Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Abanya Kenya biganjemo abamotari bakuye amasomo ry’imikorerew myiza mu Rwanda

Abanya Kenya basaga 100 biganjemo abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bazwi ku izina ry’ abamotari bari mu Rwanda baravuga ko mu minsi itanu bahamaze bakuye isomo ku mibereho y’ abanyarwanda by’ umwihariko ibyo bigiye ku bamotari bagenzi babo, bakaba biyemeje ko ibyo bize bagiye kubishyira mu bikorwa.


Iri tsinda ry’ Abanya Kenya rigizwe n’ abayobozi batandukanye baturutse mu mujyi wa Kisumu n’ abamotari bagera kuri 95 kuva bagera mu Rwanda kuri uyu wa mbere Kanama bavuga ko batuguwe na byinshi mu byo bahasanze birimo umutekano, isuku, no gukorera hamwe mu makoperative.

Dr Samuel Okuno, ushinzwe uburezi mu mujyi wa Kisumu yavuze ko bigiye byinshi ku Rwanda kandi biteguye kubishyira mu bikorwa ubwo bazaba basubiye iwabo muri Kenya.

JPEG - 167.9 kb
Dr Samuel Okuno, ushinzwe uburezi mu mujyi wa Kisumu mu gihugu cya Kenya

Yagize ati: “Ni byinshi twigiye ku Rwanda, abamotari bo mu Rwanda bafite umurongo, bakorera mu makoperative bitandukanye ni uko bimeze muri Kenya. Ikindi Kigali ifite isuku, ifite umutekano twajyaga tubyumva ariko natwe twarabyiboneye mu minsi tuhamaze.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko basanze abamotari bo mu Rwanda bafitanye umubano mwiza na polisi y’igihugu, mu gihe abamotari bo muri Kenya na polisi yaho badacana uwaka. Yongeraho ko kuba abamotari mu gihugu cye bakorera mu kajagari bigira ingaruka ku gihugu zirimo umutekano muke n’ impanuka za hato na hato.

Aba bamotari bavuga ko baje gusura abamotari bo mu Rwanda kuko bumvaga hari byinshi babigiraho cyane ko bavuga mu karere u Rwanda ruhereremo abamotari bo mu Rwanda barusha ikinyabupfura bagenzi babo bo mu bindi bihugu.

Uwitwa Eric yagize ati: “Nujya muri Uganda, Tanzania, u Burundi n’ ahandi urasanga abamotari baho barangwa n’ akavuyo no gukorera mu kajagari, twahisemo kuza I Kigali kuko twumvaga ko hari byinshi twakwigira kubamotari baho kandi niko byagenze twize byinshi, kandi tugiye kubishyira mu bikorwa.”

Umuyobozi w’ impuzamakoperative y’ abamotari mu Rwanda FERWACOTAMO yavuze ko bishimiye ko ibyo bakora hari abakeneye kuza kubyigiraho avuga bagiye kubisaba ubuyobozi bw’ u Rwanda mu mezi abiri ari imbere nabo bakazajya gusura bagenzi babo bo muri Kenya.

JPEG - 165 kb
Ntaganzwa Celestin umuyobozi w’abamotali mu Rwanda

Yagize ati : “Icyo twishimiye ni uko ibyo dukora hari abakeneye kuza kubyigiraho. Bavuze ko ibyo bize bagiye kubishyira mu bikorwa, badusaba ko mu mezi abiri ari imbere twazajya kureba aho bageze babishyira mu bikorwa. Nk’ uko baje baherekejwe n’ ubuyobozi bw’ igihugu natwe tugiye kubisaba ubuyobozi bwacu tuzageyo”

Mu rwego rwo kurushaho gusabana na bagenzi babo bo mu Rwanda aba bamotari bo muri Kenya n’ abayobozi, kuri uyu wa 5 Kanama 2016 bahujwe n’ umupira w’ amaguru, umukino urangira Abanyarwanda batsinze abanya Kenya ibitego 5 ku busa.

Biteganyijwe ko aba banya Kenya basubira iwabo kuri uyu wa gatandatu tariki ya gatandatu Kanama 2016, naho bagenzi babo bo mu Rwanda bakazabasura bitarenze ukwezi kwa 10.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

NDICUNGUYE ERIC - 5/08/2016 saa 20:49

IYOCYIPE YAKENYA NAKO ITAGIZE TWABASHIMIYE UBWITAGE BWABO BAZAGIRE URUGENDO RWIZA
Kanda hano umusubize

NSABIMANA JÈRÉMIE - 9/08/2016 saa 12:14

NAJEWE.NABASHIMIYE.BARAZOGARUKA.KANDI.ABOBAVANDIMWE.BACU.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X