Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Amagambo ya Sheihk Musa Fazil Harerimana ntiyaba ari ayo kwishakira amaronko?

Nyuma y’uko Minisiteri y’umutekano w’imbere mu gihugu ikuweho, uwayiyoboraga ari we Sheihk Musa Fazil Harerimana, kuri ubu akaba ari umuyobozi w’Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI), yongeye kuvuga ko Perezida Kagame ari we muyobozi ukomeye w’indashyikirwa, ndetse akaba ari we ishyaka rye PDI rigomba gushyigikira mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba mu mwaka utaha, ibintu abasesenguzi mu bya Politiki batangiye gufata nk’aho ari ukwishakira amaronko.

Ubwo yari mu Karere ka Musanze kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Ugushyingo 2016, mu gusobanura amategeko agenga komite nkemurampaka y’iri shyaka banategura amatora ya 2017, Fazil yashimangiye ko bagihagaze ku gitekerezo cyo gushyigikira Perezida Kagame.

Yagize ati: "Twe icyo dushyigikiye ni iterambere rishingiye ku kwishyira ukizana. Ibyo twabigezeho kandi icyifuzo cyacu twagitanze mbere turacyagikomeje tuzashyigikira umukandida ubereye abanyarwanda kandi ubishoboye kuko nitwe twifuje ko Paul Kagame yakomeza akatuyobora."

Yakomeje asaba abanyamuryango b’iri shyaka kuzitabira amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu mwaka wa 2017 kandi bagatora neza.

Si ubwa mbere Sheihk Musa Fazil avuze ko ishyaka rye ryatanze Paul Kagame nk’umukandida uzahatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika muri 2017, kuko mu minsi yashize na bwo yabwiye abanyamakuru ko kuva mu mwaka wa 2010 ishyaka rye ryatanze umukandida umwe ari we Prezida wa Repuburika ‘u Rwanda Paul Kagame.

Yagize: "Twebwe muri PDI kuva mu 2010 twatanze umukandida, ibyo nta n’ubwo tuzabisubiramo mu nama nkuru yacu. Twasabye abaturage ngo muhindure Itegeko Nshinga, kugira ngo Perezida wa Repubulika Paul Kagame akomeze atuyobore kubera ubushobozi tumubonana n’ibyo aturusha. Abaturage barabyemeye bararihindura, ubwo rero twebwe nta n’inama tuzakora duhitamo undi mukandida, ni we mukandida wacu."

Gusa abakurikiranira hafi ndetse n’inzobere mu bya Politiki bavuga ko kuba PDI nta mukandida yatanga ngo yiyamamarize kuyobora igihugu, ngo ni uko abagize iri shyaka ari bake, bakaba birinda guseba, byongeye bakaba bishakira amaronko, ngo kuko baramutse batanze umukandida bashobora kubura amajwi y’ibanze asabwa kugira ngo babe babona ububasha bwo kuba bahatanira uwo mwanya.

Gusa ku rundi ruhande si iri shyaka gusa rivuze ko nta wundi mu candida bazatanga kuko bashyigikiye ikipe itsinda, kuko n’abandi barimo PSD, bavuze ko bashobora kutazatanga umukandida mu matora ateganyijwe kuba mu mwaka utaha wa 2017, gusa bo ntibarabyemeza neza.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Eugene kamanzi - 12/11/2016 saa 12:02

Mureke mbahitiremo Ambassador bazaha guhagararira U rwanda muri Maroc niba mwarabibonye neza hari umugabo Witwa RUTAGENGWA SAFARI HASSAN waje avuye france bigaragarako ari Leta yamuhamagaje kuko niwe bashinze protocol y'umwami wa Maroc Ndetse kndi rwose yabikoze neza ubonako abimenyereye cyane Aracyari muto bishobokako ariwe his excellence azohereza kuko ikizere yarafitanye Naba marocains nticyari gisanzwe ndetse mwanabonyeko nawe yaherekeje Umwami Ndetse yagiye no kumwakira.
Kanda hano umusubize

