Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Abagana ikigo nderabuzima cya Nyagihanga barinubira serivisi zihatangirwa

Mu gihe hashize iminsi mu bigo nderabuzima ndetse no mu mavuriro ya Leta yo mu duce dutandukanye tw’u Rwanda havuga serivisi zitanogeye abahagana, kuri ubu abaturage batuye mu karere ka Nyagatare bagana ikigo nderabuzima cya Nyagihanga nabo barinubira serivisi zitangirwa kuri icyo kigo nderabuzima. Gusa ubuyobozi bw’iki kigo nderabuzima batunga agatoki umubare muto w’abaganga kuba nyirabayazana w’iki kibazo.

Aba baturage bavuga ko iyo bagiye kuri iki kigo nderabuzima bakeneye serivisi z’ubuvuzi batazihabwa nk’uko bikwiye. Aha bavuga ko iyo umuntu ajyanye umurwayi kuri iki kigo nderabuzima ajya kwakirwa yahazahariye.

Aba baturage bakomeza bavuga ko akenshi usanga badahererwa serivisi ku gihe atari uko abaganga babaye bake nibura ngo bavuge ko hari abandi bari gukorerwa, ngo ahubwo usanga abaganga badakora akazi kabo uko bikwiye.

Uyu ni umwe mu baturage bagana iki kigo nderasbuzima cya Nyagihanga yagize ati : "Ejobundi umugore wanjye aherutse kubyarira hano hanze yabuze umwakira kandi abaganga ndi kubabona bibereye kuri telefone bavugiraho ubutaruhuka. Ibi birakabije iyo ubona umuntu adahabwa serivisi kandi yaje abagana ngo bamukemurire ikibazo koko ubona ari ibintu ?"

Nubwo aba baturage bavuga ko bahagwa seribisi mbi kubera imikorere idahwitse y’abaganga, umuyobozi w’iki kigo avuga ko kuba abaturage badahabwa serivisi uko bikwiye bidaterwa n’uko ari imikorere mibi ngo ahubwo biterwa n’uko abaganga ari bake muri iki kigo ugereranyije n’abarwayi bagana iki kigo nderabuzima.

Yagize ati : "Ntabwo ikigo nderabuzima cya Nyagihanga gitanga serivisi mbi ahubwo biterwa n’uko hari abaganga bake ugereranyije n’abaturage batugana. Ikibazo dufite ni icy’abakozi bake, naho ntabwo dutanga serivisi mbi."

Ikibazo cy’abakozi bake mu mavuriro n’ibigo nderabuzima bya Leta gikomeje kuba imbogamizi mu mitangirwe ya za serivisi ku bashaka ubufasha mu buvuzi, aho usanga abaturage binubira ko bagara ibigo nderabuzima n’ibitaro ugasanga ntibahawe ubufasha hakiri kare, bitewe n’ubuke bw’abaganga baba bari mu bitaro cyangwa ibigo nderabuzima.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

denys musilikare - 26/07/2016 saa 14:46

Mini santé idusibirizeho comptoir pharmaceutique zafunzwe kandi zarafashaga abanyarda oya ni basigeho zadufashaga cyane
Kanda hano umusubize

denys musilikare - 26/07/2016 saa 14:43

Mini santé idusibirizeho comptoir pharmaceutique zafunzwe kandi zarafashaga abanyarda oya ni basigeho zadufashaga cyane
Kanda hano umusubize

denys musilikare - 26/07/2016 saa 14:42

Mini santé idusibirizeho comptoir pharmaceutique zafunzwe kandi zarafashaga abanyarda oya ni basigeho zadufashaga cyane
Kanda hano umusubize

denys musilikare - 26/07/2016 saa 14:42

Mini santé idusibirizeho comptoir pharmaceutique zafunzwe kandi zarafashaga abanyarda oya ni basigeho zadufashaga cyane
Kanda hano umusubize

denys musilikare - 26/07/2016 saa 14:40

Mini santé idusibirizeho comptoir pharmaceutique zafunzwe kandi zarafashaga abanyarda oya ni basigeho zadufashaga cyane
Kanda hano umusubize

denys musilikare - 26/07/2016 saa 14:37

Nukuri nicyemezo cyo gufunga comptoir pharmaceutique cyateje ibibazo mucyaro kuko zafashaga abantu
Kanda hano umusubize

uwase leandre - 21/07/2016 saa 17:37

Ikigo nderabuzima cya Nyagihanga Kiba muri gatsibo ariko batanga service neza turabizi numuyobozi arahahora ikibazo nabakozi bake!
Kanda hano umusubize

jayjay - 16/07/2016 saa 15:35

Ese ikigo nderabuzima cya Nyagihanga kiba Nyagatare?? No
Kanda hano umusubize

Gilbert ntabakirabose - 16/07/2016 saa 11:33

Ntabwo nemeranya nubeshyera ikigo nderabuzima NGO gitanga service mbi rwose babikora neza name titilaire aba ahari .
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X