Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Abajyanwa gucuruzwa bizezwa ibitangaza batapfa kwitesha

Ku itariki 26 Nyakanga, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gatsibo, Superintendent of Police (SP) Eric Kabera yagiranye inama n’urubyiruko rugera kuri 600 rwo mu Itorero rya Pentekote ryo mu Rwanda (ADEPR), Paruwase ya Kabarore, muri aka karere arusobanurira uko abakora icyaha cy’icuruzwa ry’abantu babigenza, ukuntu bakwirinda kugwa mu mitego wabo n’uruhare rwabo mu kukirwanya.

Yababwiye ko abakora iki cyaha bibasira urubyiruko barwizeza ko aho bashaka kurujyana ruzahagirira imibereho myiza.

SP Kabera yagize ati:"Bizeza abo bashaka kujya gucuruza ko bazabashakira imirimo n’amashuri meza mu mahanga. Iyo babagejejeyo babambura ibyangombwa byose hanyuma bakabakoresha imirimo ivunanye kandi nta gihembo, ndetse bakabashora mu bikorwa by’urukozasoni nk’ubusambanyi."

Yakomeje ababwira ko mu bo bajyana hari abo babaga bakabavanamo zimwe mu ngingo z’umubiri nk’impyiko bakazigurisha.

SP Kabera yabwiye na none urwo rubyiruko ati:"Nihagira umuntu ubizeza ibyo bitangaza; ntimukabyihererane ngo mwumve ko mwabonekewe; ahubwo muzabimenyeshe abavandimwe banyu ndetse na Polisi y’u Rwanda kugira ngo hasuzumwe niba atari umuntu ucuruza abantu dore ko abakora iki cyaha bakora ibishoboka byose kugira ngo hatagira undi muntu umenya ibikorwa byabo."

Yababwiye ko kunywa ibiyobyabwenge bishobora kubashora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi kandi ko byabatera gukora ibyaha bitandukanye maze abasaba kubyirinda no kuba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ikwirakwizwa n’ikoreshwa ryabyo batanga amakuru ku gihe y’ababyishoramo.

Mu ijambo rye, Umushumba wa Paruwase ya ADEPR ya Kabarore, Revera Pasiteri Nkezabera Eliezel yagize ati:" Amahame y’Itorero ryacu afite aho ahurira n’inshingano za Polisi kuko mu byo impande zombi zikora cyangwa zishinzwe harimo kwigisha abantu kudakora icyaha."

Yakomeje agira ati:" Uru ni urubyiruko rw’igihugu kandi ni amaboko yacyo mbere y’uko baba abizera b’Itorero ryacu. Dufite rero inshingano zo gufatanya kururinda kwishora mu biyobyabwenge ndetse n’ikindi kintu cyose gishobora kwangiza ahazaza harwo."

Yashimye Polisi y’u Rwanda ku nama yarugiriye kandi arusaba kuzikurikiza.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X