umunyarwanda - 8/11/2016 saa 19:55

guchinyinkoro.com nahumure gachacha yararangiye nachuruze nka JOE
Kanda hano umusubize

muntuwimana - 8/11/2016 saa 09:53

Fazili afite uburenganzira bwo kuvuga icyo atekereza kumutuka no kumwita ko atuzuye mbona bitari mu ndangagaciro z'umunyarwanda.Twebwe ikibazo dufite n'imvura yabaye nke mu gihugu kuburyo dushobora kuzahura n'amapfa.Ndisabira rero abavugako fazili atuzuye ko niba bo buzuye batumanurira imvura bakareka amagambo atagira icyo azabagezaho.
Kanda hano umusubize

philos - 8/11/2016 saa 08:26

Izi ngirwa mashyaka ntacyo zimaze , ntagitekerezo gishya zungura u rwanda rwacu . Ninkomamashyi gusa. Ishyaka ni rimwe mu rwanda ni RPF , abandi ningwizamurongo.
Kanda hano umusubize

Gasana J - 8/11/2016 saa 06:48

Bene nkaba nta Ngomba batabyinirira. Sinumva ngo niyambere yayitije amaboko! Kandi buriya aba atekereza ko yashuka HE. Mukinyarwanda baravuga ngo (Iryarya ihimwa n'Iryamirizi). Murakoze.
Kanda hano umusubize

kato - 8/11/2016 saa 00:00

Dore aho Sh Mussa abereye umuswa mubisi: 1. Muri politique ntawe Utanga umukandida mu rindi shyaka kandi afite irye. Ushobora kumushyigikira ari uko afite uwo bahanganye ukabona agiye gutsindwa. Kagame ntawe ahanganye nawe. Ntabwo ariho kubera politique ariho kubera imbaraga za gisirikare kandi ntizagabanutse. 2. Muri Politique ishyaka riberaho guhatanira ubutegetsi ntabwo riberaho gupropoza abakandida mu yandi mashyaka. Sh Mussa niba yemera politique ya rpf arashyiraho ishyaka ry iki!
Kanda hano umusubize

karegeya constantin - 7/11/2016 saa 21:17

uyumugabo,arazj umuntu wabamaze kwigirwaho paul kagame yadukuye,niwudakereza
Kanda hano umusubize

kagenzi - 7/11/2016 saa 15:51

SI BWO FAZIL AHAWE KUYOBORA KOMISIYO Y`AMATORA! MURAMBISWE MA! mbibuba!!!!!nuko biza muraza kubibona!
Kanda hano umusubize

Eye - 7/11/2016 saa 14:19

Ngo bamugire Ambassador muri Maroc?Hahaha umuntu se utazi akongereza, ntanamenye agafaransa azajya avugana iki na bagenzi be b'aba diplomats?Ikorohani ntihagije muri diplomasi keretse mu misigiti. .Azabe ahubwo mufti ubutaha. ...
Kanda hano umusubize

sekamana - 7/11/2016 saa 13:45

ni uwa danger fazil azi giteka imitwe ariko ikanamuhira
Kanda hano umusubize

ABdul KALISA - 7/11/2016 saa 12:08

URIYA mugabo azi ubwenge. Si ubwenge bundi ni ubwenge bw'inda gusa. Gusa, ka riya karimi ntikahora kuriya kumeze nko gupfukama cyane nk'umuntu ufite ibibazo byo mu mutwe.
Kanda hano umusubize

karegeya constantin - 7/11/2016 saa 21:22

akubundi mwemupinga,mukoriki uretsekuvugiraho,mwicaye
Kanda hano umusubize

Mayira - 7/11/2016 saa 10:21

H.E arabishoboye,u Rwanda rwaramenyekanye ku isi nta wutaruzi,kuvuga rero ko ari umukandida w'igihugu nta nenge irimo kuko n'ibihugu by'ibihangange nka Islaheri biramwemera.VIVE KAGAME
Kanda hano umusubize

