Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Bank Rambert ntaho itandukaniye n’abazunguzayi

Bank Lambert cyangwa urunguze ni uburyo bwo kugurizanya amafaranga ariko buba burimo inyungu z’ikirenga cyangwa indonke iri hejuru cyane, aho iyo bayiguhaye utanga ingwate y’igipapuro cy’umutungo kamere cyangwa sheki (cheques) izabikuzwa ku itariki runaka mukagirana n’inyandiko y’uko muguze nyuma umwe yakwishyura undi za nyandiko mukazisesa.

Ubwo bucuruzi bw’amafaranga bikunze kuvugwa ko bukenesha ababwirohamo kubera inyungu nyinshi bungukira ababagurije amafaranga, naho abagurijwe bakishyura inyungu nyinshi bikabaviramo guhunga aho batuye.

Hari n’abatoroka igihugu cyangwa hakavuka amakimbirane hagati yabo n’ababagurije mu gihe bananiwe cyangwa banze kwishyura.

Bamwe mu baturage bavuga ko ubu bucuruzi bwo kugurizanya amafaranga buzwi nka Bank Ramberi bwaba ntaho butaniye n’ubuzunguzayi.

Bamwe mu baturage baganiriye n’imirasire.com batifuje ko imyirondoro igaragara mu itangazamakuru, bavuze ko ubucuruzi bwo kugurizanya amafaranga hagati y’uyatanga ndetse n’uyahabwabuzwi nka Bank Rambert ntaho butaniye n’ubuzunguzayi kuko ntahantu hazwi bakorera usibye kukubwira ngo uriya akora muri Bank Rambert.

Ubusanzwe ubwo bucuruzi bufatwa nka magendo kuko ntabwo ari ikigo cy’imari kizwi kemewe na Bank nkuru y’u Rwanda, ahubwo n’abantu baba bakora ubucuruzi baguriza abantu bakabaha ingwate.

Umwe mu bakoranye na Bank Ramberi yagize ati: “Mu byukuri njye nagize ikibazo cy’amafaranga ibihumbi maganatanu (500000), bandangira umuntu wa yanguriza nkazayamuha nyuma y’ukwezi ariko muhaye n’inyungu ihwanye n’ibihumbi 300.000 fr. Ariko ngatanga ingwate y’imodoka yari ifite agaciro ka miliyoni 2.

Yavuze ko mu masezerano bagiranye bandikiranye ko iyomodoka ayigurishije, kuko biba bikorwa mu bwizerane bakirinda ko habaho kuba yatoroka akayajyana cyangwa ntiyubahirize amasezerano baba bagiranye, kandi ntaho yajya kumurega kuko ubwo bucuruzi butemewe mu Rwanda.

Nyuma igihe bamuhaye kigeze amuhamage amubwira ko ntacyo amwishyuza ku ko bandikiranye ko baguze.uyu mugabo akomeza avugako bya mubereye ihurizo rikomeye kuko ntaho yatanga ikirego kubera gutinya ko nawe yatabwa muri yombi.

Yagize ati: "Mu byukuri ubu naguye mu gihombo gikomeye kurenza ikibazo narimfite muri icyogihe."

Yongeye kuburira abantu bose bagana Bank Ramberi kwirinda kujyayo, ko aho kugira ngo uzicuze amazi amaze kurenga inkombe wa kwihangana ugakoresha ayawe make ufite, cyangwa ukagana ibigo by’imari byemewe mu Rwanda.
Ubusanzwe ubu buryo bwo kugurizanya amafaranga buzwi nka Bank Rambert ntabwo bweme, ariko usanga hirya no hino by’umwihariko abatuye mu mujyi wa Kigali ariho ubwo bucuruzi bwiganje.

Leta y’u Rwanda isaba abaturage kutagana abo batanga amafaranga kuko hari itegeko rihana umuntu wagurije cyangwa wagurijwe n’abakora ubwo bucuruzi kuko bose bahanwa kimwe.

John Bagabo

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

julien - 3/11/2016 saa 08:00

ibikurikira,nta muntu cyangwa urwego bigeze bumva ugutakamba kw'aba bantu ariyo mpamvu mvuga ko iperereza ricukumbuye ariryo ryagaragaza ibikorwa by'ubwambuzi bushukana uriya mugabo yagiye akora kandi ashoye imari ya leta,ubu imitungo yagiye ayigurisha ,kubera yakoranye cyane n'uwitwa RWARAKABIJE mu gicengezi yamwinjije mu masoko ya leta ahabwa Ingeragutabara,ndangije Nsaba Abasomyi B'iyi Nkuru Bafite Umutima W'impuhwe Gukora Ubuvugizi,hagacukumburwa Imikorere Y'uriya Mugabo Umutungo Wa Leta Yigwijeho Ukagaruzwa N'imitungo Y'abaturage Yambuye Bakayisubizwa,bityo Bikabera Isomo N'abandi Bafite Umugambi Wo Gukomeza Gusiga Abaturage Iheruheru,ndasaba Na NKURIKIYINKA Jean damascène kugira umutima wa kimuntu ,agasubiza Pasteur Ntanturo Denys Amazu Ye agire amasaziro dore ko ari n'umubyeyi we muri batisimu
Kanda hano umusubize

