Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Abageze mu zabukuru barasaba ko bajya bagenerwa indi nkunga yihariye

Abakecuru n’abasaza bargeze mu zabukuru barasaba ko bajya bagenerwa indi nkunga ya kunganira iyo basanzwe bahabwa by’umwihariko inkunga y’ibifungurwa yiyongera ku yisanzwe itangwa na Leta y’u Rwanda izwi nka VUP.

Zimwe mu mpamvu zitangwa na bamwe mu bageze mu zabukuru, ni uko hari abasigaye ari incike kandi ari abakene bo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe.

Uwamariya Julienne, w’imyaka 65, wo mu Murenge wa Rukomo ho mu Karere ka Gicumbi avuga ko nta mwana agira mu nzu abamo wenyine. Aho yagize ati: "Nibaruje njyenyine. Ubu rero mbese nka twe tugeze ahangaha n’ubu burwayi bwose Leta yakwiye kugira ikindi yatumarira."

Uyu mukecuru ugeze mu zabukuru avuga ko ubuyobozi bwamuhaye ubwisungane mu kwivuza aribwo buzwi nka Mutuweli, bitewe n’uko yashyizwe mu cyiciro cya mbere, ariko ko imibereho ye ikimumu komeranye.

Yagize ati: "Ubundi nararwaraga ngahera iyongiyo mu kirago, ariko ubu ndumva byo nta kibazo. Nivuje nka 4 kuva aho Mituweli bayimpereye. Ariko bitewe n’ubu bumuga nkanjye mporana ntacyo nishoboza, mbaho njyenyine. Nkanjye ntabwo ngihinga kubera ko navunitse amaboko, narwaye ‘asima’ urumva rero ko nta kibasha guhinga. Hari n’abandi tubana benshi bashyizwe muri VUP ariko ubona ko bidahagije."

Undi mukecuru utuye mu gace kitwa Gasharara, nawe uri mu bahabwa iyi nkunga, asobanura ko nawe itamuhagije, ati "Icyo ndya ntacyo mfite mu rugo."
Ibi bavuga ko biterwa ahanini n’uko amafaranga bahabwa muri VUP bayifashisha mu tuntu twinshi aho bavuga ko bahora kwa muganga inshuro nyinshi bivuza, bakaba nta n’abandi bo mu miryango baba bafite babareberera.

Kamegeri Claver, w’imyaka 82, utuye muri uyu Murenge we asobanura ko ubuzima bw’abari mu zabukuru muri aka gace k’icyaro nawe atuyemo butoroshye. We ntari mu cyiciro cy’abakene, ariko ahamya ko babayeho mu buzima butari bwiza .

Agira ati: "Abakuze b’abakene hano bagenerwa inkunga, njye ntabwo nyigenerwa ahubwo ndayitanga. Ariko hano ab’abakene barahari; hariho n’abatagira n’icyo bararira. Haba abasheshe akanguhe b’abakene benshi ino aha ngaha."

Si muri uyu murenge gusa, kuko no mu wa Gasange, ho mu Ntara y’i Burasirazuba hari abakecuru nk’aba bataka inzara yewe bamwe bavuga ko iyi nkunga ibona umugabo igasiba undi.

Umwe muri bo ni uwitwa Kamayugi Varelia, wimyaka 80, utuye mu kagari ka Gahara, wabwiye iki Kinyamakuru ko nawe ari mu basheshe akanguhe batagira uwo batuma, wibana wenyine. We avuga ko ubuzima bwe yizeye ko buzarebererwa na Leta gusa.

Agira ati: "Umuntu aba ahagaze atya wenyine akabura icyamufasha akarindagira, akabura aho aba. Nta kana nganyiraho, nta kabyare ngira, nta gahene, nabuze gifasha na kirengera. Nta kintu ndabona kuva navuka mu nda ya mama, ariko ‘supaneti’ bampaye, nzahora mbivuga ko ari yo yonyine bampaye. Niyo nafashe nabaho nta kindi. Reba uko meze uku narapfuye narapfutse. Kuri iyi ngoma rwose ya Kagame, Umubyeyi yarenganuye abantu ariko njyewe nta kintu ndabona."

Ku ruhande rw’ubuyobozi, Kagina Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukomo yabwiye Izubarirashe.rw ko we mu Murenge ayobora hashyizweho gahunda yo gufasha bene aba baturage ba ntaho nikora.

Agira ati: "Abakene barahari ariko bose ntibakennye ku rwego rumwe; abaturage rero baricara mu mudugudu bitewe n’amikoro dufite bakitoramo abakwiye kuba bunganirwa. Abo rero batekerejweho, ba basaza b’inshike, ba bakecuru batagira kivurira ba bandi bafite ubumuga budasanzwe ariko bakuze kandi bari mu cyiciro nicyo cya mbere kigenderwaho. Abo rero bahabwa amafaranga buri kwezi akabafasha gukomeza ubuzima kugira ngo nabo babashe kubona uko babaho kuko nta bundi buryo baba bafite."

Anasobanura ko iyi ari gahunda y’igihugu cyose, ku buryo abantu nk’aba batagakwiye kurira.

Agira ati: "Abantu bakuze badafite amikoro igihugu cyacu cyabatekerereje inkunga y’ingoboka bita ‘Direct Support’ ni ukuvuga ngo rero abaturage barabatoranya bakayihabwa."

JOHN Bagabo

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

GAHAMANYI Joseph - 17/10/2016 saa 18:10

Ndemera ko LETA yafasha abageze mu zabukuru.Kuko abenshi baba nta muntu ubitayeho. Ariko kandi,ndasaba abageze mu zabukuru ko bamenya ko imana yacu Yehova iteganya gukuraho ubusaza n'urupfu (Ibyahishuwe 21:4).Niyo mpamvu mubona abahamya ba Yehova bageze mu zabukuru,birirwa mu mayira babwiriza ubwami bw'imana kuko ubwo bwami nibuza ku Munsi wa nyuma,buzahindura isi Paradizo.Kuli uwo munsi kandi,abantu bapfuye bakorera imana,izabazura ibahe ubuzima bw'iteka nkuko tubisoma muli Yohana 6:40. Ariko abapfuye bibera mu byisi gusa badashaka ubwami bw'imana,abo ntabwo bazabona ubuzima bw'iteka.Biriya abanyamadini bavuga ngo upfuye aba yitabye imana,sibyo.Bible ivuga ko iyo dupfuye tuba dusubiye mu gitaka (Umubwiriza 3:19,20).Bible ivuga kandi ko umuntu wapfuye,ntabwo aba yumva (Umubwiriza 9:10).
Kanda hano umusubize

emmanuel - 18/10/2016 saa 19:30

yewe uvuyubabwirizape
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X