Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Amerika irashyize ifatata umwanzuro ndakuka wo kohereza Dr. Léopold Munyakazi mu Rwanda

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Nzeri biteganyijwe ko Umunyarwanda Dr. Léopold Munyakazi wabaga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ari bube agejejwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali ikanombe, aho yoherejwe kuburanishwa n’inkiko zo mu Rwanda ku byaha akekwaho kuba yarakoze muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Nk’uko byatangajwe Umuvugizi w’Umushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda, Faustin Nkusi, aganira n’umunyamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, yavuze ko Dr. Léopold Munyakazi aragezwa mu Rwanda kuri uyu wa gatatu tariki ya 28 Nzeri 2016 mu masaha ya saa yine akaba yageze ku kibuga cy’indege.

Yagize ati: "Ni byo koko ayo makuru ni yo Dr. Léopold Munyakazi agiye koherezwa mu Rwanda, akaba azagera mu Rwanda ejo mu masaha ya saa yine. Azaba yoherejwe n’igihugu cya Amerika. Turemeza rero ko ejo azagera mu Rwanda."

Faustin Nkusi yavuze ko Dr. Léopold Munyakazi, Ubushinjacyaha bwa bukuru Repubulika y’u Rwanda bumukurikiranyeho ibyaha akekwaho by’Ubufatanyacyaha mu byaha bya Jenoside, gucura umugambi wa Jenoside, kwica no kurimbura ndetse n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.

Yagize ati: "Tumukurikiranyeho ibyaha bya Jenoside; kugira Ubufatanyacyaha mu byaha bya Jenoside, gucura umugambi wa Jenoside, kwica no kurimbura ndetse n’ibyaha byibasiye inyoko muntu."

Dr. Munyakazi Léopold ni umunyarwanda; ni mwene Kanyamijanju Gérard na Nyirakabano Agnès.

Yavutse mu 1950 mu yahoze ari Serire Kirwa, Segiteri Kirwa, Komini Kayenzi, Perefegitura ya Gitarama.

Mu 1994, yabaga muri Serire Bwahirimba, Segiteri Rugenge, Komini Nyarugenge muri Perefegitura y’Umujyi wa Kigali. Yashakanye na Mukantabana Catherine, bafitanye abana bane.

Yigishije muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda kuva mu 1984 kugeza mu 1992, anaba Umunyamabanga Mukuru w’ishyirahamwe ryari rikomeye ry’abakozi bo mu Rwanda ryari ryarashyizweho na Leta y’u Rwanda, ryari rizwi kw’izina rya CESTRAL kuva mu 1992 kugeza mu 1994 ubwo Jenoside yabaga.

Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda bwamushinje icyaha cya Jenoside maze afungirwa mu Rwanda kuva mu 1994 kugeza mu 1999 ubwo yarekurwaga by’agateganyo.

Kuva muri 1999 kugeza muri 2004, yigishije mu Ishuri Rikuru Nderabarezi rya Kigali (KIE),ishuri rikuru ryigisha abazaba abarimu mu mashuri yisumbuye.

Dr. Munyakazi yabaga muri Amerika kuva mu 2004.

Muri 2006 ubwo ari University of Delaware, Dr Munyakazi yavuze ko ibyabaye mu Rwanda atari Jenoside ahubwo ari intambara muri rubanda.

Ubwo yigishaga igifaransa mu Mujyi wa Maryland muri 2008, yaje guhagarikwa n’ubuyobozi bw’ ishuri bumaze kubona amakuru ko akurikiranweho ubwicanyi muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Dr. Munyakazi Léopold yafashwe ashinjwa kuba ku butaka bwa Amerika ku buryo butemewe n’amategeko.

Akurikiranweho ibyaha bya Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, ubugambanyi ku cyaha cya Jenoside, ubwicanyi nk’ icyaha cyibasiye inyoko muntu, gutsemba imbaga n’ ibindi. Ibyaha ubushinjacyaha buvuga ko yakoreye mu cyahoze ari Komine Kayenzi mu cyahoze ari Perefegitura ya Gitarama.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 30/09/2016 saa 07:39

uwo mugabo akanirwe urumukwiye,?
Kanda hano umusubize

Nkurunziza J.M.V - 29/09/2016 saa 06:30

Uwomugabo Munyakazi Aje Akenewe Naze Aburanenkabandi Nahamwa Nibyaha Aregwa Ahanwe Byejwe N'amategeko Aratinyuka Akavugako Ntajenoside Yabaye Ayita Intambarayarunda Rwose Ibyo Nugupfobya Amateko Amukurikire Murakoze
Kanda hano umusubize

makamba - 28/09/2016 saa 21:17

Aho mwakwifashishije abagabo nkaba binararibonye bazi nubwenge ngo mwubake igihugu murakururira muri gereza !!! Arkose mandera ko yatanze imbabazi buriya mubona igihugu cye kibaye iki ?
Kanda hano umusubize

Mzee - 29/09/2016 saa 11:01

Ubwenge buhe makamba we? Kwicana ? Gukangura abandi ubwicanyi ? Ese yakoze iki atarafungwa wenda kimwe. Ubwenge buhe usibye ubugome gusa. Niba ataranakoze Jenoside kuki ayihakana ? Interahamwe gusa
Kanda hano umusubize

makamba - 28/09/2016 saa 21:12

Ariko se namwe ibyo ntibyumvikana mwaramufunze muramurekura mumubuzeho icyaha none se ubwo iyimyaka yose ishije mwari mugikora iperereza?
Kanda hano umusubize

Matata - 28/09/2016 saa 17:05

Uyu mugabo baramurenganyije...
Kanda hano umusubize

- 28/09/2016 saa 21:35

kuki uvuze ko bamurenganyije? Bisobanure!
Kanda hano umusubize

- 29/09/2016 saa 07:50

mwarwfanyije se?
Kanda hano umusubize

Gasper - 29/09/2016 saa 07:52

Ariko hari abanyarwanda batakigira isoni? uratinyuka ukavugira umunyabyaha?
Kanda hano umusubize

- 28/09/2016 saa 16:31

I caha nikibi
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X