Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

965 barangije amasomo y’ibanze ya gipolisi

Taliki ya 01 Kamena nibwo hasojwe amasomo y’icyiciro cya 12 cy’inyigisho z’ibanze z’umwuga wa gipolisi (Basic Police Course) ku Ishuri rya Polisi riri i Gishari mu karere ka Rwamagana, aharangije abagera kuri 965 barimo ab’igitsinagore 229.

Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Sheik Musa Fazil Harerimana wayoboye uwo muhango ,niwe washyize abarangije amahugurwa ku ipeti rya “Police Constable.”

Umuhango wari witabiriwe kandi n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K. Gasana, abamwungirije aribo ushinzwe ibikorwa bya Polisi, DIGP Dan Munyuza n’ushinzwe ubuyobozi n’abakozi, DIGP Juvénal Marizamunda, bamwe mu bafatanyabikorwa ba Polisi n’abandi,..

Minisitiri Musa Fazil yibukije abapolisi bashya kuzarangwa n’indangagaciro z’ubunyangamugayo, gukunda igihugu no guhora baharanira kurinda ibyagezweho.

Yabashimiye kuba barahisemo kwinjira mu gipolisi ngo bafatanye n’abandi gucunga umutekano.

Yagize ati:” Ikaze muri Polisi y’u Rwanda kuko ari urwego rugendera ku ndangagaciro z’igihe kirambye.”

Minisitiri Musa Fazil yagize kandi ati:”Uyu munsi turavuga gahunda ya Ndi umunyarwanda mu gihe tukibuka abavandimwe bacu bazize jenoside yakorewe Abatutsi, hari abandi kandi batanze ubuzima bwabo baharanira icyiza, bahagarika Jenoside banabohora igihugu. Aka niko gaciro ka Ndi Umunyarwanda mukwiye guharanira .”

Yongeyeho ati:” Uyu mwuga mutangiye usaba ubunyangamugayo. Murasabwa guhora mwitwararitse ku mategeko, muhesha isura nziza kandi muharanira kutayitakaza kuko Polisi y’u Rwanda yamaze kwubaka izina haba mu gihugu no hanze yacyo.”

Yarangije avuga ko abanyarwanda bafitiye icyizere inzego zishinzwe umutekano, ko bityo badakwiye gutuma icyo cyizere gitakara, ko ahubwo bagomba guharanira icyatuma cyiyongera.

Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera uyobora ishuri rya Gishari, yavuze ko abarangije amahugurwa bagaragaje disipulini n’ ubushake ariko ko hakiri byinshi bazakomeza kwigira mu kazi bagiye gutangira.

Aya mahugurwa yasojwe yibanze ahanini ku mikorere y’akazi ka gipolisi, ikoreshwa ry’imbunda, ubufatanye n’abaturage mu kurwanya ibyaha, imikoranire n’ubwuzuzanye n’izindi nzego, kubungabunga amahoro n’ibindi.

Pierre

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 9/06/2016 saa 20:56

niza turabishima nibakore neza.
Kanda hano umusubize

kamari - 8/06/2016 saa 03:46

Nibyiza murakoze.
Kanda hano umusubize

kamari - 8/06/2016 saa 03:44

Nuko murakoze
Kanda hano umusubize

zigiroryamashyaka michel - 4/06/2016 saa 17:34

Niba nabo sha njye maze kwiyandikisha 2 nkora nibizamni ariko ntamahirwe yo kugenda nagize.rero nabandi mwe mwagize ayo mahirwe,muzitware neza muharanira ubunyanga mugayo no gukunda igihugu Byumwihariko mukarwanya ruswa nakarengane munabungabunga ibyagezweho natwe abashomeri twiteguye kubakira na ururwiro ngira nti ikaze.
Kanda hano umusubize

alpha rwbukamba - 3/06/2016 saa 06:54

Natwe muri Gicumbi tubahaye ikaze twizeye ko amaraso mashya azahindura byinshi natwe twiteguye gukora nabo tubaha amakuru Ku gihe kdi tugiye kurushaho gukaza amarondo.
Kanda hano umusubize

emmanuel rurangirwa - 2/06/2016 saa 13:28

Ndizerako abahawe ishingano zakazi bazazubahiriza batabikoze ayamasomo bamaze igihe biga ntacyo yabamarira ariko nibakora nkuko tuzi police yu rwanda uyumuga uzabatunga ufashe nimiryango yabo ndetse nabandi ba nyarwanda
Kanda hano umusubize

karinda viateur - 3/06/2016 saa 11:29

nivyizako iyo umuntu ahawe inshingano azuza neza.
Kanda hano umusubize

- 2/06/2016 saa 09:51

police yacu turayikunda cyane kubera kugira imikorere ikwiye abo nabo twizerako bagomba kugira imikorere nkiyabakuru babo.
Kanda hano umusubize

- 11/06/2016 saa 19:27

Byaba byiza tugiye tubafasha kuko umutekano nuwurwanda nabarutuye
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X