Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Abakuru barasabwa gukundisha abakiri bato gusoma no kwandika

Bamwe mu banditsi b’ibitabo mu Rwanda baravuga ko kugira ngo umuco wo gusoma urusheho gushinga imizi mu banyarwanda ari uko abakuru bashyira imbaraga mu gukundisha abakiri bato gusoma ibitabo ndetse. ibi bikajyana no kwandika ibitabo bifite ireme kandi bikegerezwa abasomyi.

Ibi ngo nta kabuza bishyizwemo imbaraga gusoma ibitabo byashinga imizi mu banyarwanda.

Biragoye kwemeza ko abanyarwanda badasoma ibitabo nta bushakashakatsi wakoze ariko ibivugwa n’abafite aho bahuriye no kwandika ibitabo bishobora no kugera kubafite ububemyi budahambaye kandi bazi gusoma bishobora gutuma habaho gukemanga umuco wo gusoma w’abanyarwanda.

JPEG - 114.8 kb
Abakuru barasabwa gutoza abakiri bato umuco wo gusoma

Micomyiza Isaie ushinzwe ibikorwa by’ubwanditsi mu nzu imenyereweho gushyira hanze ibitabo birimo inkuru z’abana n’izurubyiruko izwi nka Edition BAKAME, yabwiye abanyamakuru ko umubare w’abagana Edition BAKAME bagura ibitabo ukiri hasi cyane kuburyo hakenewe ko ababyeyi bakundisha abana babo gusoma ibitabo.

Uruhare rw’abandika nabo bivugwa ko babarirwa ku ntoki mu Rwanda, bityo mu guteza imbere umuco wo gusoma hari abasanga urwo ruhare rudakwiye kwirengagizwa.

Abanditsi b’ibitabo bavuga ko Ikoranabuhanga ryihuse mu itumanaho rishingiye kuri interineti riri mu bishobora kugabanya umubare w’abasoma ibitabo byanditswe bikanyuzwa mu icapiro.

Gusa ngo uko byagenda kose abato n’abakuru bagomba gusoma kuko ari bwo buryo bwonyine buhamye bwo kwagura ibitekerezo no gutera imbere mu bwenge.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X