Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Tanzania: Yafatiwe mu bitaro yaka ruswa yiyita umuganga

Uyu mugabo wiyise umuganga mu gihe kingana n’umwaka wose ubwo yabeshyaga abarwayi ko avura mu bitaro bya Dodoma, abaka amafaranga yitaga aya Serivisi kandi ari umunyeshuri kuri Kaminuza ya Dodoma.

Umuyobozi w’ibitaro bya Dodoma Dr Caroline Damian yavuze ko uyu musore yafashwe nyuma yo gutegwa umutego hashize igihe bakira ibirego by’abarwayi benshi bibaza niba ari umukozi w’ibitaro.

Bamufashe kuri uyu wa kane ngo ajyanye umurwayi aho bamuhera servisi bagenzuye basanga ni umunyeshuri kuri Kaminuza ya Dodoma.

Uyu mugabo wigize umuganga kandi ari umunyeshuri basanze afite ibyangobwa bigaragaza ko ari umuganga mu ukora muri serivisi ishinzwe kubaga abarwayi mu bitaro bya Dodoma.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru IPP Media kivuga ko Dr Mushi Mathiew umwe mu baganga kuri ibyo bitaro yahuye n’abanyeshuri bakamubwira ko bashaka uwo muganga ( uwo bafashe) kugirango abafashe gukuramo inda mu gihe kuri ibyo bitaro batabikora.

Abo banyeshuri bari bamaze kwishyura uwo muganga wa baringa amashiringi angana na 400 000.ngo azabafashe gu kuramo inda, ikindi nuko uwo muganga wafashwe yakaga abarwayi Ruswa ababwirako agomba kubihutishiriza serivise bashaka.

Mubitaro binyuranye mu gihugu cya Tanzania kuva mu kwezi kwa 12-2014 hamaze gutabwa muri yombi abiyita abaganga bagera kwi 10 bakaga ruswa abarwayi..

JOHN Bagabo.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

TEGEMEO. - 25/11/2016 saa 22:51

IMANA NISASAZA RAFIKI YANGU NIMEKUPENDA NIMEPATA NAMBA YAKO NITAKUJA KUKUPIGIA
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X