Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Ab ayobozi b’ibigo bimwe na bimwe n’ab’uturere bakomeje kubira ibyuya imbere ya PAC

Nyuma y’uko abayobozi b’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) ,n’ab’ Ikigo cy’Ubwiteganyirize bw’Abakozi mu Rwanda (RSSB) babijijwe icyuya imbere y’Abadepite bagize Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana imicungire y’imari n’ibigo bya Leta (PAC)no gusobanura uburyo imitungo imwe yakoreshejwe ariko nta mpapuro zigaragaza uburyo yakoreshejwe, Akarere ka Muhanga ni ko kakurikiyeho, umuyobozi wako abizwa ibyuya no gusobanura amwe mu makosa yamugaragayeho.

JPEG - 139.5 kb
Gasana Celse, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga imbere ya PAC

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga, Gasana Celse, yabijijwe icyuya no gusobanura icyatumye akwepa Abadepite.

Gasana Celse ntiyorohewe imbere ya PAC ubwo yasabwaga ibisobanuro ku kuba Abadepite barasuye ako Karere bakamuhamagara akabura kugeza ubwo hiyambajwe umukozi ushinzwe ubuhinzi na Gitifu w’Umurenge.

Umuyobozi Wungirije wa Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko, ishinzwe kugenzura imicungire n’imikoreshereze y’Imari n’Umutungo wa Leta (PAC), Depite Theoneste Karenzi yabisobanuye kuri uyu wa 29 Nzeri, ubwo Gasana Celse yari mu bayobozi b’Akarere ka Muhanga bari bitabye iyo komisiyo ngo basobanure amakosa yagaragaye muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta mu mwaka wa 2014/2015.

Depite Karenzi yagize ati: "Twaje i Muhanga mu kwezi kwa mbere tuje kureba ibirombe bya mine, urabyibuka? Twaguhamagaye inshuro nyinshi, Watubwira agaciro muha inshingano zanyu. Niba twari tuje kureba ibintu bijyanye na za mine n’uburyo bikorwa mu karere kanyu?’

’Inyandiko zaraje, duhamagara buri munsi na mbere y’uko tuva i Karongi tuza i Muhanga, ntacyo tutakoze, tukarinda n’iyo tujyana na Gitifu w’Umurenge hamwe na agoronome (umukozi ushinzwe ubuhinzi), wanze kuza kutujyana kuri terrain (aho bikorerwa). Tubwire niba ubwo butumwa utarabubonye."

Mu gusubiza, Gasana yavuze ko ubwo butumwa yabubonye kandi nyuma yabahamagaye agasaba imbabazi.

Kimwe mu byababaje Abadepite kugeza aho basabira Gasana ibisobanuro mu ruhame, ni uko bari bavuye mu tundi turere basura ibikorwa bya za mine, aho babashije kubonana n’abandi bayobozi bose basigariyeho ba Meya na ba Visi Meya bari bari mu bikorwa byo kwiyamamaza, ariko bageze i Muhanga, Umunyamabanga Nshingwabikorwa yanga kuboneka.

Iyo Komisiyo ya PAC yagombaga kugirana inama n’ubuyobozi bw’Akarere bwari buhagarariwe na Gasana Celse icyo gihe, ariko byabaye ngombwa ko iyo nama isubikwa nk’uko Umuyobozi wungirije w’iyo komisiyo akomeza abivuga.

Ibi bije nyuma y’uko aba badepite bagize Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana imicungire y’imari n’ibigo bya Leta (PAC) banenze Ikigo cy’Ubwiteganyirize bw’Abakozi mu Rwanda (RSSB), cyashoye miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda mu kigo Akagera Game Rodge kandi bazi neza ko hari igihombo cya miliyoni zisaga 200 icyo kigo cyahombye.

JPEG - 129.1 kb
Gatera Jonathan Umuyobozi mukuru wa RSSB imbere ya PAC

Byongeye ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) bubijijwe icyuya no gusobanura uburyo amafaranga arenga miliyari 3,5 yakoreshejwe ariko hakaba nta mpapuro zigaragaza uburyo yakoreshejwe zihari.

JPEG - 53.9 kb
Abayobozi ba RBC imbere ya PAC

Gilbert Mahame

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

JEROME - 1/10/2016 saa 11:05

AHA.IYISI.IRAGOYE,ARIKOTUGOMBAKUYIBAMWONAKUNDI.ARIKO.IVYIZANUKO,ABOBAYOBOZIBAREKAGUKORA.AMANYANGA.BAKANYURWANUTWOBAKORERA,KUKO.ARIBWOBAZABABATANGA.AKAROREROKEZA
Kanda hano umusubize

SEMANA Job - 30/09/2016 saa 15:32

Abantu badakora amanyanga muli iyi si ni bake.Abantu bose baba bashaka gukira.Bazi ko ubuzima ari ifaranga.Nyamara tuba twibeshya.Ubuzima ntabwo ari ifaranga.YESU yigeze kubaza ati:" Byakumarira iki gukira ariko ntuzabone ubuzima bw'iteka?".Ndasaba abantu gusoma 1 Timothy 6:6-10.Umukristu nyakuri anyurwa na duke afite.Ntabwo bivuga ko atagomba gukora.Ariko ashaka "mbere na mbere ubwami bw'imana " nkuko YESU yabidusabye muli Matayo 6:33.Ibi mubona,ali amamodoka ahenze,ali amataje,ibyubahiro,etc...sibwo buzima.Kubitunga warabibonye utibye,si bibi.Ariko ntabwo bihesha ubuzima bw'iteka.Turabita tukajya mu gitaka,tukabora,tukibagirana.Ariko abantu bashaka imana kandi bakayikorera,ni bake cyane kuko abantu hafi ya bose ntacyo iby'imana bibabwiye. Bene abo iyo bapfuye,biba birangiye kuko batazazuka.Ariko abashaka imana,bazazuka ku munsi w'imperuka bahabwe ubuzima bw'iteka muli Paradizo nkuko YESU yabyivugiye muli Yohana 6:40.Jye ubandikira,nahoze mfite akazi gakomeye kandi mpembwa amafranga menshi ku kwezi.Ariko maze kwiga Bible neza,nasanze abibera mu byisi gusa batazabona ubuzima bw'iteka (Yakobo 4:4).Ku byerekeye uko mbaho,nyurwa na duke mbona nkuko ba PAWULO babigenzaga.Barabwirizaga kandi bagakora bakitunga (Ibyakozwe 20:33). Ntabwo basabaga icyacumi kuko YESU yabitubujije muli Matayo 10:8.Ubu nahagaritse akazi,nirirwa mu mihanda mbwiriza abantu uko bashobora kubona ubuzima bw'iteka.YESU yasabye abakristu nyakuri bose kubwiriza nkuko tubisoma muli Yohana 14:12 na Matayo 24:14.Ni ngombwa kwiga Bible neza kuko burya Pastors bahushura.Iyi mirongo nababwiye,iri muli Bible.Nyamara abantu benshi biyita abakristu ntibayizi.
Kanda hano umusubize

muzira - 30/09/2016 saa 14:52

Turashima byimazeyo PAC kuba yarasabye ubusobanuro kumakosa abayobozi ba RAB igice gishinzwe ubworozi, twagirango ababishinzwe bakomeze gukurikirana niba ariya makosa yarakosowe cyane cyane mubyintanga.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X