Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Biracyari ihurizo ku ishyirwa mubikorwa ryo gukoresha ifaranga rimwe muri EAC.

Arusha muri Tanzania hari kubera inama isuzumira hamwe uburyo abaturage buyu muryango wa EAC babona inyungu mu buryo bw’isoko rusange hakareshejwe ifaranga rimwe.

Iyi nama yatangiye kuri uyu wa 31 ukwakira 2016 ikaba iribusoze imirimo yayo kuri uyu wa 01 Ugushyingo 2016.

Ubwo hasinywaga amasezerano rusange muri 2009 hamwe n’abakuru b’ibihugu by’uyu muryango wa EAC. Yaje gutangira kubahirizwa muri 2010.

Nk’uko zimwe mu ntumwa zihagarariye umuryango w’ubumwe bw’ubulayi n’ikigega mpuzamahanga cy’imari FMI, zivugako mu myaka 6 ishize aba baturage ntacyo barakura muri uwo muryango kuva hamaze gusinywa ayo masezerano.

Ikindi cyagaragajwe nk’imbogamizi n’uko nta bwisanzure buhari hagati y’abaturage mu kujya gukorera muri kimwe mu bihugu bigize EAC. Aha bikavugwa ko ibyinshi bigaragazwa mu nyandiko gusa ariko bikaba bidashyirwa mu bikorwa.

Igihungu cya Tanzania kiri muri bimwe mu bihugu bitungwa agatoki mu kudindiza ishyirwa mu bikorwa ry’amwe mu masezerano, nkaho usanga icyo gihugu cyaka akayabo ka madorari 2,000$ ya viza ku muntu ushaka gutura cyangwa gukorera muri icyo gihugu.

Kuba nanone mu gihugu cy’U Burundi hakivugwa umutekano muke nabyo bituma hatabaho urujya n’uruza ku bashaka gukora ubucuruzi bwabo by’umwihariko nka banyarwanda cyangwa abarundi baba bakora ibikorwa by’ubucuruzi bwa mbukiranya imipaka.

Hon. Jesca Eriyo akaba ari umunyamabanga wungirije wa EAC. Yishimirako hari byinshi bimaze kugerwaho mu masezerano agenga isoko rusange n’ubwo hagiye hagaragara inzitizi zitandukanye.

Nkuko tubikesha Radio Ijwi ry’Amerika, nuko abayobozi ba banki nkuru mu bihugu 6 bigize EAC bemezako inzira iganisha ku isoko rusange ikiri ndende mu gukoresha ifaranga rimwe.

JOHN Bagabo

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

mwungeri - 2/11/2016 saa 12:11

GUKORESHA VISA IMWE BYABA ARI BYIZA ARIKO GUKORESHA IFARANGA RIMWE BYO INTAMBWE YO KUGIRANGO BIGERWEHO IRACYARI NDENDE KUBERA KO AAMASEZERANO YO KUBANZA KUGEZA IRYO FARANGA MUBIHUGU BIGIZE EAC ATARATANGIRA KUBAHIRIZWA MUBAFATANYABIKORWA BAYO. ARIKO BIBAYE BYIZA TUGAKORESHA IDOLARI RUSANGE RIGAHIGA IRYA AMERICA CG ANDI MAFARANGA ABAZUNGU BAKORESHA BADUHENDA BYA ARI UMUTI NYAWO WO KUGERA KUBUKUNGU NK'ABANYAFURIKA TUKABA TUGEZE KUMUSINGI W'ITERAMBERE.
Kanda hano umusubize

mupenzi - 1/11/2016 saa 19:11

Ariko muransetsa ko utubwiye ibirebana na politiki gusa , ntutubwire impamvu ziganisha mukunanirana kwiryo faranga , tubwire imbogamizi ziganisha kuri ayo mafaranga agomba gukoreshwa , cg nuko ubukungu bw'ibi bihugu butareshya , bityo bimwe mubihugu byabihomberamo cyane ibifite icyo bifite nka Tanzaniya
Kanda hano umusubize

KARASIRA JOHN - 1/11/2016 saa 17:17

Byagira ingaruka nziza cyane dukoresheje one currency.Nta kabuza ryakitwa "Shilling EAC". Ariko mumenye ko mu isi nshya dutegereje ivugwa muli 2 Peter 3:13,nta mafaranga tuzakoresha.Isi izahinduka Paradizo,ujye ubona ikintu cyose ushatse utakiguze.Mbese bizaba nko mu ijuru.Niyo mpamvu dusenga ngo "Icyo ushatse kibe mu isi,nkuko kiba mu ijuru".Nta nganda zizaba mu isi nshya kuko zangiza ikirere (air pollution). Kubera ko abantu bazaba bakundana bya nyabyo,nta ntambara,gereza,police,igisirikare,etc...bizabaho.Nta ndwara,ubusaza,urupfu bizabaho (Ibyahishuwe 21:4).Nta monetary system cyangwa banks bizabaho.Nta passport cyangwa VISA bizabaho kuko isi izaba igihugu kimwe kiyoborwa na YESU afatanyije n'abantu bazajya mu ijuru.Bisome muli Ibyahishuwe 11:15;Daniel 7:27. Imana izamenagura ubutegetsi bw'abantu kandi yice n'abantu bose batitaye ku byo imana idusaba,ahubwo bibera mu byisi gusa.Bisome muli Daniel 2:44;Yakobo 4:4 na Yeremiya 25:33.Ibi tubabwira,mujye mubyitaho kuko ni Bible ibyigisha,ntabwo ari twe.Tuba dushaka ko namwe mumenya icyo imana iteganya gukora vuba aha.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X