Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Abakozi bo mungo barinubira guhatirwa gusengera mu matorero y’abakoresha babo

Abakozi bo mungo bahangayikishijwe n’icyo bita ubukoroni bakorerwa n’abakoresha babo aho babahatira gusengera mu matorero cyangwa amadini abakorersha babo baba basengeramo.

Umwe mu bakozi bo murugo waganiriye n’imirasire ariko agasaba ko umwirondoro we utagaragara mu bitangazamakuru, yagize ati” twebwe abakozi bo murugo haribyinshi abakoresha bacu batubangamiraho, harimo nkamazina batwita ataduhesha agaciro mu kazi kacu kaburimunsi.

JPEG - 144.2 kb
Pasteur Peter Musisi

Mu byukuri akazi dukora ko murugo usanga hari bamwe mu bakoresha batagaha agaciro uho usanga badufata nkaho tutari abantu, badutuka, baducunaguza, kandi mubyukuri ntako tuba tutagize ngo twuzuze neza inshingano zacu ariko bikanga bikaba iby’ubusa.

Usanga tudahemberwa igihe, wajya no guhembwa bakagukata ngo wamennye kimwe mu bikoresho byo murugo, yewe twaragowe.

Nyuma yo kugaragaza zimwe mu mbogamizi bahura nazo mu kazi kabo ka burimunsi, yongeyeho ko yaba ibyo babikoraga ariko bakareka umuntu agasengera aho asanzwe asengera.

Yagize ati” mubyukuri iyo ugiye kwaka akazi ko gukora murugo umukoresha wawe agutegeka ko wahindura itorero cyangwa idini wasengeramo, mu byukuri ibi tubifata nk’ubukoroni kuko uba ugiye kukora akazi ntabwo uba ugiye gusenga cyangwa mu giterane.”

Bityo ugasanga .nta bwisanzure tugira nk’abandi bantu kuko ubusanzwe umuntu afite uburenganzira ku myemerere ye ijyanye no gusengera aho ashaka kimwe no kuba mu mutwe wa politike runaka.umuntu atabihatiwe n’undi bitewe n’inyungu ze bwite.

Ariko kubera kubura uko umuntu agira agahitamo guhindura itorero cyangwa idini rye kugirango arebe ko yabona imibereho, ariko tubikora kuberako ntayandi mahitamo bitewe nuko hanze ubukene bumezenabi. Ariko bira tubangamiyepe.

Kuri iki kibazo kivugwa n’ababakozi bo mungo, twashatse kumenya icyo bamwe mu bashumba b’amatorero akorera hano mu Rwanda babivugaho, nuko tuvugana na Pasteur Peter Musisi uyobora itorero The Holy Living Church atubwirako , mu byukuri icyo kibazo kibangamye kuko abakora ibyo ngibyo ntabwo baba ari urugingo rwa kristo ahubwo baba ari urugingo rw’idini.

Yagize ati” mu byukuri abakoresha bahatira abantu guhindura amadini cyangwa se amatorero n’uko baba batazi icyo ijambo ry’Imana rivuga, kuko umuntu ahinduka kubera ko yahuye na kristo akamwiyereka, ntabwo umuntu ahindurwa n’undi muntu ibyo byaba ari ukudasobanukirwa n’ukuri kw’ijambo ry’imana.nange injya mbyumva abahatira abandi guhindura amadini kugirango basezerane kubashaka kubana nk’umugabo n’umugore, ariko ibyo jye mbifata nko kudasoma neza ijambo ry’Imana ngo bumve icyo Bibiriya ivuga.

Usibye aba bakozi bo mungo bavugwa guhatirwa guhindura imyizerere yabo, ahandi naho byakunzwe kuvugwa ni hamwe mubigo by’amashuri y’isumbuye usanga abanyeshuri bahiga basabwa kujya basengera muri iryo torero ry’icyo kigo cy’amashuri ribarizwamo.

JOHN Bagabo

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

HATEGEKA Emmanuel - 1/11/2016 saa 17:40

Ndi umuhamya wa Yehova.Nta muntu dutegeka kujya mu idini ryacu ku ngufu.Ibyo ni ibintu bigomba kuba personal.Abantu hafi ya bose,bakeka ko imyemerere yabo ariyo imana yemera gusa.Ikibazo nyamukuru,nuko abantu aho kwiga Bible neza,bakeka ko ibyo sheikh,Pastor cyangwa Padiri wabo avuga biba bihagije,ko kwiga Bible atari ngombwa.Ntabwo aribyo.Bible idusaba ko tugomba kugenzura niba ibyo bigisha biba bihuye na Bible (1 Yohana 4:1).Mu magambo make,dusabe abakozi bacu kwiga neza Bible,aho kubategeka gusengera mu idini ryacu.Jyewe ubandikira,nanyuze mu madini menshi nshakisha aho nabona UKURI.Urugero,nibazaga ukuntu amadini menshi yigisha ko hari imana data,imana mwana n'imana mwuka wera,ariko bakigisha ko bose ari imana imwe!!.Maze kwiga Bible neza,nasanze YESU ubwe yigisha ko imana imuruta (Yohana 14:28),ko se ariwe mana y'ukuri yonyine (Yohana 17:3),ko imana ye ariyo mana yacu (Yohana 20:17).Nasanze Bible yigisha ko YESU ari UMUGARAGU w'imana (Ibyakozwe 3:13),ndetse ko YESU ari IKIREMWA cya mbere cy'imana,the first born of all creations (Abakolosayi 1:15).
Kanda hano umusubize

Emy - 2/11/2016 saa 12:14

tujye dusoma bible neza rwse, abakorosayi1:15 umutwe title yasobanuye neza yesu uwariwe,nubutatu butagatifu icyaricyo .nukomeza gusomakarongo kamwe ntuzasobanukirwa bibiriya rwose
Kanda hano umusubize

siddeirnfig - 1/11/2016 saa 09:35

Ntabwo ari mu mashuri yisumbuye ahubwo hari n'amashuri makuru ategeka abanyeshuri gusengera mu idini riyobora iryo shuri ndetse hari n'ibigo bitanga akazi k'umuntu ufite ibaruwa wandikiwe n'umunyedini yemeza ko akuzi ko usengera muri iryo torero. Ahaa twirirwa tuburanira amadini kandi tutazi amateka yayo, impamvu yashinzwe!!!
Kanda hano umusubize

C - 31/10/2016 saa 17:42

JYEWE UMUKOZI MUTEGEKA KUJYA GUSENGERA AHO ASHAKA, ICYO MPFA NUKO AREBA URUSENGERO YINJIRAMO; NAHO UBUNDI GUKORESHA UMUNTU UDATINYA IMANA NI......
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X