Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Umutingito wabaye kuri uyu wa gatandatu wahitanye abantu 13

Umutingito upima 5 n’ibice 7 ku gipimo cya Richter wibasiye amajyaruguru y’uburengerazuba bwa Tanzania hafi y’ikiyaga cya Victoria hegereye umupaka wa Uganda.

Abategetsi baravuga ko uwo mutingito wahitanye abantu 13 naho 203 barakomereka.
Amafoto yo ku mbuga nkoranyambaga yerekana amazu yangiritse mu mujyi wa Bukoba utuwe n’abantu barenga ibihumbi 70. Benshi mu bapfuye kandi biravugwa ko ari abo muri uwo mujyi.

Umukuru w’uwo mujyi, Deodatus Kinawila, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko uwo mutingito wangije byinshi kandi ko abantu bamwe bari bajyanywe mu bitaro batashye.

Umutingito upima 6 ku gipimo cya Richter wibasiye umujyi wa Arusha uri mu burasizuba bwa Bukoba mu kwezi kwa karindwi muri 2007.

Umutingito wabaye kuri uyu wa gatandatu kandi wumvikaniye muri Kenya, Rwanda, Burundi na Uganda. Aho no mu Ntara y’Uburasirazuba bw’u Rwanda hari abo wagiriye nabi urabasenyera, gusa nta muntu kugeza ubu biramenyekana ko yaba yahasize ubuzima.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Sadick matthew - 14/09/2016 saa 19:09

twe twagize ngw'isi irarangiye pe..abagiz' ibyg mukmere cane kbs
Kanda hano umusubize

Ndisenga Ismail - 19/09/2016 saa 17:58

Nange Nagizengo Imperukayage Abagize Ibyago Bakomeze Kwigangana
Kanda hano umusubize

Protais Ncamihigo - 13/09/2016 saa 07:32

No Mu Burundi Uwo Mutingito W'isi Warahaciye.Ntanakimwe Cononekaye.Turashim Imana,kandi Turahojej Imiryango Yabuze Aho I Tanzania,mu Muji Wa Bukoba.Imana Ikomeze Ibarinde Ibindi Vyago.
Kanda hano umusubize

MUGISHA PIETER - 12/09/2016 saa 19:52

ARIKOSE ABAHANGA MUBYUBUMENYI NAKUNTU BAJYA BATANGAZA HAKIRIKARE KO HARIHO IMPINDUKA YAHITANA ABANTU BAKABA MASO? MURAKO
Kanda hano umusubize

MUGISHA PIETER - 12/09/2016 saa 15:16

NATWE HANO KW' ISHYIRAHAMWE TWAGIZE UBWOBA ARIKO ABABUZE ABABO BIHANGANE
Kanda hano umusubize

denyse murekatete - 12/09/2016 saa 09:57

Abo bavandimwe bahitanywe numutingito Imana ibakire mubayo twifatanyije niyo miryango yabuze ababo bakomeze bihangane
Kanda hano umusubize

Etienne Kubwimana - 11/09/2016 saa 17:28

birababaje kabisa kubona abantu tutazi ubushakashatsi ngo tube maso tuwitegure duhunge hakiri kare,ahubwo abanga mubushakashatsi bwa geography bajya baba maso bagatabara bagenzi babo kuko birabaje,natwe aho twari turi twawuhunze.,nkabanagira nti abahuye nibibazo beroguheranwa nagahinda ahubwo bakomeze imirimo batitaye kubyabaye,biryo dukomeze kwiteza imbere kandi tube maso.murakoze.
Kanda hano umusubize

Uwayo Sandrine - 11/09/2016 saa 14:17

Imana Ibande Ntihajyire Abapfa Natwe Dukomeze Kubasengera
Kanda hano umusubize

Ni Alli Hassani - 21/09/2016 saa 16:26

Allahu Abo bantu Aborohereze Bahitanywe Numutingito Natwe Tube Maso Kuko Intumwa Za Allahu Zarabivuze Ko Muminsi Yanyuma Hazaza Imitingito Nibindi Ahubwo Duhore Tubemaso Nibihe Byanyuma Byasohoye Merc
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X