Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Nyuma yo gusura u Rwanda, Umwami wa Morocco Muhammed wa VI , ategerejwe muri Tanzania.

Nyuma y’uruzinduko rw’iminsi itandatu yagiriraga mu Rwanda umwami wo mu gihugu cya Morocco Mohammed VI, aterejerejwe mugihugu cya Tanzania.

Ubwo yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru mu biro bye asobanura ku ruzinduko Umwami wa Morocco azagirira muri icyo gihugu, umukuru w’intara ya Dar es Salaam Paul Makonda.

JPEG - 44.7 kb
Umwami wa Maroc Muhamed wa VI ategerejwe muri Tanzaniya

Yabwiye itangazamakuru ko Umwami wa Morocco Mohammed VI. Aribugere muri Tanzania kuri uyu wa gatandatu 22 Ukwakira 2016.

Muri bimwe muri uru ruzinduko u mwami wa Morocco azibandaho, harimo ko azasinya amasezerano agera kuri 11 ayo masezerano azibanda ahanini ku ubukungu.

Abahinzi baciriritse, ubufatanye mu bya politike, Ubukerarugendo, Ibi jyanye n’ibikorwa remezo, ubufatanye mu by’ububanyi n’amahanga, Ubworozi n’Uburobyi.

Ikindi n’uko muri uru ruzinduko rwitezwe ko ruzasiga akayabo ka mafaranga kuberako muri Deregasiyo Umwami wa Marocco harimo ba mukerarugendo bazasura ibyiza nya buranga muri icyo gihugu.

Umwami wa Morocco biteganyijwe ko ari bugere kukibuga cy’indege mpuza mahanga cyitiriwe Nyakwigendera Julius Nyerere ku masahaa ya saa kumi za Tanzania n’ukuvuga saa cyenda zo mu Rwanda.

Araza kuba arikumwe n’itsinda ry’abantu bagera ku 1000
Kuko baribuze mu ndege 6 nini zo mubwoko bwa Boil hamwe n’indege ntoya 2 zi zifashishwa mu gusura ahantu nyaburanga.

JOHN Bagabo

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Makuba - 24/10/2016 saa 07:08

Ntakindi kimugenza usibye kuvangira ishyaka rya Polisario.
Kanda hano umusubize

jack - 23/10/2016 saa 09:43

ahahahhahahahahhahah indege zomubwoko bwa Boil???? yihene cg y"inka?
Kanda hano umusubize

jack - 23/10/2016 saa 09:38

ahahahhahahahahhahah indege zomubwoko bwa Boil???? yihene cg y"inka?
Kanda hano umusubize

Francis - 22/10/2016 saa 17:17

Turamushyigikiye
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X