ko icyo gihe cyose yakomeje kuvugana n’umukuru w’igihugu amusaba gutegeka ingabo ze guhagarika imirwano.

Nyuma y’imirwano ya Juba, Perezida Kiir yashinje Machar kuba yarashakaga kumwica no kumukura k’ubutegetsi. Kiir yabwiye televiziyo yo muri Kenya ko mu nama yagiranye na Machar mu kwezi kwa karindwi, Machar yari yitwaje imbunda yo mu bwoko bwa pistol.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Robert - 18/10/2016 saa 10:58

Abaturage ba South Sudan barahazahariye bihagije. Aba bagabo bombi nibatumvikana, izi nzirakarengane zizakomeza zihagwe.
Kanda hano umusubize

Theophile Ntikabuze - 18/10/2016 saa 01:52

Aba Bagabo Bombi Nibivume.Soudani Izagira Mahoro Batakiriho
Kanda hano umusubize

Bahati - 15/10/2016 saa 12:23

Njendabona Umwanawumuntu Yahindutse Inyamaswa Dusemgere Afurika Pe Yesuaraje
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X