Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Bugesera: Ibyifuzo by’abaturage bigomba gushyingirwaho mu igenamigambi

Kuri uyu wa 29 Ukwakira 2016, ubwo hakorwaga umuganda rusange usoza uku kwezi hirya no hino mu gihugu, mu karere ka Bugesera abaturage bo mu mirenge ya Mayange, Nyamata na Musenyi bakoze umuhanda ufite uburebure bwa kirometero 4, zihuza iyo mirenge wari utakiri nyabagendwa.

Abo baturage bakoze icyo gikorwa cyo gusana uwo muhanda ubahuza mu rwego rw’imigenderanire n’ubuhahirane hagati yabo. Muri icyo gikorwa cyari cyanitabiriwe n’umuyobozi wako karere ka Bugesera Nsanzumuhure Emmanuel.

Aganira n’imirasire.com ku mpamvu zuko bahisemo guhuza imirenge itatu mu gutunganya uwo muhanda.

Yagize ati: "Ni byo koko twakoze umuganda wo gusana umuhanda wahitwa Gahembe, uhuza imirenge ya Mayange, Nyamata n’agace ka Musenyi kubera ko wari utakiri nyabagendwa. Mu byukuri uwo muhanda wari warabaye ishyamba ry’inzitane kuburyo abaturage bahanyuraga babaga bafite impungenge z’umutekano muke, ariko tukaba twawutunganyije ukaba wabaye nyabagendwa."

Umunyamakuru amubajije ubutumwa bw’umwihariko yageneye abaturage ba karere ka Bugesera muri rusange, Umuyobozi wa karere ka Bugesera Nsanzumuhire Emmanuel yavuzeko ubutumwa yageneye abaturage b’akarere ka Bugesera bujyanye no kubashishikariza gukora cyane kugirango biteze imbere kandi banateza imbere akarere kabo by’umwihariko.

Ikindi yakomojeho muri ubwo butumwa yatanze ni uko yavuze ko abaturage bagomba kugira uruhare mu igenamigambi ry’iterambere ry’akarere kabo, aha umunyamakuru amubagije niba abaturage bashobora gusaba ko bahabwa amazi bitewe n’uko aho batuye adahari, ariko ubuyobozi bwo mu bushishozi bwabo bukabona ko ikihutirwa ari umuhanda wabafasha mu buhahirane n’imigenderanire myiza. Icyo gihe icyakorwa ngo hafatwe icyemezo kinogeye abaturage hashingiwe kuguhuza kw’ibyo byifuzo kumpande zombie, umuyobozi w’akarere yavuze ko ibyifuzo by’abaturage bigomba gushyingirwaho mu igenamigambi mu rwego rwo kurushaho kunoza imkorere n’imikoranire hagati y’ubuyobozi n’abaturage.

Yagize ati: "Iyo abaturage ubwabo bagaragaje icyakorwa kugira ngo bagire imibereho myiza, ntacyabuza natwe nk’abayobozi kubahiriza ibyifuzo byabo kuko n’ubusanzwe aribo dukorera."

Gusa nanone yavuze ko icyifuzo cyangwa igitekerezo cy’umuntu umwe kitashingirwaho hafatwa ingamba bitewe nuko bishoboka ko yaba ari amarangamutima ye.

John Bagabo

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 31/10/2016 saa 17:52

Turashima icyo gicorwa cyumuhanda naryo niterambere ariko ikihutirwa namazi ntarama na kanzenze bavoma nyabarongo abandi bakavoma ibidedezi byo mugishanga ntabuzima kabisa bafite
Kanda hano umusubize

- 31/10/2016 saa 17:51

Turashima icyo gicorwa cyumuhanda naryo niterambere ariko ikihutirwa namazi ntarama na kanzenze bavoma nyabarongo abandi bakavoma ibidedezi byo mugishanga ntabuzima kabisa bafite
Kanda hano umusubize

- 31/10/2016 saa 16:47

bakomerez aho
Kanda hano umusubize

Gaga - 31/10/2016 saa 10:29

Nibyiza gukora imihanda , ariko bugesera ufite ikibazo cy'ingorabahizi ,cy'amazi , ibura ry,ama giteye inkenke niba bishoboka abayobozi babyigeho ,ahantu hateganyijwe ikibuga ntabwo hagomba kuba ariho habura amazi , babanze amazi yo kunywa, NYAMATA , Kanzenze , ikibuga kize nyuma , thanks .
Kanda hano umusubize

Ndagijimana Samuel - 30/10/2016 saa 22:29

Murakoze Nibyo Koko Uriya Muhanda Tugomba Kuwuko Kuko Udufitiye Akamaro Yari Ndagijimana Samuel Nyamata Mukarere Ka Bugesera
Kanda hano umusubize

Job - 30/10/2016 saa 17:24

Umuhanda uhuza umurenge Wa Shyara na Musenyi ubangamiwe no gitinda gukora ikiraro kirimo hagati y' iyo mirenge.Bwana Meya was Bugesera tuvane mu gihirahiro.
Kanda hano umusubize

J.Paul - 30/10/2016 saa 11:00

Turabashimiye muyobozi wa karere kacu.hari undh muhanda uhuza musenyi na nyamata ,nukuvuga uva ahitwa mubihari ukazamuka sumbure ,ugakomeza nyamushara .nawo muzadufashe ukorwe.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X