Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Barwiyemezamirimo batungiye agatoki RRA amanyanga atuma basoreshwa ibyo batacuruje

Nyuma y’ uko barwiyemezamirimo bo mu Rwanda bahawe numero ndangamusoreshwa yifashishwa mu gutanga imisoro izwi nka TIN number, kuri ubu baravuga ko hari igihe basabwa gutanga umusoro mwinshi bitewe n’ uko TIN number zabo ziba zaranyujijweho ibicuruzwa n’ abantu batazi.

Ibi barwiyemezamirimo babigaragarije komiseri mukuru w’ ikigo cy’ igihugu cy’ imisoro n’ amahoro kuri uyu wa 22 Nyakanga 2016 ubwo hizihizwaga ku nshuro ya 14 umunsi wahariwe gushimira abasora.

Mu muhango wo gushimira abasora bo mu ntara y’ amajyepfo wabereye mu karere ka Huye abacuruzi na barwiyemezamirimo bahawe umwanya yo kubaza ibibazo no gutanga ibitekerezo ku ikubitiro habazwa ikibazo cy’ abantu biyitirira TIN number zitari izabo bigatuma hari abasora amafaranga menshi kubera amanyanga aba yarakozwe n’ abantu batazi.

JPEG - 60.8 kb
Richard Tusabe Komiseri mukuru wa RRA

Misago Aphrodis, Umucuruzi wo karere ka Huye yavuze ko hari abantu batumiza ibicuzwa byabo mu mahanga bakoresheje TIN number zitari izabo aya manyanga agatuma yir’ ugukoresherezwa TIN number yishyura umusoro mwinshi w’ ibicuruzwa bitari ibye.

Yagize ati: “ Hari abantu batumiza ibicuruzwa hanze byagera MAGERWA bagatanga TIN number zitari izabo bigatuma twishyura umusoro mwinshi w’ ibicuruzwa tutazi. Turasaba ko umuntu yajya ahabwa TIN number agahabwa n’ ikarita akayibazwa igihe hari ibicuruzwa agiye kuyandikishaho”

Komiseri mukuru w’ ikigo cy’ igihugu cy’ imisoro n’ amahoro Richard Tusabe yavuze ko iki kibazo bakizi yizeza barwiyemezamirimo ko bitarenze ukwezi kumwe iki kibazo kizaba cyakemutse.

Yagize ati: “ Ikibazo cy’ abantu bakoresha TIN number zitari izabo turakizi. Abikorera mutwihanganire mu gihe cy’ ukwezi kumwe iki kibazo kizaba cyakemutse”

Richard Tusabe yavuze ko hagiye gukoreshwa uburyo bwikoranababuhanga kuburyo buri gicuruzwa kinyuze kuri TIN number ya rwiyemezamirimo azajya ahita abona ubutumwa bugufi kuri telefoni ye. Ubu butumwa ngo buzajya bumenyesha yir’ iyo TIN number ibicuruzwa ibyo aribyo n’ agaciro kabyo.

Uyu munsi wo gushimira abasora wizihijwe mugihe nta kwezi kurashira hasojwe umwaka w’ ingengo y’ imari 2015/ 2016. Muri uyu mwaka RRA yinjije imisoro ingana na miliyari 983 na miliyoni 400 ni mugihe iki kigo cyari kihaye intego yo kwinjiza miliyari 949 na miliyoni 200.

Mu mwaka utaha w’ ingngo y’ imari (2016/2017) iki kigo kihaye intego yo kwizinjiza miliyari 1 084 na miliyoni 400.

Uyu munsi wizihijwe nyuma y’ ukwezi kumwe hashojwe umwaka w’ ingengo y’ imari 2015/2016, wabaye umwanya wo kugaragaza umusaruro ikigo cy’ igihugu cy’ imiroso n’ amahoro (RRA) cyabonye muri uyu mwaka wingengo y’ imari. RRA yagaragaje ko muri uyu mwaka yinjije miliyari 983.4 mugihe yari yihaye intego yo kwinjiza 949.2.

Mahame Gilbert

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

SAMWER - 25/07/2016 saa 11:40

NKUNDA.,,RETAYURWANDA IBITEKEREZOBYIZA IGIRA
Kanda hano umusubize

Bizimungu Ibrahim - 25/07/2016 saa 20:32

Ese Ibindibihugu Ntabitekerezo Byizabibayo
Kanda hano umusubize

- 26/07/2016 saa 20:32

babigize akamenyero
Kanda hano umusubize

ibyimanaikoraamose - 24/07/2016 saa 13:41

dabyishimiye
Kanda hano umusubize

C - 24/07/2016 saa 07:05

EH! UZIKO KUBA RWIYEMEZAMIRIMO BISABA KUBA RWIYEMEZA-MIRUHO!!!!!!!!!
Kanda hano umusubize

kwizera - 23/07/2016 saa 14:41

NONESE IYO BASORESHA NTIBAREBA. TIN NUMBER BAKAREBA NANYIRAYO ? NDASOBANUZA ?IYO BABONYE AMAZINA ANYURANYE KURI TIN NUMBER IMWE BARABYIHORERA ? ARIBYO MWABA MUREGA UWO MUREGERA !!!!!!!
Kanda hano umusubize

NGWENDO - 8/08/2016 saa 22:59

NABIBYI GUSA
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X