Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Inzara Iravuza ubuhuha muri Amisom

Abasirikare b’umuryango w’ubumwe bwa Afrika muri Somaliya bagiye kurwanya al-Shabab bamaze amazi atandatu badahembwa. Baravuga ko ubwabo inzara ibamereye nabi kuburyo batabasha gukora ibyo boherejwe gukora.

Amafaranga y’abo basirikare 22,000 b’ubumwe bwa Afrika (Amisom) bari kurwanya umutwe wa al-Shabab, atangwa n’umuryango w’ubumwe bw’uburayi.

Amakuru ava mu muryango w’ubumwe bw’uburayi yabwiye BBC ko ayo mafaranga y’amezi atandatu yafatiriwe bivuye ku bibazo by’imicungire.

Abayobozi ba Amisom bavuze ko impapuro zidafite ibibazo na bike bamaze kuzohereza.

"Impapuro ziri mu nzira, n’amafaranga ari mu nzira," ni ko Francisco Madeira yavuze.

umuryango w’ubumwe bw’uburayi usanzwe utanga amadolari 1.028 kuri buri musirikare wa Amisom buri kwezi.

Ayo mafaranga bahabwa arenga kure umushahara abo basirikare bahabwa na leta zabo.

Jean Pierre

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

iradukunda Enokc - 30/06/2016 saa 10:14

Nibabafashe
Kanda hano umusubize

Gasimbo - 29/06/2016 saa 06:32

Twarangiza ngo Afurika turigenga! Dutr se kandi ibyo dukora tubitegeraho umushahara tugenerwa n'abanyaburayi?! Kurwanya AlShabab niyo mpamvu bitajya birangira! Kuko hari ababibonyemo umwuga n'amakiriro!
Kanda hano umusubize

Innocent - 29/06/2016 saa 20:16

Ohh?non kumukozi abumbwa nimpembo bazobaho gut?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X