Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Abaturage bazitabira amatora muri 2017 biyongereyeho abasaga miliyoni 2

Miliyoni zigera kuri 7 z’abaturage ni zo ziteganyijwe gutora Perezida muri 2017 zivuye kuri Miliyoni 5 zirenga z’abitabiriye amatora y’umukuru w’igihugu yabaye mu mwaka wa 2010, ubwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatorerwaga kuyobora kuri manda ye ya kabiri.

JPEG - 32.7 kb
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa komisiyo y’amatora mu Rwanda Munyaneza Charles

Umwaka utaha wa 2017, ni bwo abanyarwanda basaga miliyoni 7 bagejeje igihe cyo gutora bazitorera Perezida wa Repuburika y’uRwanda mu matora ateganyijwe mu kwezi kwa Kanama 2017 nk’uko Munyaneza Charles Perezida wa komisiyo y’amatora mu Rwanda yabitangarije imirasire.com kuri uyu wa 10 ugushyingo 2016.

Mu kiganiro kigufi Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa komisiyo y’amatora mu Rwanda Munyaneza Charles yagiranye na imirasire.com yagize ati: "Muri iki gihe komisiyo y’amatora irimo irakora ubukangurambaga ku baturage mu rwego rwo kurushaho gusobanurira abaturage amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu umwaka utaha wa 2017."

Aha akaba yavuzeko imibare y’abaturage bazatora mu matora y’umukuru w’igihugu muri 2017 yazamutse kuko yavuye kubaturage basaga Miliyoni 5 mu matora y’ubushize muri 2010, imibare ikaba yarageze kuri miliyoni zisaga 7. Muri iyi mibare yiyongereye hakaba harimo uruyiruko rusaga ibihumbi 450,000 nabo bazatora umwaka utaha.

Amatora y’umukuru w’igihugu azakorwa ahanini hifashishijwe ikoranabuhanga, cyane cyane terefone zigendanwa nk’aho umuntu azaba ashobora kwifashisha terefone mu kureba ko ari kuri lisite y’itora cyangwa se ashaka kwiyimura bitewe naho ashaka kuzatorera. Ubu buryo nanone buzafasha ahanini abanya Rwanda batuye mu mahanga.

Ku kibazo cy’abafite ubumuga by’umwihariko ubumuga bwo kutabona, Munyaneza yavuzeko barimo bavugana n’inama nkuru y’abafite ubumuga uburyo hazakoreshwa impapuro z’abafite ubumuga, ariko anavugako nabwo hakiri ikibazo cy’uko abafite ubumuga bose atariko bazi gukoresha izo mpapuro, gusa nanone akizeza abafite ubumuga bwo kutabona ko batagomba kugira impungenge z’uko bazatora.

Amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kanama umwaka utaha, naho gahunda yo gutanga kandidatire kuba zashaka kwiyamamariza kuba umukuru w’igihugu iteganyijwe mu mpera z’ukwezi kwa Kamena cyangwa mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga 2017 bimaze kwemezwa n’inama y’abaminisitiri.

John Bagabo

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 19/11/2016 saa 09:23

gutora twaratoye ahubwo igihe nikigere hasigaye kubisinyira! kandi ubwo wagirango ndabeshya ! none c nzajya kure yibyo nemeje muri refrendum?
Kanda hano umusubize

kambere - 11/11/2016 saa 07:44

2017 iratinze kuko ngomba gutora ingirakamaro kereka utabona aho urwanda rwavuye naho tugana;gusa hari abaki dutobera
Kanda hano umusubize

pascal - 10/11/2016 saa 17:44

umusaza numusaza jye ni kagame wampaye inka
Kanda hano umusubize

pp - 10/11/2016 saa 16:50

Jye ngomba kwamamaza Paul Kagame no kumutora. None ninde wundi wanyeretse urukundo rwo kurengera rubanda Rugufi? Ministre c???? Oya daa imanza za munyuvishirize, amashyirahamwe anyunyuza anabuza abize gukoresha diplome zabo. Guhaga abashoje uti birabareba, ujya gucuruza agashoreshwa igishoro..... Ninde koko twabonye arengera rubanda Rugufi??? Mukuri Kw Imana ni Paul Kagame ngiyo demokrasi gutora ibikorwa. Niyo mpamvu John Trump yatowe afite ibikorwa n imihigo
Kanda hano umusubize

pascal - 10/11/2016 saa 17:43

Ntawundi Ni Kagame Rwose 100%
Kanda hano umusubize

pp - 10/11/2016 saa 16:39

Tugomba gutora dushimangira ibikorwa tubona. Ndashima cyaneee HE Paul Kagame akorera neza abakene.
Kanda hano umusubize

nishimwe - 10/11/2016 saa 16:17

Amatara hagatiyande na nde mwokubesha nimwemwibesha aho ubundi mwarikwigira kuri America byabafasha naho nimwibeshe tu ariko ikinyoma kumara umunsi ntikimara iminsi
Kanda hano umusubize

Barahira - 10/11/2016 saa 15:14

NI UMUHANGO GUSA KUKO AMATORA YARANGIYE KERA.ATI YARANGIJE MANDA EBYILI,NONE ATANGIYE KULI ZERO?
Kanda hano umusubize

20cent - 10/11/2016 saa 14:42

Bazatora c mugihugu harimi abakandida bangahe?tee tuzi kgm p gusa.
Kanda hano umusubize

20cent - 10/11/2016 saa 14:42

Bazatora c mugihugu harimi abakandida bangahe?tee tuzi kgm p gusa.
Kanda hano umusubize

20cent - 10/11/2016 saa 14:42

Bazatora c mugihugu harimi abakandida bangahe?tee tuzi kgm p gusa.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X