Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Tanzania: Umudepite ari mu mazi abira nyuma yo guhembwa atakiri mu kazi

Nyuma y’aho bigaragaye ko mu gihugu cya Tanzania hari bamwe mu bayobozi bahembwa kandi batakiri mu kazi, Leta y’icyo gihugu yashyizeho ingamba zikomeye zirimo no ku za twara mu nkiko umuntu wese uzafatwa uhembwa atakiri mu kazi.

Iki kibazo Perezida John Pombe Maguri yavuzeko hari hamwe mubigo byaleta hakunze kugaragara ikibazo cy’abakozi bahembwa batakiri mu kazi ndetse n’abamwe mubakozi ba baringa bahembwa kandi batabaho, iki kibazo ahanini cyari mu bigo by’amashuri, ariko noneho icyabaye nk’igitangaza naho Umudepite witwa Profesa Makete Norman Sigalla, uturuka mu ishyaka riri ku butegetsi rya CCM. Chama Cha Mapinduzi basanze yarahembwe amafaranga y’ imishahara 5 kandi atakiri mukazi, intandaro y’ibi byose uyu mu Depite ubusanzwe yari umukuru wa karere ka Songea.

Nyuma yaho mu matora aheruka yabaye mu kwezi kwa cumi umwaka ushyize yaje gutorerwa kuba umudepite bimyuze mu ishyaka abarizwamo rya CCM. Uyu mudepite yakomeje guhembwa u mushahara w’umuyobozi wa karere kandi atakiri mu kazi bityo Leta igwa mugihombo kingana n’amafaranga miliyoni 23 z’amashilingi ya Tanzania.

Tubi butseko Perezida John Magufuri yavuzeko azahangana na buriwese uzatuma leta igwa mugihombo kubera guhemba abakozi ba baringa.

John Bagabo

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Nkeshahayo Abed - 21/10/2016 saa 22:44

ni babahashe barek kurya ivyo batabiriye akuya
Kanda hano umusubize

rts - 18/10/2016 saa 19:57

Ifoto washyizeho se ko igaragaza inteko ya Kenya? Ubwo bihuriyehe
Kanda hano umusubize

Alain Romeo Igiraneza - 18/10/2016 saa 17:35

Ibi Bibere Isomo Umuyobozi Wese Mu Rwanda Ugerageza Gukora Nkana Ibikorwa Bya Baringa Kandi Ategereje Umushahara Kuri Leta Bidindiza Iterambere.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X