Mayira - 7/11/2016 saa 10:21

H.E arabishoboye,u Rwanda rwaramenyekanye ku isi nta wutaruzi,kuvuga rero ko ari umukandida w'igihugu nta nenge irimo kuko n'ibihugu by'ibihangange nka Islaheri biramwemera.VIVE KAGAME
Kanda hano umusubize

Chris - 7/11/2016 saa 09:26

Fasil njye mbona baramushyize mukiruhuko kugirango Abe ariwe uzahabwa kwamamaza nyakubahwa president Paul kagame mumatora ataha none ubu akaba atangiye campanye
Kanda hano umusubize

mukiza brown - 7/11/2016 saa 06:41

yewe uyu nanjye ntyo namupinze cyera kabisa ntamugabo umurimo. ni hobe bucye kabiri
Kanda hano umusubize

Mahoro - 7/11/2016 saa 01:22

Njye uyu mugabo sinamurenganya, kombona indirimbo ye ikiri ya yindi. Ubwo iyo ahindura imvugo nabwo mwari kumwandika muti Nyuma yo kubura umugati, shehe atangiye kurwanya ubutegetsi "...Ntamunoza...
Kanda hano umusubize

kiki - 7/11/2016 saa 00:08

Nyamara fazil yaba ambassador mwiza multi maroc dore ko azi byinshi mu butegetsi. HE rwose namugire ambassadeur I Rabat
Kanda hano umusubize

kiki - 7/11/2016 saa 00:07

Nyamara fazil yaba ambassador mwiza multi maroc dore ko azi byinshi mu butegetsi. HE rwose namugire ambassadeur I Rabat
Kanda hano umusubize

kagame - 6/11/2016 saa 23:32

Fazili azubwege yazize M musoni ,akuda guteranya kubavagira Kwa P Paul MSN Gasopo sana .
Kanda hano umusubize

kagame - 6/11/2016 saa 23:30

Fazili azubwege yazize M musoni ,akuda guteranya kubavagira Kwa P Paul MSN Gasopo sana .
Kanda hano umusubize

kagame - 6/11/2016 saa 23:30

Fazili azubwege yazize M musoni ,akuda guteranya kubavagira Kwa P Paul MSN Gasopo sana .
Kanda hano umusubize

Cyuho - 6/11/2016 saa 21:21

Ese iri nishyaka cyangwa ni club yomuri RPF? Gusa kubatazu Rwanda bavugako dufita mashyaka menshi atavugarumwe na leta.
Kanda hano umusubize

ZIRUGURU EPA - 6/11/2016 saa 20:11

Bene aba bagabo bazi kwishakira umugati,babita "Sycophants" mu cyongereza (Inkomamashyi).Sinzi niba mwibuka ko uyu mugabo Gacaca yigeze kumurega Genocide. Uyu mugabo arahakwa agakabya.Ngirango nuko akeka ko aramutse avuyeho babyutsa dosiye ye ya Genocide.Ashobora kuba aricyo atinya.
Kanda hano umusubize

- 6/11/2016 saa 19:29

Ahaaa ni yicinyire inkoro nyine.
Kanda hano umusubize

fkaaa - 6/11/2016 saa 19:07

abantu nka fazil nibo baduteza barugigana nkubu yagiye yicecekera niba isyaka rye ridashoboye
Kanda hano umusubize

GPYS - 6/11/2016 saa 18:35

NI HARERIMANA NYINE NONESE AVUGIKI? AHANGANE NUWAMWAMBUYE UMUGATISE KD YITWAYENEZA ASHOBORA NO KUMUHA IKIDIYA BYIBURA KD MWIBUKE KO ARI MUGIHUGU.NGAHO NAGIRE ICYO AVUGA UREBE.
Kanda hano umusubize

k.said - 6/11/2016 saa 18:29

ariko abanyarwanda mufite kibazo ki ntimukihe gutekerereza umuntu.ibyo fasil yavuze ntakibi cyirimo.uwiyumva mo ubushobozi nashinge irye shyaka hama yitoze ariko mushyire fasil hasi.fasil sisi tunakubari maneno unawongeya mzee kagame nikiyongozi muzuri acana na abo banafiki.mwenyezi mungu akurinde .
Kanda hano umusubize

koko - 7/11/2016 saa 08:42

cyirimo??..??. bavuga kirimo! none igiswahili ubwo nawe ngo uravuze. kirapfuye
Kanda hano umusubize

