Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Abayobozi batishyura inguzanyo za Sacco akabo kagiye gushoboka

Mu gihe mu gihugu hashize iminsi havugwa ibibazo bitandukanye birimo ibyo kutishyurira ku gihe inguzanyo kwa bamwe mu baba barazihawe na za Sacco barimo abayobozi b’inzego z’ibanze n’abandi bakozi ba Leta, kuri ubu mu ntara y’uburasirazuba ho basabwe kwisubiraho bakishyura, bitaba ibyo bagafatirwa ibihano bikomeye, birimo no kwirukanwa mu kazi.

Mu nama yahuje abakozi ba Banki Nkuru y’igihugu n’abayobozi bo mu Burasirazuba, Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba Uwamariya Odette, yavuze ko mu by’ibanze biranga umuyobozi harimo ubunyangamugayo, bityo agasaba abayobozi banze kwishyura inguzanyo za Sacco kuzishyura vuba bigishoboka bitaba ibyo bagahabwa ibihano.

Yagize ati: “Ba Meya muraza kutubwira ni ikihe kibazo gihari?...mu nama y’ubutaha tuzatumira mu by’ukuri uzaba atishyuye muzahave mumwandikiye ibaruwa imukura ku kazi.

Nubwo hari amabwiriza n’inzira bicamo kugira ngo uve ku kazi, ariko iyo uri umuyobozi mu nzego z’ibanze hari ubunyangamugayo bugomba kukuranga, ubundi wowe ubwawe wagombye kwibwiriza ukegura ukava kuri uwo mwanya.

Kirehe, Kayonza na Nyagatare murasabwa kugira icyo mukora kandi mubikomeje, mu nama y’ubutaha aba bantu tuzabafatira ibyemezo bikarishye kuko baranga kwishyura bafite akazi, umunsi bazaba ntako bizakomera kurushaho.”

Mu bayobozi bambuye za Sacco harimo abakuru b’Imidugudu, ba Gitifu b’Utugari, abarimu, abaganga, abakozi b’imirenge ndetse harimo na ba Gitifu b’Imirenge, ariko ngo ubu bo barangije kwishyura biturutse mu bukangurambaga bwabaye kuva mu kwezi kwa 2 uyu mwaka.

Muri iyo nama hagaragajwe ko mu mafaranga miliyoni 94,5 abayobozi batandukanye bafashe muri za Sacco, kugeza ubu bamaze kwishyura miliyoni 39,1 gusa, ni ukuvuga 44%.

Ibi bitangajwe mu gihe mu duce tumwe na tumwe tw’igihugu hari za SACCO zigenda zigaragaramo ibibazo by’uko imitungo yazo yanyerejwe ndetse na bamwe mu bazifitiye imyenda bakaba batayishyura.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Abel niyibibona - 1/09/2016 saa 13:46

Babavire Hasidim batagira RWANDA nk uburundi
Kanda hano umusubize

ruzindana - 22/08/2016 saa 09:41

Ibyo umuyobozi avuga nibyo ntamuyobozi wambura ariko biriya simbyita kwambura kuko ashobora kunanirwa kw'ishyura kubera impamvu zitandukanye nko kuba yarahombye kumushinga bamuhereyeho inguzanyo bigatuma ananirwa kwishyura kandi mwibukeko harinibyo abakozi basako ndetse nabakarere bakoze mwitangwa ryinguzanyo babeshya abaturajye NGO BAZABAKORERA IMISHINGA yabaringa kandi abaturajye bakayishyura bagategeza amafaranga bagaheba ibyo nabyo bishobora kubari mubyateye ibihombo kandi mwibukeko haramasezerano uwatse inguzanyo abayagiranye na bank imuhaye inguzanyo agatanga ningwate numva niba umuntu ananiwe kwishyura aganira na bank uburyo yayishyura byakwanga hakagurishwa ingwate yatanze ngirango niko amategeko ateganya naho kuvuga ngomwamukura kukazi mwabikora kuko mufite ubushobozi ariko binyuranije nitegeko kuko yabarega leta ikongera gutsindwa izindi manza ndetse nokwishyura ibitaringombwa mubikorane ubushishozi.
Kanda hano umusubize

