Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Capt Kayigire yabwiye abanyeshuri ko abo bumva baba hanze atari uko banze u Rwanda, ahubwo ari inda nini

Kuri uyu wa 14 Ukwakira 2016, ubwo mu ishuri rya Lycee de Kigali haberaga gitaramo cyo kwizihiza ukwezi kwahariwe ibikorwa byo gukunda igihugu, n’uwari uhagarariye ingabo, Capt Kayigire Terence, yabwiye abanyeshuri ko gukunda igihugu ari inshingano ya buri munyarwanda wese, bityo ko nabo bakwiye gukigukunda ndetse bakakirinda ibyashaka guhungabanya umutekano, mdetse ko kuba ubu hari abanyarwanda bahunze igihugu atari uko bacyanze ahubwo ari inda nini.

Capt Kayigire Terence yavuze ko kuba ubu hari abanyarwanda bahunze igihugu atari uko bacyanze ahubwo ari inda nini.

Yagize ati: "Bari mujya mwumva baba hanze si uko banga u Rwanda, hoya, ahubwo ni inda nini bafite banga gusaranganya n’abandi bagahitamo gufata inzira bakagenda."

Capt Kayigire Terence yabwiye abanyeshuri ko ubundi kera bavugaga ko u Rwanda rutera rudaterwa kandi ndetse n’ubu bikaba ari ko bikimeze. Ku bw’ibyo rero ngo ni ngombwa ko bkunda igihugu kandi bakakirinda.

Yagize ati: "Kera bavugaga ko u Rwanda rutera rudaterwa kandi n’ubu niko bikimeze, ngaho mwibaze tuvuye ku murage wa ba sokuruza, ni ngombwa ko rero mukunda igihugu kandi."

Ukwezi kwahariwe ibikorwa byo gukunda igihugu kwatangite kuwa 08 Ukwakira kukazarangira kuwa 04 Ugushyingo 2016, Insanganyamatsiko yako igira iti: "Gukunda igihugu ni ishema ryacu ni agaciro Kacu."

Gilbert

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Sekarama - 18/10/2016 saa 16:48

Afande rwose bagukosore kandi uzasubire muri biriya bibondo ubabbwireko wababeshye.Uko nukubura leadership kutamenya ibyo ugomba kuvuga imbere y'abantu.Ariko mwagiye mutegura discours?Iyo uza kuyitegura ntiwari kuvuga biriya.Ariko muzi abantu baba hanze uburyo bafasha abari mu gihugu?wagira iyo nda nini se ugafasha abandi.Ni bangahe bari mu gihugu bafasha abari hanze. Ni bangahe bari mu gihugu babaye hanze?Babaye hanze kubera iyo nda nini?Mujye mumenya gucinya inkoro irimo n'ubwenge.
Kanda hano umusubize

Sekarama - 18/10/2016 saa 16:48

Afande rwose bagukosore kandi uzasubire muri biriya bibondo ubabbwireko wababeshye.Uko nukubura leadership kutamenya ibyo ugomba kuvuga imbere y'abantu.Ariko mwagiye mutegura discours?Iyo uza kuyitegura ntiwari kuvuga biriya.Ariko muzi abantu baba hanze uburyo bafasha abari mu gihugu?wagira iyo nda nini se ugafasha abandi.Ni bangahe bari mu gihugu bafasha abari hanze. Ni bangahe bari mu gihugu babaye hanze?Babaye hanze kubera iyo nda nini?Mujye mumenya gucinya inkoro irimo n'ubwenge.
Kanda hano umusubize

menta - 18/10/2016 saa 03:37

Ariko umuntu wese ushaka kwerekana ko ashyigikiye ubutegetsi buriho agomba gutukana?Mperuka kera byari ibya bashumba. Umuntu atuka abandi izuba riva maze akumva ko yatenze igitekerezo kizima. Ubwo nta bari bana uriya mugabo yaroshye ni ingengabitekerezo mbi urumva bafata abavandimwe bari hanze gute? Genda Rwanda waragoye. Icyakora namusaba kongera gusura ruriya rubyiruko maze akavuguruza ibyo yavuze. Bwengebuke gusa. Captain utazi gushyira mu gaciro. Harya ubwo leadership yize nuko ayikoresha?
Kanda hano umusubize

kayumba isidore - 17/10/2016 saa 04:21

Captaine Kayitare ntabwo yavuze ababa hanze bose, ahubwo yisobanuye nabi. Aravuga nka Trump neza.
Kanda hano umusubize