BITARIHO James - 6/11/2016 saa 17:54

Ubundi amadini yari akwiye kuba neutral ntiyivange muli Politics.Uretse Abayehova,amadini yose aba yishakira umugati n'ibyubahiro.Ntabwo abayehova bajya muli politike cyangwa igisirikare.Niyo wabagira Minister cyangwa ukamugira military general,ntabwo yakwemera kuko bativanga mu byisi.Ikibashishikaje ni ukubwiriza ahantu hose ibyerekeye ubwami bw'imana bavuga ko buzaza bugakuraho ubutegetsi bw'abantu ku isi hose.Babisobanura batanga Daniel 2:44.Niba abantu bose babaga abayehova,isi yagira amahoro.
Kanda hano umusubize

Mayira - 7/11/2016 saa 10:14

Sigaho kwibeshya unabeshya abantu!Ni nde muntu se wabonye utagira idni?Buri wese ni umunyedini kuko afite aho ibyo yemera n,aho yemerera.None se ubwo abantu bose babaye nk' abayohova isi yayoborwa na nde?uwagira akarengane se yarenganurwa na nde?Nt basirikare se umutekano wacungwa na nde?Kutita ku byisi kdi uyirimo,ni nko gufata ubwato ukajya gutwara abantu Kigali-Butare muri kaburimbo,cg ugafata isuka ukajya muri Studio,mu isi hari gahunda zaho zigomba gukorwa bijyanye n"isi no mu ijuru hari izaho tuzakora nitugerayo.Isi niyo izaduhesha ijuru bitewe n'akazi twakozemo.Nitwigira ba ntibindeba nta n'icyo tuzabaza mu ijuru.Hanyuma umusaza H.E P.Kagame arabishoboye!No comment! Nta soni biteye kuvuga ko ari umukandida rwose.
Kanda hano umusubize

123 - 7/11/2016 saa 21:13

Ni bande birirwa barwanira iby' is I Atari Abayehova kandi bajya mu manza z' amahugu?
Kanda hano umusubize

Makanzu Benjamin - 6/11/2016 saa 16:30

Uyu,ni,ntagabo.Nikomwise,abantunkaba,nibabicyane,.Fazir.Ukonkubona,uramutse,urenzeho,umupaka,gatoya,wahindira'imvugo,ahubwobagu'cunguze,neza'amatekayawe,ushobarakuba,ufite'ibyowihisha,bantagabo,nkawe,nikobavuga.
Kanda hano umusubize

ayisha - 6/11/2016 saa 16:25

nyamara azi kwihahira .ubu se ingabire waje avuza induru ngo arashaka democracy ntawusaziyemo nta nduru irwana n'ingoma
Kanda hano umusubize

bitwenge - 6/11/2016 saa 15:53

UMUNTU IYAVUTSE ATUJUJE IBYIZINDI MPNJA ZIBA ZIFITE, MUBWANABWE BAKABONA ADATEKEREZA NEZA CG AFITE IZINDI NENGE BASHIDIKANYA NIBA AZAKURA AKABA UMUGABO NKABANDI BYABAYOBERA ABABYEYI BAKAMWITA. HARERIMANA CG NAHIMANA BURIYA FAZIL ARI MUMUBARE WABO BANA AFITE ICYABURA MUBUZIMA BWE !!! (ubutwari) nikigwari !
Kanda hano umusubize

bitwenge - 6/11/2016 saa 15:53

UMUNTU IYAVUTSE ATUJUJE IBYIZINDI MPNJA ZIBA ZIFITE, MUBWANABWE BAKABONA ADATEKEREZA NEZA CG AFITE IZINDI NENGE BASHIDIKANYA NIBA AZAKURA AKABA UMUGABO NKABANDI BYABAYOBERA ABABYEYI BAKAMWITA. HARERIMANA CG NAHIMANA BURIYA FAZIL ARI MUMUBARE WABO BANA AFITE ICYABURA MUBUZIMA BWE !!! (ubutwari) nikigwari !
Kanda hano umusubize