Niyibizi - 29/08/2016 saa 09:35

Ibyo Uvunganukurinamuyoboziugombakwamburabankikubababafitanyeinyandikononese Abatirangenibayamburanabayobozi Ubwobyangendabitemurakozendimukarerekakirehe
Kanda hano umusubize

bosco - 22/08/2016 saa 06:17

ese abo bantu bagurijwe nta ngwate batanze? cg bagiriwe icyizere nk'abayobozi barabayorera!Nihubahirizwe amabwiriza agenga uwari wese wambuye inguzanyo yahawe na bank naho kwirukanwa byaba ari ukurengera!None se ko haba hakozwe umushinga ubyara inyungu!uramutse ubyaye igihombo wakwishyura ute?kandi ko ntawe bitabaho!
Kanda hano umusubize

hitimana Esra - 21/08/2016 saa 19:31

Ariko ibi ni byabindi bavuga ngo "Udusamake duto nitwo dutunga ibisamake binini". SACCO zijyaho,zali zigamije gufasha abaturage.None zilimo kwikiriza abayobozi.Niyo mpamvu Bible ivuga ngo abantu bayobora bishakira inyungu zabo (man dominates man to his harm).Imisoro abantu batanga,ahanini ifasha abayobozi (imishahara myiza,amamodoka ahenze Leta ibagulira,etc...).Nubwo abantu benshi batabizi,hali igihe abantu bose bazareshya.Imana yashyizeho umunsi izahindura ibintu (Ibyakozwe 17:31).Uwo munsi witwa umunsi w'imperuka.Imana izakuraho abantu bacura abandi,hamwe n'abakora ibintu yanga.Abazarokoka bazatura mu isi nshya.Abo ntibazongera kubabara na limwe.Ntibazakena,ntibazarwara cyangwa ngo bapfe (Ibyahishuwe 21:4).Abazarokoka kuli uwo munsi bazaba bakundana kandi bareshya.Niyo mpamvu abantu baba bakwiye gushaka iyo si nshya dusoma muli 2 Petero 3:13.Bible itanga umuti ku bibazo byose abantu bafite.Ikibabaje nuko abantu batita ku bintu imana ivuga muli Bible.Icyo bishakira gusa ni amafranga,akazi,amashuli,etc...Nibyo Imana ishaka ko abantu bakora,ariko bagashyira imbere "gushaka ubwami bwayo" dutegereje mu myaka ili imbere.Soma Matayo 6:33.Ubwo bwami nibuza,isi izahinduka Paradizo.Wishidikanya ko butazaza.Soma Habakuk 2:3.
Kanda hano umusubize

Habibu - 22/08/2016 saa 02:07

Nibyiza ko bishyura ariko ndibazo ko atarubwambere abantu bananiwe kwishyura kubera impamvu nyinshi ariko ntibivuze ko bank yabahaye cash ihomba amafaranga yabanyamuryango ahubwo babaha inguzanyo nta ngwate babahaye ? Ngirango iyo umuntu ananiwe kwishyura bagurisha ingwate yatanzwe kuko niyompamvu aba yarayitanze niko amasezerano aba avuga kuko ashobora kuba yarabonye inguzanyo igaho cyane cyane koziba zizwe banabi ibindi byemezo byafatwa nyuma yamasezerano umukiriya aba yaragiranye na bank byaba arukurenga kumategeko bityo bikaba byateza Leta imanza itanatsinda mubikorane ubushishozi.
Kanda hano umusubize

Barutimayo - 24/08/2016 saa 13:39

Urakoze cyane kudukumbuza isi nshya dutegerezanyije atsiko jye nabsndibose izera ko bazayituramo
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X