Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Tanzania: Batandatu bagizwe abere nyuma yo gukatirwa igihano cyo kwicwa

Dar es Salam muri Tanzania kuri uyu wa 28 Ukwakira 2016, urukiko rw’ubujurire rwagize abere abagabo batandatu nyuma y’aho urukiko rukuru rwari rwabakatiye igihano cyo kwicwa.

Dar es Salam muri Tanzania kuri uyu wa 28 Ukwakira 2016, urukiko rw’ubujurire rwagize abere abagabo batandatu nyuma y’aho urukiko rukuru rwari rwabakatiye igihano cyo kwicwa.

Urukiko rw’ubujurire rwa Dar es Salam rwagize abere abagabo batandatu bari barakatiwe n’urukiko rukuru kubyaha byo kwica abasirikare bo mu mutwe ushyinzwe guhAshya imyigaragambyo cyangwa se ahabereye akavuyo uzwi nka Fanya Fujo Uone ( FFU).

Urukiko rw’ubujurire rumaze gusuzuma ikirego cyatanzwe n’abunganira mu mategeko abo bagabo bashinjwagwa ubwicanyi niba gifite ishingiro, rwahise rushyiraho itsinda ry’abacamanza batatu bagombaga kuburanisha icyo kirego.

Urukko rw’ubujurire rwasanze abo bagabo batandandu baregwaga ubwicanyi icyaha kitabahama kuko basanze ibyo urukiko rukuru rwashingiyeho rubahamya icyaha cy’ubwicanyi ntabimenyetso bifatika rwerekanye, bityo urwo rukiko rw’ubujurire ruhita rutegeka ko abo bagabo bahita barekurwa bagataha kuko ibirego baregwa nta shingiro bifite

Jonh Bagabo

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

karikunzira bernard - 3/11/2016 saa 05:04

Yesu nashimwe ndumva Imana yakoze ibikomeye Natwe iburundi Imana idihe ubutungane butabogamye
Kanda hano umusubize

- 1/11/2016 saa 13:05

Yebabawe ariko imana ko yaremye umuntu namategeko yayo nigute umwana wumuntu yashyizeho itegeko ryokwica umuntu akigereranya nimana izarimbura isi ndashimira umusaza washishoje neza agasanga ntagihano cyurupfu;);).
Kanda hano umusubize

josiane Kasime - 1/11/2016 saa 11:21

Nanyuma ya zero irakora mbega amahirwe bahite barokoka
Kanda hano umusubize

Damour - 29/10/2016 saa 16:59

ubwo se bashishoje neza,ariko ubundi ubwo bari bashishoze koko cya ni yamvugo ngo mbyikureho.
Kanda hano umusubize

- 29/10/2016 saa 13:10

abo bagabo nibabareke nimba ata birego bafite biboneka
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X