Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Tanzania: Pereziida Dr John Pombe Magufuri ni we ukiri imbere mu majwi mu bagigize uruhare mu iterambere ry’abaturage

Peresida w’igihugu cya Tanzania JOHN Pombe Magufuri ari imbere ku majwi yo guhatanira igihembo cy’abantu bagize uruhare mugufasha abaturage mu kugira imibereho myiza.

Mu gihe hasigaye iminsi 21 ngo icyo gihembo cyitwa Forbes Africa of The Year gitangwe, mu bo bahataniye icyo gikombe harimo Perezida wa Mauritius Amenah Gulib, Umushinjachaha wo muri Afrika yepho Tuli Modonsela hamwe n’uwitwa Michiel le Roux watangije Capitec Bank hamwe na Leta y’u Rwanda ariko uyihagarariye we akaba atazwi.

Kugeza ku munsi w’ejo ku gicamunsi Perezida Dr John Magufuri ni we wari imbere hamwe n’amajwi 75, akaba akurikiwe na Leta y’u Rwanda, ku mwanya wa gatatu hari Modonsela wa Afrika y’epfo.

Mu gihe Perezida Magufuri mu cyumweru gitaha ari bwo azuzuza umwaka atorewe kuba Perezida wa Tanzania, amaze gukora byinshi bijyanye no kuzamura imibereho myiza y’abaturage agendeye ku nsanganyamtsiko igira iti "Hapa kazi tuu" bivuze ngo "Aha ni akazi gusa."

Ikindi abaturage ba Tanzania bakunze gushimira uyu muyobozi ni uko yagiye akuraho imwe mu minsi mikuru yakorwaga muri icyo guhugu igatwara akayabo ka mafaranga kandi itari iya ngombwa, agategeka ko ayo mafaranga afasha muri bimwe mu bikorwa bizamura abaturage mu mibereho myiza biteza imbere.

Twabubutsa ko Perezida Magufuri yatorewe kuyobora Tanzania mu matora aheruka mu kwezi kwa 10 umwaka ushyize aho yatowe kumajwi 58.46%.

John Bagabo

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 29/10/2016 saa 09:54

Nyakubahwa president Makufuli komerezaho,no co abapresident bagombagukore.koraneza bakurebereho
Kanda hano umusubize

Toto - 28/10/2016 saa 13:56

Hanyuma c ni gute u Rwanda rubura uruhagarariye ibyo ntibyumvikana. ngewe ndahari kandi nditeguye. Hagati aho magufuri ni intangarugero arwanya ibisambo by'ukuri kandi agashaka ivyateza rubanda imbere. Dore ishuri Afrika yakwigiraho
Kanda hano umusubize

kamuzinzi - 27/10/2016 saa 05:44

abandi mumurebereho Magufuri we ndibuka Meeting yawe hariya Daresalaam stade yuzuye. Bose bakurebereho.
Kanda hano umusubize

kandi - 26/10/2016 saa 18:24

Njye nkunda umuntu uyobora yaranize pe ntako bisa ureke abantu baba batubeshya bazi ko amateka yabo atazwi. Nta muntu w'umuyobozi ukwiye kwigamba kwica ntacyo bimaze ni ubujiji bwo kutamenya igitumya baba abayobozi.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X