Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Bamwe mu biga muri Kaminuza y’u Rwanda bavuga ko REB yakemuye ikibazo cy’itinda rya buruse mu magambo gusa

Bamwe mu banyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda ntibavuga rumwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB) ku ikemurwa ry’ikibazo cy’itinda rya buruse, ngo kuko iki kigo kivuga ko cyakemuye iki kibazo nyamara ngo abanyeshuri bo amaso akaba yaraheze mu kirere barategereje iyo buruse bagaheba.

Abo banyeshuri bavuga ko ibyo baba basabwa bagiye babikora nk’uko biteganywa ariko ngo kugeza ubu ntibarabona ayo mafaranga ya buruse.

Aba banyeshuri bagaragaza ko hari umubare munini w’abanyeshuri bahuje ikibazo, ndetse ngo niyo bagiye kubaza, babwirwa gutegereza amezi agashira andi agataha.

Nyamara nubwo aba banyeshuri bavuga ibi,Umuyobozi wa REB Janvier Gasana, ahakana ko nta banyeshuri badahabwa buruse, keretse ngo abafite ibibazo bibakomokaho, nk’abatinze gusinyana na banki cyangwa se abatanze konti zitari izabo, cyangwa izitanditse neza.

Aganira na kimwe mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda Gasana yashimangiye ko hasigaye ibibazo byihariye byatewe n’impamvu runaka, aho yagize ati: "BRD yatubwiye ko hari ibibazo byihariye igenda ihura na byo byatewe n’abanyeshuri, hari abo kugeza n’aya masaha batarasinyana na banki, kandi ntishobora gutanga amafaranga umunyeshuri atarasinyana amasezerano na yo."

Mu nama y’umushyikirano yabaye mu Kuboza umwaka ushize, Perezida Kagame yagejejweho ikibazo cya buruse ndetse asaba inzego zose bireba kurangiza byihuse iki kibazo gihora kimugaruka imbere.

Kuva icyo gihe REB yagiye ivuga ko iki kibazo cyarangiye nyamara bamwe mu banyeshuri bagaragaza ikibazo ko kitakemutse ngo kuko cyakemutse mu magambo gusa.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

DUSHIMUMUKIZA Bernard - 7/06/2016 saa 17:12

Ntabwo byoroshy kbs ubwo niba bakuru bacu bafite ikibaz nkicyo cyitabaturutseho sibyiz kuk rya reme ry'uburezi sinz niba twarigeraho mu gihe twumv ntakubafasha pe!!!
Kanda hano umusubize

Shumbusho seth - 6/06/2016 saa 11:54

None se ko bavuga ngo keretse abatarasinyana amasezerano na bank n'abatanze konti zitari zo, naho abasinyanye amasezerano na banki banatanze numero za konti zikosotse bari banasanzwe bazihererwaho buruse na BRD (nukuvuga abari basanzwe bayahabwa na BRD n'ubundi) ariko bakaba batarayabonye, bo byagenze bite? Murakoze.
Kanda hano umusubize

Shumbusho seth - 6/06/2016 saa 11:46

None se ko bavuga abatarasinyana amasezerano na bank cg abatanze numero za konti zitari zo, hanyuma abasinye ayo masezerano na bank bakaba bari banafite numero za konti bari basanzwe bayabaheraho kandi bayahabwa na BRD ariko bakaba batarayabonye bo byagenze bite? Murakoze.
Kanda hano umusubize

- 6/06/2016 saa 11:45

Aho umuyobozi yabeshye bayatwimye kubushake bwabo kuko ibyo basaba byose turabyujuje gusa baraduhemukira rwose abayobozi babishinzwe bagomba kubikurikirana twiga nabi kubera kubura buruse yego nincye ariko basi nibayiduhe niga muri iprc sauth
Kanda hano umusubize

Ndahayo Isaac - 6/06/2016 saa 07:32

niga muri campus ya huye kuko nanubu hari abavandimwe bayabonye burse kuva semester ya kabiri yatangira. reb ikwiye kwibaza ubuzima uyu munyeshuri abamo muri icyo gihe. nuwayabonye buramucanga akabaho nabi mwibaze uko utayabonye amera. agize kuba ari ubusa busa nayo ntazire Ku gihe.NIBA BITERWA NIBIBAZO BYABANYESHURI SE KUKI BAFATANGAZA IZO NTONDE NGO BIKURIKIRANYWE UMUNYESHURI AKOSOZE ?NYAMARA KANDI BAHORA BAMANIKA INTONDE NYINSHI ARIKO IZO NTIZIBAMO AHUBWO WANABAHAMAGARA BAKAKUBESHYA NGO IRAJE VUBA.
Kanda hano umusubize

- 5/06/2016 saa 22:01

Mubyukuri REB ahobigeze irarengana pe!!!!!!!!abonibabantu usanga barasigaye kubera impamvu zabo bwite urugero id ikosamye cya a/c nibindibidafite urahare rwatewe na REB.shobwo bazitonde bagenzureneza kuko barasigaye.
Kanda hano umusubize

Damien - 7/06/2016 saa 12:28

Abandi Bararira Wowe Ugateta? Icyo Ubaca Bakiguhe.
Kanda hano umusubize

inshuti dodo - 8/06/2016 saa 00:33

mbere yokuvuga jya ubanza utekereze. ubuse nigute umuntu abona andi mezi akabura atatu yanyuma? Niki kiba cyapfuye? kuki batayanyuza aho banyujije aymbere? niba REB yagutumye kuyivugira simbizi.
Kanda hano umusubize

Kk - 5/06/2016 saa 21:33

Hahirwa abagira impuhwe kuko nabo baz.....
Kanda hano umusubize

usabase chantal - 5/06/2016 saa 21:22

natwe batwimye amafaranga ya stage
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X