Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Abasirikare n’abapolisi 375 b’u Rwanda boherejwe mu myitozo muri Kenya

Ambasaderi Raychelle Omamo Minisitiri w’Ingabo mu gihugu cya Kenya ya funguye ku mugaragaro inyitozo yo ku bungabunga amahoro igizwe n’Ibihugu biri mu muryango wa EAC.

Aya mahugurwa yiswe "Ushirikiano Imara" bishatse kuvuga Ubumwe bushikamye mu rurimi rw’Igiswayili, ikaba yafunguwe ku mugaragaro kuri uyu 11 Ugushyingo mu gace kitwa Matunga I Mombasa.

Muri ayo mahugurwa igihu cy’u Rwanda ki kaba gihagarariwe n’abasirikare Abapolisi ndetse n’abasivile bagera kuri 375 iryo tsinda rikaba riyobowe na Brig Gen Aloys Muganga.

Ambasaderi Omamo akaba yavuze ko uyu ari umwanya wo kugira ngo ingabo zigize ibihugu bya EAC zisangire ubumenyi n’ubushobozi mu kubungabunga amahoro kinyamwuga by’umwihariko mu guhosha amakimbirane hirya no hino ku isi.

Iyi myitozo azibanda ku kurwanya ibiza, Iterabwoba, na ba rushimusi ba mato mu nyanja.

Uwari uhagarariye Umunyamabanga Mukuru wa EAC muri uyu muhango, Peter Kibuta yasobanuye ko iyi myitozo ikorwa mu rwego rw’amasezerano y’ubufatanye bw’ingabo zigize ibihugu bya EAC.

Aya masezerano akaba avuga ko ibihugu bya EAC bigenda bisimburana mu kwakira iyi myitozo.

Mu Rwanda iyi myitozo yahabereye muri 2011 na 2012 mu bigo by’amashuri ya gisirikare i Musanze na Gako.

Nyuma yo gufungura iyi myitozo, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere wari waserukiye u Rwanda muri iki gikorwa yahuye n’Umutwe waserukiye u Rwanda aho bakambitse, ahitwa Madibwani, Mombasa, ashima akazi keza zimaze gukora cyane cyane mu buryo aho bakambitse hateguwe neza n’ibindi bikorwa barimo gukora kugira ngo imyitozo igende neza.

Yabasabye gukomera ku ndangagaciro za RDF anabasobanurira ko igisirikare kirangwa n’umuco, guteganya no gushyira mu bikorwa ibisabwa.

Iyi myitozo yatangiye ku itariki 7 Ugushyingo ihuje abasirikare, abapolisi n’abasivile bose hamwe 2000 harimo aba Kenya, Burundi, u Rwanda, Uganda na Tanzania. Izasozwa tariki 18 Ugushyingo

John Bagabo

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X