Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Trump yatangaje ko ashobora kutazemera ibizava mu matora

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu, ni bwo abakandida bahatanira umwanya w’Umukuru w’igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Hillary Clinton w’aba Demokrate na Donald Trump w’aba Republikani, bahuriye mu kiganiro mpaka cya nyuma, ikiganiro cyabereye muri Leta ya Nevada, mu mijyi wa Las Vegas.

Abo bakandida baciye hirya no hino ibibazo bitandukanye biraje ishinga Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nk’ibijyanye n’ubukungu, ikibazo cy’abimukira n’impuzi zinjira muri Amerika zitabifitiye uburenganzira.

Ku bijanye n’abimukira, umukandida Trump w’aba Republikani yatunze agatoki Clinton w’aba Democrate ko afite umugambi wo guha ubwenegihugu abimukira bose, n’abatabifitiye uburenganizira. Muri icyo kiganiro, Trump yavuze afite umugambi wo kwirukana mu gihhugu abo yise abantu babi bose.

Hillary Clinton yamubwiye ko atemera umugambi we. Clinton avuga ko ashyigikiye umutekano ku mipaka, yamagana ko kwirukana abo bimukira basanzwe bari muri Amerika ari ugusenya imiryango.

Trump yatunze agatoki uwo bahanganye ko yamuteje abagore kugira bamushinje ku bijyanye n’imyitwarire ye kuri bo.

Donald Trump kandi muri icyo kiganiro yavuze ko afite impungenge ku bizava muri ayo matora, ndetse avuga ko ashobora kutemera ibizayavamo, gusa avuga ko azabimenya neza igihe kigeze.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

bitwenge - 20/10/2016 saa 13:18

NIBAMUTORA NTAZABYEMERA NIBA ATAZEMERA IBIVUYE MUMATORA?YARETSE GUKOMEZA KWITESHA AGACIRO? UBWO NUKO AZIKO ATAZABONA AMAJWI.
Kanda hano umusubize

Anonymous - 20/10/2016 saa 18:39

Trump is not up to doing this presidential post.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X