Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

UNHCR yatangaje ko uko umubare w’impunzi ukomeje kwiyongera bikabije ku Isi ari nako zangwa cyane

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR riratangaza ko umubare w’impunzi zihunga intambara, ubwicanyi n’ibindi bitandukanye ukomeje kwiyongera ku isi, ndetse ngo ubuzima bw’izo bushobora kubangamirwa kubw’urwango bagirirwa iyo bageze mu bihugu bahungiramo.

Raporo y’uyu mwaka iheruka gusohorwa na UNHCR yerekana ko unubare w’impunzi zahunze ibihugu cyangwa izahungiye mu bihugu hagati zirenga miliyoni 65.

Umuyobozi wa UNHCR Filippo Grandi avuga ko kugeza ubu impunzi zikomeje guhunga muri Siriya. Akomeza avuga ko uburenganzira bwo guhabwa ubuhungiro mu bindi bihugu bukomeje buraburizwamo n’urwango ndetse n’amagambo avugwa n’abanyepolitiki bitwaza impungenge z’umutekano n’iterabwoba bikomeje gutera inkeke ku kibazo cy’izo mpunzi.

Naho umunyamabanga mukuru wa ONU Ban Ki-moon we yatangaje ko ahangayikishijwe n’intambara zikomeje kuba mu bice bitandukanye by’isi.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X