Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Abadepite basanga ubumenyi buvumburwa n’abana bwakwitabwaho cyane!

Abadepite bagize Komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu barasaba ibiro bya minisitiri w’intebe kwita ku bumenyi bw’abana bavumbura udushya hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse no gukomeza gushyigikira ihame ry’uburinganire bw’abagore n’abagabo.

Ibi ni ibyagarutsweho ubwo iyi komisiyo yakiraga mu nteko ishinga mategeko bamwe mu bayobozi mu biro bya Minisitiri w’intebe n’ibigo biyishamikiye kuri minisiteri ayobora bungurana ibitekerezo ku ikoreshwa ry’ingengo y’imari y’umwaka ushize w’2015/2016 n’ibyo uru rwego ruteganya mu mwaka w’imari utaha wa 2016/2017 ndetse no mu gihe giciriritse.

Abadepite bavuga ko hagakwiye kuba ho uburyo abana bavumbura uburyo bw’ikoranabuhanga riteza imbere gahunda z’iterambere mu Rwanda, ngo ku buryo ibyo urwo rubyiruko rufashwa ibyo rwavumbuye bikabyazwa ibintu byagutse.

Hon. Depite Constance Mukayuhi Rwaka avuga ko hagiye hagaragara urubyiruko rwagiye ruvumbura ibikorwa byo guteza imbere ubuhinzi ndetse n’ubuvuzi, ngo aha bakaba bibaza icyo ibiro bya Minisitiri w’intebe bikora kugira ngo abavumbuye bashobore guteza imbere iyo mishinga yabo kugira ngo ntigume ari ukumvumbura gusa banayigire imishinga minini ibafitiye akamaro.

Yagize ati: "Turababaza tuti ese hakorwa iki ngo abavumbuye bafashwe kugira ngo iyo mishinga yabo ireke gukomeza kuba mu kuvumbura gusa, ahubwo ibe ikintu kinini kinabagirera akamaro."

Ku ruhande rw’abagize ibiro bya minisitiri w’intebe, Pitchette Kampeta Sayinzoga, avuga ko mu mwaka w’ingengo y’imari utaha bagiye kuzibanda ku bikorwa biciriritse by’iterambere ndetse ngo bazanashyira mu bikorwa ibyo abadepite basabye.

Gusa nubwo uyu muyobozi yemeza ko ibiro bya mirisitiri w’Intebe bigiye kuzashyira mu bikorwa inama bagiriwe n’inteko ishingamategeko, abagize inteko ishingamategeko bemeza ko ibi biro bigikeneye ingengo y’imari ihagije kugira ngo bishobore gushyira mu bikorwa ibisabwa.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Nduwarugira Benie - 13/06/2016 saa 08:08

08/06/1999
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X