Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Abacururiza mu isoko riri mu kagali ka Mvuzo babangamiwe n’abacururiza hanze y’isoko

Abaturage bacururiza mu isoko riri mu kagali ka Mvuzo mu murenge wa Bumbogo mu karere ka Gasabo barishimira ko batakinyagirwa kuko ubuyobozi bwabubakiye isoko ariko bakabavuga ko babangamiwe bikomeye n’abacuruzi banze kujya mu isoko barikubateza igihombo kuko bacuruza kuri make bitwaje ko badasora.

Umwe muri aba bacuruzi wishimira ko ubu batakinyagirwa cg ngo bacurize mu ivumbi nk’igihe bacururizaga mu muhanda, ni ibyishimo ahuriyeho na bandi bagenzi be.

PNG - 540.5 kb
uyu mucuruzikazi ntiyishimiye ko hakiri abagicururiza hanze y’isoko

Aba bacuruzi twasanze muri iri soko rishya nubwo bitari kunsi riremeraho, aba baturage bavuze ko ubu basigaranye ikibazo cy’igihombo bariguterwa n’abantu banze gufata ibitanda byo gucururizaho mu isoko bakwepa imisoro.

Kuri bo, ngo basanga aka kajagali kagomba kurangizwa n’ubuyobozi mu maguru mashya kuko nibatazana abacuruzi bose mu isoko bizahombya n’abasoraga bigatuma igihugu gihomba.

Iki kibazo abacuruzi bavuga ,umuyobozi w’umurenge wa Bumbogo Mukiza Alfred; avuga ko nabo nk’ubuyobozi bakizi ndetse ko hari n’icyo batangiye kugikoraho.

Nubwo ubuyobozi bwashoboye kubaka iri soko rigahindurwa iry’imboga gusa, abacuruza imyenda bo baracyacuruza hanze nyamara nabo bavuga ko babangamirwa n’imvura nko muri ibi bihe byayo icyakora ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko burikuvugana n’akarere ka Gasabo kuburyo iri soko rizagurwa n’abimyenda bagacururizamo.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X