Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Bosenibamwe Aime aterwa ipfunwe nokuba asize hari tumwe mu turere tugifite isuku nke mu Intara ya majyaruguru

Mu byemezo by’inama y’abaminisitiri iherutse guterana ku wa 4Ukwakira 2016 yasize bamwe mu bari abayobozi bahinduriwe imyanya mu kazi ndetse abandi nabo basezererwa myanya yabo. Ikinyamakuru imirasire.com cyagiranye ikiganiro n’uwahoze ari Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime, nk’umwe mu bakuwe ku mwanya w’ubuyobozi yari ho, maze avuga ko kimwe mu bintu bimubabaje ari uko assize intara y’amajyaruguru ifite umwanda.

Mu kiganiro kigufi Bosenibamwe Aime yagiranye n’imirasire yavuze ko hari byinshi yishimira kuba yaragezeho mu gihe yari akiri Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, aho yavuze ko yishimira kuba intara y’Amajyaruguru ari yo Ntara ya mbere mu kugira amazi meza, nubwo atavuze ikigereranyo cyayo. Uyu mugabo yavuze ko uretse umujyi wa Kigali nta yindi Ntara yabashije kwesa uwo muhigo. Ibi bikiyongeraho kugarura umutekano muri iyo ntara yigeze kuvugwaho umutekano muke cyane cyane ikibazo cy’Abacengezi baturukaga mu mashyamba ya Congo.

Mu bindi yishimira yabashije kugeraho afatanyije n’abaturage ndetse n’Abafatanyabikorwa batandukanye bakorera muri iyo Ntara yari abereye umuyobozi, ni uko babashije gutunganya ibikorwa remezo harimo n’imihanda yakozwe yose ingana na kirometero 150, n’amashanyarazi aho yavuze ko mu mirenge 89 igize Intara y’Amajyaruguru hari hasigaye imirenge 3 gusa itaragerwaho n’umuriro w’amashyanyarazi.

Kuri ibi bikorwa by’iterambere yabashije kugeraho akiri umuyobozi w’Intara hiyongeraho Uburezi kuko ari ryo terambere ry’igihugu, aha akaba yavuze ko avuye kubuyobozi asize Intara y’Amajyaruguru ifite amashuri makuru na za kaminuza 13 zivuye kuri 5 yasanzeho ubwo yabaga Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru muri 2009.

Muri iki kiganiro yagiranye ni imirasire, yavuze ko iyo uri umuyobozi uba ufite inshingano nyinshi, hakaba hari ibyo ushobra kugeraho ndetse n’ibindi utabasha kugeraho bitewe n’impamvu zitandukanye ariko atabashije gusobanura.

Mu byo avuga afitiye ipfunwe atabashije kugeraho, harimo kuba avuye ku buyobozi hari hamwe mu turere tugize Intara y’Amajyaruguru tukirangwamo isuku nke.

Yagize ati: "Nterwa ipfunwe no kuba mvuye ku buyobozi ntageze ku ntego nari nihaye yuko buri muturage w’Intara y’amajyaruguru yagombaga kuba ari Smart “Acyeye” ku mubiri ndetse naho atuye iwe murugo. Ariko mfite ikizere ko umuyobozi wansimbuye azabigeraho."

Usibye ikibazo cy’umwanda asize kitarakemuka yanavuze ko yifuzaga ko Ishoramari ry’abikorera muri iyo ntara ryari bufashe urubyiruko kubona akazi bityo bakikura mu bushomeri.

Muri iki kiganiro Bosenibamwe yashoje ashimira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME ku nama yagiye amugira mu kazi ndetse anashimira Umuryango wa RPF Inkotanyi abarizwamo imikorere n’imikoranire mu kubaka igihugu.

Abandi yashimiye ni inzego zoze z’Intara y’Amajyaruguru harimo Inzego z’umutekano ndetse n’abaturage bafatanyije gushyira mubikorwa gahunda za Leta.

Bosenibamwe yabonye izuba kuri 27.11.1968, Avukira muri kanama ubu ni mu karere ka Rubavu. Mu yindi mirimo Bosenibamwe yakoze, yigeze kuba Superefe y’icyahoze ari Kibungo ndetse ya nabaye Umuyobozi w’Akarere ka BURERA.

Yasimbuwe kuri uwo mwanya na Gouverineri Musabyimana Jean Claude wari Umuyobozi w’Akarere ka Musanze.

John Bagabo

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

eri - 20/10/2016 saa 01:14

yari numwarimu ☺
Kanda hano umusubize

anastase - 19/10/2016 saa 17:15

imyaka amaze, nibwo yibutse kurwanya umwanda?
Kanda hano umusubize

zidane - 19/10/2016 saa 16:09

Ubwose aratinyuka akavuga gutyo nta nisoni afite zo kubivuga n'igihe yamaze ahayobora? yabuziki se ngo abikore???
Kanda hano umusubize

dorc - 19/10/2016 saa 12:07

amatiku yabamenye umutwe abarenga umutima hanyumase iringaniza bakubwiyeko uwamusimbuye arimwenende?iyobakora iringaniza nkiryuvuga usibyeko bitaba ubawabuze icyo uvuga
Kanda hano umusubize

Toto - 19/10/2016 saa 09:29

Isuku igira isoko
Kanda hano umusubize

- - 19/10/2016 saa 08:02

N'ubu ariko yawukubura nta wamubuza!
Kanda hano umusubize

Manu - 22/10/2016 saa 13:18

None wagiraga ngo akamare abandi bazakore iki?
Kanda hano umusubize

ngoga - 19/10/2016 saa 00:02

Hhhhh ariko abanyamakuruwe !!! ibyo nibyo yaburiye umwanya? mwamubeshyeye aribyo yaganwe umwanda no kuyobora bikorwabite
Kanda hano umusubize

Kigombe - 18/10/2016 saa 19:07

Amajyaruguru agirumwanda gute, yiv-cwa ninzara gute kandi atarawigeze? Iringaniza.com
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X