Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Abigisha mu mashuri abanza biyemeje guteza imbere Uburezi budaheza

Ubwo hasozwaga amahugurwa y’abarimu ku rwego rw’igihugu agamije gushyira mu bikorwa integanyanyigisho nshya ifite intego yo kwimakaza uburezi budaheza, abarimu batangaje ko nyuma y’amahugurwa biyemeje gushyira mu bikorwa ubumenye bahavanye bita ku burezi budaheza buha abana bose amahirwe harikmo n’abafite ubumuga.

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abarimu basaga 2500 baturutse mu turere twose tugize igihugu cy’u Rwanda, bamwe mu bayitabiriye baganiriye n’ikinyamakuru imirasire.com batangaje ko ari ingirakamaro ngo kuko ubusanzwe ntibitaga cyane ku bana bafite ubumuga, ariko ngo bitewe n’inyigisho nziza bakuye muri ayo mahugurwa bagiye gutangira gushyira mu bikorwa ibyo bungutse ndetse ngo bashyigikire uburezi budaheza.

Mukangarambe Eugenie umwarimu ku ishuri ribanza rya Muhima ho mu karere ka Nyarugenge avuga ko ubusanzwe nubwo yitaga ku bana bose hari ibyo yageragaho akumva ko ababyeyi b’abana ari bo bagomba kubikora ariko ko ubu agiye kuzajya abyitaho byose ku buryo nta mwana numwe uzahezwa.

JPEG - 280.7 kb
Mukangarambe Eugenie

Uyu mwarimu yongeyeho ko agiye gukora ubukangurambaga ku buryo nta mwana uzongera gukorerwa ivangura ngo ni uko afite ubmuga runaka.

Yagize ati: "Ubundi najyaga ngira ngo hari ibyo ababyeyi bagomba gikemura ariko kubera maze gusobanukirwa neza, ngiye kuzashyira mu bikorwa byose ndetse nakangurire buri wese gushyigikira uburezi budaheza."

Undi ni umwarimu wigisha ku ishuri ribanza ry’Intwari ho mu karere ka Nyarugenge nawe avuga ko ibyo yungukiye muri aya mahugurwa y’iminsi 4 ngo agiye gukomeza gushyira ingufu mu burezi budaheza dore ko we ngo yari asanzwe yigisha abana bafite ubumuga.

Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye aya mahugurwa, Murenzi Vicent, Umuyobozi w’umushinga ugamije guteza imbere imyigire idaheza mu Rwanda (Promoting Inclusive Learning in Rwanda) yasabye abari bitabiriye aya mahugurwa kuba intangarugero mu bigu bigishamo ngo kuko na cyo kiri mu bizagaragaza ko hari icyo bungutse gishimishije.

Aha uyu muyobozi yanabasabye gukora ubukangurambaga mu gihugu hose ku buryo nta mwana uzongera guhezwa bitewe n’uko yaba afite ubumuga runaka.

JPEG - 270 kb
Murenzi Vicent

Yagize ati: "Ikizagaragaza ko hari inyungu nziza mwakuye muri aya mahugurwa, ni uko muzagirira urukundo abana bafite ubumuga nk’abandi. Mugomba kureka kwita bana amazina atari meza ngo ni uko bafite ubumuga. Ikindi kizanagaragaza ko mwungutse ubumenyi ni uko muzaba intangarugero mu bigo mwigishamo. Icyo mukwiriye gukora cyambere ni ubukangurambaga, ikindi ni uguhugura abarimu mukorana."

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abalimu bafite imyitwarire igaragaza ko bakunda abana kuruta abandi mu bigo bigishamo basaga 2500, intego yayo ikaba yari Gushyira mu bikorwa integanyanyigisho nshya hitabwa ku burezi budaheza buha amahirwe abana bose harimo n’abafite ubumuga.

Aya mahugurwa akaba yarateguwe ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi, Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB), Unicef, ndetse na Handicap International.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Nizeyimana Jean Bosco - 11/08/2016 saa 16:51

Ndagushigikiye Nabacu
Kanda hano umusubize

nkengurutse plaside - 6/08/2016 saa 11:37

igitekerezo canje nuko nobaramutsa mukomer kumuheto,
Kanda hano umusubize

Eric - 16/08/2016 saa 06:31

Igisigaye ni ukwambuka amazi tukabwigisha n'abatarabumenya......
Kanda hano umusubize

Eric - 16/08/2016 saa 06:31

Igisigaye ni ukwambuka amazi tukabwigisha n'abatarabumenya......
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X