Emmanuel - 6/11/2016 saa 18:19

Fazil icyo akora arakizi azi ko ahanganye na Kagame atamutsinda Kandi akaba azi ko byinshi mubyo party ye iharanira FPR yabigezeho ntampamvu rero yarwanya Kagame bakoranye.
Kanda hano umusubize

fkaaa - 6/11/2016 saa 15:21

kd ngo fazil ahagarariye isyaka njye avuze gurya narivamo umunu utihagararo ahora ashaka ko bamuha gusa ngaho takamba bashake aho baguhengeka
Kanda hano umusubize

koko - 7/11/2016 saa 08:46

egoko muntu we! gurya???? umunu????? ibi nibiki?
Kanda hano umusubize

Muneza - 6/11/2016 saa 14:04

Ngiyo politike yu rwanda,ubuse ayo mashaka mwumva ahari kko ba kweruye bakajya muri FPR,ntibakomeze kwangiza rubanda nibo batuma nizi nzara zibaho,
Kanda hano umusubize

Dr.fabi - 6/11/2016 saa 16:16

Turamwemera Ndavuga faziri
Kanda hano umusubize

Emmanuel - 6/11/2016 saa 20:31

Fazil ni Umunyapolitike w'umuhanga, we ashyigikira umuntu abona uzatuma inyungu z'ishyaka rye zigerwaho vuba kandi ibyo ntaho bitaba,abamugaya rero ahubwo nibo batazi uko bakora politike.
Kanda hano umusubize

Dj NemG - 6/11/2016 saa 13:33

mama chakula ntugahubukire kuvuga ubu wowe uwaguha guhatanira umwanya nkuriya watezamo kbsss uri tayali? mwisebya fazil kuko usibye nawe ntanundi uzahangana na HE Kagame Paul ukuri nikuvugwa tujye tukumvamo ukuri ntaguhimbahimba wait for 2017and u will see
Kanda hano umusubize

mahoro - 6/11/2016 saa 13:22

Ibizaza minuter
Kanda hano umusubize

Mama chakula - 6/11/2016 saa 12:54

ARIKO FASIL WEE, WARARUTANZE GUSA! ARIKO UBUNDI NKAWE NIGUTE WABAYE MINISTRIE KOKO ? UMUNTU UTIYUMVAMO UBUSHOBOZI BWUKO YAHATANA NABONDI KUYOBORA ,NIGUTE YABA MINISTI? NIBYIZA UMUSAZA YADUTEJE IMBERE ARIKO BITABUJIJE KO UWIYUMVAMO UBUSHOBOZI NA WE YAHATANA. URIYA WASANGA FASIL YARATANGIYE NO KWANDIKIRA MUZEHE AMABARUWA ASABA KO YAREBA AHO YAMUSHYIRA KUBERA AGASHOMERI
Kanda hano umusubize

Mama chakula - 6/11/2016 saa 12:53

ARIKO FASIL WEE, WARARUTANZE GUSA! ARIKO UBUNDI NKAWE NIGUTE WABAYE MINISTRIE KOKO ? UMUNTU UTIYUMVAMO UBUSHOBOZI BWUKO YAHATANA NABONDI KUYOBORA ,NIGUTE YABA MINISTI? NIBYIZA UMUSAZA YADUTEJE IMBERE ARIKO BITABUJIJE KO UWIYUMVAMO UBUSHOBOZI NA WE YAHATANA. URIYA WASANGA FASIL YARATANGIYE NO KWANDIKIRA MUZEHE AMABARUWA ASABA KO YAREBA AHO YAMUSHYIRA KUBERA AGASHOMERI
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X