Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Abarimu basaga 2600 bamaze guhugurwa ku burezi budaheza

Mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’abana bahezwa mu mashuri kandi bari mu kigero cyo kwiga, umuryango HANDICAP INTERNATIONAL ku bufatananye na MINEDUC, REB na Kaminuza y’u Rwanda, wahuguye abarimu baturutse mu mashuri yo hirya no hino mu gihugu yigisha uburezi.

Abarezi bahuguwe mu cyiciro cyashojwe kuri uyu wa gatanu tariki 11 Ugushyingo 2016 bagera kuri 20 bazahugura abandi,bakaba baraturutse mu bigo by’amashuri 16 hirya no hino mu gihugu ariko intego ikaba ari ukuzagera mu gihugu cyose,ndetse bakaba bamaze guhugura ku ikubitiro abangana n’ibihumbi 2630 mu gihugu cyose bitegura kujya kwigisha.

Umuyobozi muri HANDICAP INTERNATIONAL,Murenzi Vincent,avuga ko ubumenyi aba barezi bavanye muri Kaminuza y’u Rwanda yabahuguye,nta gushidikanya buzabafasha kugera ku bantu benshi,kuko banatangiye bahereye ku benda kujya mu kazi ko kwigisha.

Yagize ati: "Aba barimu ubona barangije muri iri shuri rya kaminuza nta n’ubwo ari ukujya kubikora,batangiye kubikora,ubu bamaze guhugura abarimu ibihumbi 2630 bagiye gusohoka bagatangira kwigisha."

Uyu muyobozi avuga ko iyi ari gahunda bafatanya na Minisiteri y’Uburezi n’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi,REB,ikaba iterwa inkunga na UNICEF; ikaba ikorera mu turere twose tw’u Rwanda uko ari 30.Murenzi avuga kandi ko nyuma yo gufatanya bagashyiraho integanyanyigisho,bakomeje gufasha aba barezi babaha ubumenyi bw’ibanze buzabafasha kugera kuri benshi hirya no hino mu gihugu aho bateganya kuzagera ku mashuri yose yo mu Rwanda.

Ku ruhande rwa MINEDUC,umuyobozi wungirije mu kigo cy’igihugu gishinzwe uburezi,REB,ushinzwe imiyoborere n’imicungire y’abarimu,Damian Ntaganzwa asanga kudashyira umwana mu ishuri kubera impamvu iyo ari yo yose ari ukumuvutsa uburenganzira kandi ko umwana adatsinda gusa kuko afite ingingo zose.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kareba - 12/11/2016 saa 15:53

Mukomereze aho,Murenzi tukuziho kuba umukozi rwose courage na HANDICAP muri rusange
Kanda hano umusubize

- 13/11/2016 saa 14:38

Iby, uburezi budaheza kubivugaho ni byiza ariko muzajye mutekereza no ku bana bafite ubumuga batuye mu manegeka kuko kugera ku ishuri ntibibakundira . Nanjye ndi mubahuguwe ariko iyo nzitizi iriho
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X