Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Afunzwe akurikiranyweho impapuro mpimbano yibishije amafaranga 950,000 muri banki

Ku mugoroba w’italiki ya 19 Kanama, umugore utaramenyekana umwirondoro yafatiwe mu karere ka Nyarugenge, amaze kubikuza amafaranga 750,000 kuri konti itari iye.

Nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu, ngo uyu mugore yabikuje amafaranga kuri konti y’uwitwa Hakizimana Josephine , ndetse ngo bakaba batanaziranye.

SP Hitayezu agira ati:”Uyu mugore wanze kuvuga kuva yafatwa kandi nta n’ibyangombwa twamusanganye, yatse impapuro buzuza babikuza, azuzuza mu mazina atari aye anigana umukono wa nyiri konti; ubwa mbere mu gitondo yaje mu mujyi barayamwima, maze ajya ku ishami rya Gikondo abikuzayo 200,000.”

Akomeza avuga ko uyu mugore yagarutse mu mujyi ku mugoroba ariko noneho ntajye ku mukozi wari wayamwimye mu gitondo, uyu yahise ayamuha hakoreshejwe bwa buryo, ariko mugenzi we wari wayamwimye aramubona, akomeza kugira amakenga ni ko kuvuga ko bamuhagarika, ahita afatwa na Polisi, aho bamusanganye amafaranga 900,000.

Aha SP Hitayezu yagize ati:”Nyiri konti yageze aho afungiye atubwira ko azi isura y’uyu mugore, ngo yageze aho acururiza I Muhanga ahiba zimwe mu mpapuro yari yakoresheje abikuza muri banki, niho yahereye yigana umukono we no kumenya nimero za konti.”

Kuri ubu bujura, SP Hitayezu agira inama abantu gukura amaboko mu mufuka bagatungwa n’ibyo bakoreye aho gufata igihe bashakisha amayeri yo gutwara iby’abandi bavunikiye.

Yagize ati:” Bimwe mu byo Polisi ibereyeho, ni uguca intege uwo ari we wese ufite imigambi nk’iyi, ubufatanye bwa buri wese ni ngombwa ngo abakora uburiganya nk’ubu bagende bafatwa, turasaba rero buri wese kugira amakenga cyane abakora muri serivisi z’amafaranga.”

Yarangije avuga ko uyu mugore akurikiranyweho ibyaha by’impapuro mpimbano ndetse n’ubujura.

Ingingo ya 300 iteganya ibihano ku bujura budakoresheje kiboko cyangwa ibikangisho aho ivuga ko umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Naho iya 606 ivuga ku guhindura ibirango bya Leta, iby’umuntu ku giti cye, iby’ibigo cyangwa imiryango byigenga byemewe n’amategeko, ivuga ko mu gihe ibyiganywe cyangwa ibyakoreshejwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko ari iby’umuntu ku giti cye, iby’ibigo cyangwa imiryango byigenga byemewe n’amategeko, igihano kiba igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5).

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Murenzi - 7/09/2016 saa 17:39

mutange itegeko nokubajura bomungo ufashwe yicwe.
Kanda hano umusubize

Abouba - 8/09/2016 saa 17:04

uBirababaje cyane kuba umuntu w'umugore atinyuka gufata icyemezo nkiki cyo kwiba akoresheje umukono utari uwe!nkibaza nti:ese birashoboka ko umuntu aahobora kujya kubikuza amafaranga batarebye ko afite andangamuntu?kuki bemeye kumuhaha amafaranga batarebye kundangamuntu?murakoze
Kanda hano umusubize

Murenzi - 7/09/2016 saa 17:37

mwiriwe neza ahubwo nabajura bomungo mutange itegeko umufashe amwice kuko baraturembeje murakoze.
Kanda hano umusubize

VALENTIN - 5/09/2016 saa 21:30

NUMUHANGA PE! GUSA AHANWE YARAHEMUTSE
Kanda hano umusubize

K J S - 24/08/2016 saa 05:58

Ugiye gusimbuka abanza kugaruka inyuma niyihangane kuko atasimbutse ngo bimuhire niyemere atangire kuko gukomereza aho yarari bitashoboka
Kanda hano umusubize

Dieu Donne Sibomana - 25/08/2016 saa 05:38

Porice Nikomeze Umurimo Wayo Kuko Ubujura Bwaye Bwishi.
Kanda hano umusubize

- 3/09/2016 saa 21:44

police yacu komera kandi ntucike integer tukurinyu mukurwanya ibyaha nkibyo
Kanda hano umusubize

Pppppp - 21/08/2016 saa 15:27

Uwo mugore ni umu technitienne ahubwo yarakwiye kuba yarihangiye umurimo wubutechnitien!
Kanda hano umusubize

- 6/09/2016 saa 13:45

uwo arabeshye ahubwo nahabwe akazi muri leta.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X