Dismas - 2/11/2016 saa 09:03

Ndabona Iriya Bank Ari Nkiki Ryaba Rezi Kuko Yaka Amafaranga Meshi Ahubwo Tuyamagane.
Kanda hano umusubize

FREDERIC NZAMURAMBAHO - 1/11/2016 saa 18:48

MUTUBWIRE ABAJE BIYITA IMBEHE KAPAN BAKADUTWARA AMAFARANGA YOKWIZIGAMA BAVUGAKO BAZATUGURIZA BAGIYEHE ABAZI AMAKURU YABO MUDUSOBANURIRE TWABUZE AYACU! TUBUBURA NINGUZANYO,
Kanda hano umusubize

NYAKAYIRU PETER - 1/11/2016 saa 16:35

Bank Lambert nanjye yankozeho.Ni mbi cyane uretse ko igoboka umuntu mu gihe izindi banks zikurushya cyane.Ifite akamaro.Ariko nk'umukristu,reka mvuge icyo Bible ivuga ku byerekeye amafranga.Ntabwo umukristu nyakuri aguriza umukene ngo amwake inyungu (KUVA/Exodus 22:25).Abakora Bank Lambert baba bashaka gukira vuba.Bible ibuzanya gushaka gukira vuba kuko bituma ahubwo umuntu atishima kandi agakora ibintu bibi (1 Timote 6:9,10).Nibyo tugomba gushaka amafranga.Ariko iyo ushaka ibyisi gusa ntushake imana,uba uri umwanzi w'imana (Yakobo 4:4).Ntimugahere mu byisi gusa kuko dupfa tukabisiga.Iga neza Bible,ujye mu materaniro kandi ujye mu nzira nawe ubwirize nkuko abakristu nyabo babigenza.Baliya babikora,bazazuka ku munsi wa nyuma bahembwe ubuzima bw'iteka nkuko tubisoma muli Yohana 6:40.Mu magambo make,ntabwo umukristu nyakuri akora Bank Lambert.
Kanda hano umusubize

kabaka - 1/11/2016 saa 16:16

Yebabawe iriya Bank niya shitani uwitwa Nzaramba vianney yirirwa afungisha abantu muri CID abahora sheki MUSANZ E bamwe batorokera muri RDC;0788540905 nushaka arambuye uhamagare ubone acukumvuye
Kanda hano umusubize

EMM - 2/11/2016 saa 19:23

Uretsekutubeshyamafr Ya Satanasate
Kanda hano umusubize

jacpuues - 2/11/2016 saa 20:58

mubireke byankozeho
Kanda hano umusubize

hirwa - 2/11/2016 saa 21:00

muzambaze ibyambayeho
Kanda hano umusubize

julien - 3/11/2016 saa 07:42

Yebaba Wee!!! Njye Ndumva CID yagomye gukurikirana abantu bose bambuye imitungo y'abantu bakoresheje bank lampert kuko bafatirana abanyarwanda bahuye n'ibibazo bakeneye amafaranga yihutirwa nko kwivuza minerval n'ibindi,bakambura imitungo y'abantu badafite uburyo bwo kugana ibigo by'imari(batujuje condition)urugero natanga umugabo witwa NKURIKIYINKA Jean Damascène Wo Mu Karere Ka Rubavu wahoze ayobora COOPEC COMICOKA ikorera muri centre ya mthoko,yagiye afata amafaranga BRD nandi Leta Yanyuzaga Muri Icyo Kigo hagamijwe kuzamura imibereho y'abaturage,akajya ayacuruza ku giti cye mu buryo bwa bank lampert,benshi mubo yagiye ayaha bananiwe kuyishyura imitungo yabo arayigarurira arayigurisha,twavuga imitungo y'abitwa;NIYIDUHA Béatrice,mukankera Eric,nyirabariyanga Donatha,ntanturo Denys,rugina,n'abandi Benshi Cyane,uriya Mugabo N'ubwo BNR yaje kubimenya ikamuhagarika gukomeza kuyobora kiriya kigo,yarakize cyane abandi bavanywe mu byabo,nta rwego rwabarenganura kuko afite amafaranga menshi agenda atanga ntihagire
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X