Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Abaturage b’intara y’Uburasurazuba baratakambira umuyobozi wabo mushya

Bamwe mubaturage batuye mu ntara y’uburasirazuba bishimiye ko ba bonye umuyobozi mushya w’intara Madam Judith Kanzayire,wakoze ihererekanya bubasha kuruyu wa wa mbere 24 ukuboza 2016. Ku kicaro CY’intara y’uburasirazuba giherereye mu karere ka Rwammagana, aho bifuza ko mu bibazo akwiye kwihutira gucyemura harimo ibura ry’akazi ku rubyiruko muri iyo ntara, ndetse no kwita by’umwihariko kuri tumwe mu turere tw’ugarijwe n’inzara, hakarebwa uburyo bwihariye bwo kwita ku baturage bakennye kurusha abandi.

Abaturage baganiriye n’ikinyamakuru imirasire batuye mu karere ka Ngoma mu murenge wa Kibungo bavuga ko kuba intara y’iburasirazuba ibonye amaraso mashya ari byiza, ariko bakanasaba umuyobozi mushya ko harebwa uburyo hashakirwa akazi urubyiruko rukiteza imbere, aho banatanze ikifuzo cy’uko umuyobozi mushya yashaka abashoramari bubaka inganda zitandukanye bityo urubyiruko rukaba rwabasha kubonamo akazi, bagakora bakiteza imbere ari nako bateza imbere igihugu cyabo n’intara y’uburasirazuba muri rusange.

Urundi rubyiruko rwa ganiriye ni mirasire.com rutuye mu karere ka Kayonza mu murenge wa rwinkwavu. Rwo rurasaba umuyobozi mushya w’itaray’uburasirazuba ko habaho koroherezwa mu guhabwa inguzanyo muri Bank kugirango biteze imbere ba bashe kubona igishoro.

Nubwo bamwe mu baturage basaba ko habaho uburyo bwose bushoboka ngo biteze imbere, hari bamwe muri bo batashatse ko imyirondoro yabo igaragara mu bi tangaza makuru bahamirije imirasire.com ko bifuza y’uko habaho uburyo bwihariye bwo gufasha bamwe mu baturage bashegeshwe n’inzara yavuzwe mu minsi ishyize, by’umwihariko abaturage batuye mu murenge wa Rwinkwavu.

Aha bavuga ko ubufasha bahabwa n’akarere butakibasha kugira icyo bubamarira ukurikije uko ubwo bufasha buba bungana, bityo bakaba bifuza ko habaho umwihariko kuri bamwe mu baturage bababaye kurenza abandi bagafashwa by’umwihariko bitewe n’uko nta bundi bushobozi bafite.

Twabibutsa ko mu mezi ashyize ni bwo humvikanye ikibazo cy’inzara mu ntara y’Uburasirazuba, n’ubwo bamwe mu bayobozi bagiye bumvikana mu bitangazamakuru bavuga ko atari inzara ahubwo ari amapfa.

Tumwe mu duce twibasiwe cyane n’izuba harimo; Umurenge wa Rwinkwavu mu karere ka Kayonza na tumwe mu duce twa karere ka Nyagatare, ahavugwaga inka zapfaga kubera kubura amazi bitewe n’izuba ryacanye amadamu buhiragaho inka akaza gukama.

John Bagabo

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 26/10/2016 saa 16:31

niba.turwaneho
Kanda hano umusubize

Nsengiyumva Elie - 25/10/2016 saa 13:21

Uruzuba n'inzara birarenz natwe nukwo ahubwo nuguseng Imana iduhe akavura
Kanda hano umusubize

kringanire - 25/10/2016 saa 11:44

bafashe abaturage kuba bahanga imirimo yindi itarimo ubuhinzi naho ubundi ndabona izuba ari danger kd na meteo-rwanda ikareka kutubeshya ngo imvura irahari. naho wowe munyamakuru washyizeho ifoto igaragaza uturere,umenye ko akarere ka kibungo katabaho ahubwo hari akarere ka ngoma.m
Kanda hano umusubize

Ntirenganya - 25/10/2016 saa 07:05

nibyo koko izuba rikomeje kwiyongera mu karere ka Nyagatare inzira niko irushaho kwiyongera mu Baturage .hakenewe ubutabazi bwihuse.
Kanda hano umusubize

kabutura - 25/10/2016 saa 05:54

Ese uwa mbere niwe wateje amapfa?
Kanda hano umusubize

Rwendeye Rransisi - 25/10/2016 saa 10:35

Murakokuduhaumuyobozi Musha Turahamyayu Azashakira Urubyiko Imirimo Eseumuntu Afiteperime Yubugandabayihindura? Esebisabwa Iki? Murakoze
Kanda hano umusubize

fkaaa - 24/10/2016 saa 23:48

ariko leta ndabona ntacyo ikora kubibazo byabaturajye ninzara ahubwo yirirwa itubwira amajyambere ningamba zayo ubu wabwira ute umunu umaze iminsi ibiri atarya ibyi terambere ahhaaaaa
Kanda hano umusubize

james - 24/10/2016 saa 17:41

barebe uko bafasha abaturage ba nyagatare kko bamerewe nabi cyane
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X