Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Tanzania irashinja Koreya y’amajyaruguru ubutekamutwe

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Tanzania Augustine Mahiga aravuga ko igihugu cya Koreya y’amajyaruguru gikora ibyo yita ko ari ubutekamutwe, aho icyo gihugu gikoresha idarapo rya Tanzania ku mato yacyo mu buryo butemewe n’amategeko.

Ibi minisitiri Augustine Mahiga abivuze nyuma y’aho igihugu cya Koreya y’amajyaruguru gihawe gasopo n’Umuryango w’Abibumbye ko kitazongera gukoresha amato yacyo mu bikorwa by’ubucuruzi.

Minisitiri Augustine Mahiga yagize ati: "Amato y’igihugu cya koreya y’amajyaruguru cyahawe gasopo n’Umuryango w’Abibumbye ku tazahirahira cyongera kunyuza ibi curuzwa byacyo ku nkombe z’igihugu cyacu, none icyo gihugu kirimo kirakora ubutekamutwe aho gifata ikirango cy’ibendera rya Tanzania kikarishyira ku mato yabo kugira ngo cyambutse ibicuruzwa byabo, ababonye ubwo bwato buriho idarapo ry’igihugu cya Tanzania bakagirango ni amato y’igihugu cyacu."

Ubu butekamutwe bwa Koreya ngo ntabwo ibukora kuri Tanzania gusa kuko iyo ishyatse kwa mbutsa ibicuruzwa byabo yifashisha idarapo ry’icyo gihugu iba igiye kwambukirizaho ibicuruzwa byabo, bityo abashinzwe umutekano w’inyanja babona ubwo bwato bakagira ngo ni ubw’icyo gihugu cyabo bukarinda bwambuka.

Minisitiri Augustine Mahiga ya vuze ko yongeye kwihaniza Koreya y’amajyaruguru kutazongera gukoresha ibirango bya Tanzania mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kuko bamaze kwandikira Leta ya Koreya y’amajyaruguru ko igomba guhagarika ibyo bikorwa bitaba ibyo Leta ya Tanzania igafata izindi ngamba.

Minisitiri Augustine Mahiga yanasabye ko ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishyinzwe ibyerekeranye n’Inyanja ko ryakora ibi shoboka byose bagafata abayobozi bayo mato manini anyuzwa mu Nyanja ya Tanzania.

John Bagabo

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

hakizimana jean - 25/10/2016 saa 14:17

Uko nukuvogera igihugu cyabandi ndumva ibyiza babireka namakosa
Kanda hano umusubize

king - 23/10/2016 saa 12:53

Ubuse koko tanzaniya yafata izihe ngamba kuribariya biyahuzi aha nzaba ndora numwana wumunyarwanda
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X