Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Bakoze bijejwe guhembwa nyuma y’iminsi 6, none imyaka irirenze batarahembwa

Mu gihe mu turere dutandukanye tw’igihugu benshi mu babyeyi bafite abana biga mu mashuri yubatswe muri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, bishimira ko abana babo biga neza, abubatse ayo mashuri bararira ayo kwarika bavuga ko ubwo bayubakaga bari barijejwe kujya bahembwa nyuma y’iminsi 6 bakora, ariko bakaba bagiye kugeza ku myaka 4 yose batarabona ayo nafaranga bakoreye.

Aba baturage bakoze ibikorwa byo kubaka amashuri y’abana biga muri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, bavuga ko bakoze bazi ko bazahembwa vuba, ndetse rimwe na rimwe bagafata n’amadeni bazi ko bazayishyura vuba ariko ngo byarangiye badahembwe ndetse ngo ababahaye amadeni bakinga imiryango y’amaduka kubera kutishyurwa, nyamara ngo barakoze neza bakarangiza kubaka ayo mashuri n’abana bakaba biga nta mbogamizi bafite.

Umwe mu bubatse ibyo byumba by’amashuri yagize ati: "Baduhaye akazi batubwira ko bagomba kujya baduhemba buri wa gatandatu, ariko buri wa gatandatu wagiye ushira bataduhembye cyangwa bakaduha igice. Byageze hagati batubwira ko bazaduhemba mu kwezi kwa gatandatu none ubu tugeze mu kwezi kwa cyenda."

Ku ruhande rw’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza uburezi imbere (REB) bo bavuga ko bababajwe no kubona hari abaturage bagera kuri iki kigo bavuga ko batishyuwe kandi ngo amafaranga asaga miliyari imwe na miliyoni 200, iki kigo cyararangije kuyashyikiriza uturere ngo tuyishyure abayakoreye.

Munyaneza Alex, umuyobozi w’ishami rishinzwe inyubako z’amashuri muri REB yagize ati: "Ujya kubona wicaye mu biro, ukabona umuturage araje ati nimutwishyure. Noneho tukababwira tuti ese ko amafaranga ari ku karere, ibyo ni ibiki? Tukamwohereza mu karere yagera ku karere akavuga ati REB ntirohereza amafaranga. Ariko rero nk’uko byagenze twaje gutungurwa n’uko abo baturage batishyuwe. Amadeni yageraga kuri miliyari imwe na miliyoni 200."

Nyuma y’uko ubuyobozi bwa REB butangarije ko bwo nta kibazo bugifite cyo kutishyura ayo madeni bamwe mu bayobozi b’uturere batunze agatoki abayobozi b’imirenge ku kuba ari bo ba nyir’amako ngo kuko ari bo batinze kuyishyura abaturage bayakoreye kandi barayahawe.

Gilbert Mahame

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Ndatimana Cephas Celestin - 8/09/2016 saa 16:14

Yewe Uwaturi Kigali Ntiyatura Mucyaro Twe Twayubakaga Kunkoni Mugihe Abandi Bakoreraga Kashi !
Kanda hano umusubize

Mugemana - 10/09/2016 saa 10:20

Ubwo nyine mwesheje imihigo nicyo cyangombwa.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X