Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Ubushinwa na US byemeje amasezerano ya COP21 yo kugabanya ibyotsi byangiza ikirere

Mu gihe haburaga amasaha ngo inama hagati y’ibihugu 20 bitunze kurusha ibindi -G20 ibe igihugu cya Leta Zunze ubumweza Amerika n’igihugu cy’Ubushinwa byasinye amasezerano ya COP21 yo kugabanya ibyotsi byangiza ikirere.


Ibi bisobanuye ko ibihugu bisanzwe birekura 40% y’imyuka yangiza ikirere, ubu byemeye amasezerano yo kuyigabanya, akazotangira gushyirwa mu bikorwa, ibihugu biyemeje bikaba bigeza kuri 55% y’iyo myuka.

Amasezerano ya Paris ni yo asa n’ayumvikanyweko mu buryo bwuzuye kandi abayemeje bazaba bemeye kuyakurikiza nk’itegeko, mu rwego rwo kugabanya imyuka yangiza ikirere igatuma ubushyuhe bwiyongera.

Perezida Obama, yavuze ko amasezerano ya COP21 agomba kujya yubahirizwa mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.

Gushyira umukono kuri ayo masezerano, ibi bihugu byompi byabikoze mbere y’inama hagati y’ibihugu 20 bitunze kurusha ibindi -G20, bucya itangira kuri kiki cyumweru, ikabera mu majyaruguru y’igihugu cy’Ubushinwa mu mujyi wa Hangzhou.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

hitimana Esra - 5/09/2016 saa 18:10

Ibi bibazo mubona birimo kubera ku isi,biraterwa nuko ibihugu bikomeye byangiza IKIRERE kubera ibyotsi bohereza mu kirere.Bikomeje,isi yacu yashira.NASA ivuga ko bishoboka ko twabura imvura bikamara imyaka irenga 10.Cyangwa imvura ikagwa ikamara imyaka 10 idahagarara.Ikindi kandi,isi yacu irimo GUSHYUHA cyane.Byerekana ko abantu bamaze KWANGIZA ikirere.Nubwo abantu benshi batemera IMPERUKA nkuko Bible ivuga,izaza nta kabuza.Ku munsi wa nyuma wegereje,imana izarimbura abantu bibera mu byisi gusa,isigaze gusa abantu bayikorera.Soma Yeremiya 25:33 na Zaburi 91:7.Rwose ibintu birimo kubera mu isi,mujye mumenya ko byerekana ko IMPERUKA iri hafi.Nyuma yaho,isi izahinduka PARADIZO,iturwe n'abakiranutsi nkuko tubisoma ahantu henshi muli BIBLE (Matayo 5:5;Zaburi 37:29;Imigani 2:21,22).Mujye mumenya kandi ko umuntu wese wibera mu byisi gusa,aba yigize umwanzi w'imana nkuko tubisoma muli Yakobo 4:4.Mujye mukora ariko kandi mushake n'imana.Mwige Bible neza,mujye mu materaniro nkuko Bible ibidusaba kandi mujye mu nzira kubwiriza nkuko YESU abisaba buli mukristu nyakuri wese (Yohana 14:12).Wivuga ngo padiri cyangwa pastor barahali.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X