son - 17/10/2016 saa 21:23

Afande. Ufite imyaka ingahe. Ubundi. Wabanje. Amahugurwa mbereyuko. Uba. Afande. Utinyuke uvuge ngoababa hanze nindanini. Banza uhishe. Icyokibindi kikurimbere. Nonese. Stupid. Uzasubire mwishuri urwanda uzi ubuso bwarwo. Abanyarwanda. Bose. Bagarutse. Wabaha. Ahogutura ubona. Waragize amahirwe. Ukagirango. Umusumwe. Ntiwakwibona uri muri kasho. Nkabandi bose. Ugahunga. Wagera ahoturi tukagukosora. Kayumba arihehe? Nindanini. Rudasingwa. Arihe nindanini. Ceceka if you wanna vormit go to nyabarongo don't. Vormit To us pls
Kanda hano umusubize

kayumba isidore - 17/10/2016 saa 04:21

Captaine Kayitare ntabwo yavuze ababa hanze bose, ahubwo yisobanuye nabi. Aravuga nka Trump neza.
Kanda hano umusubize

bavuma - 17/10/2016 saa 00:57

Banyarwanda namwe benedata mwagiye mugira ikinyabufwura. Ababa hanze suko arinda nini ndumva ntibeshe Umwami wacu ya TANZE yagiye ryari ese wowe Afande igihe wabaga hanze byarinda nini. Suko wari kuvuga uhindure imvugo (Gisa rwigema) poro Kagame sha nabo byarinda nini aya UHAMAGARWE MUBIRO BYA PEREZIDA UHABWE AMASOMO KANDI NDABYIZEYE MUZEHEE WACU ARAGUHAMAGARA ABO BANA WABAYOBEJE HARABABYEYI BABO cg Imiryango iri mubutumwa hanze babifashe nkuko wabibabwiye 2√. Singaruka inyuma cyaneee niba wibuka umugabo wise Perezida Ikinani Uzi igihembo yamuhebye Wowe sicyo nkuciriye Ahubwo wisubireho Afande wacu......... Mukomeze mugire ibihe byiza mukangurira Abana bato gukuna (IGIHUGU),,
Kanda hano umusubize

bavuma - 17/10/2016 saa 00:54

Banyarwanda namwe benedata mwagiye mugira ikinyabufwura. Ababa hanze suko arinda nini ndumva ntibeshe Umwami wacu ya TANZE yagiye ryari ese wowe Afande igihe wabaga hanze byarinda nini. Suko wari kuvuga uhindure imvugo (Gisa rwigema) poro Kagame sha nabo byarinda nini aya UHAMAGARWE MUBIRO BYA PEREZIDA UHABWE AMASOMO KANDI NDABYIZEYE MUZEHEE WACU ARAGUHAMAGARA ABO BANA WABAYOBEJE HARABABYEYI BABO cg Imiryango iri mubutumwa hanze babifashe nkuko wabibabwiye 2√. Singaruka inyuma cyaneee niba wibuka umugabo wise Perezida Ikinani Uzi igihembo yamuhebye Wowe sicyo nkuciriye Ahubwo wisubireho Afande wacu......... Mukomeze mugire ibihe byiza mukangurira Abana bato gukuna (IGIHUGU),,
Kanda hano umusubize

KAGABO - 16/10/2016 saa 00:19

INDA NINI? HAAHAHA. HARI NABAKORERA U RWANDA BATABISHOBOYE. ABAJYANAMA BAZAMBASSADE. ABARI I BXL BO NI AGAHOMAMUNWA. MUHINDURE GUSTAVE NTWARAMUHETO. NTACYO AMAZE
Kanda hano umusubize

kamari Rogers - 16/10/2016 saa 20:14

Hanyuma se wowe umaze iki kumurenza uwamutumye niwe uzi icyo yamutumye wanjiji weeeee
Kanda hano umusubize

bitwenge - 15/10/2016 saa 21:41

KAYIGIRE WE BASOGOKURU BARAVU NGO UMWIJUTO WIKINONKO UGITA NGO IMVURA NTIZAGWA !!! WABONA ABO WITA ABINDA NINI UBASANZE IYO BARI NABWO WABA IGIZIMANA !
Kanda hano umusubize

igisumizi bakareke emmanuel - 15/10/2016 saa 21:18

njyewe sinemeranya na capt kayigire kuko aho Ubuzima bukwerekeje ariho ujya guhigira baca umugani NGO ntawe bitabera nuko bitinda kuza
Kanda hano umusubize

setako erik - 15/10/2016 saa 19:39

Ariko muzikwigaragaza kweri kuburyo ufata abantu bose ukabagira ibyo ntazi ibisambo ngo abarihanze nabanyenda nini? Ahaaaaaaa musigaye muzi kwihakirwada ariko muge mureka gutuka abantu
Kanda hano umusubize

kaka - 15/10/2016 saa 17:31

Cpt wabwira ingihe umariye murwanda???? Iyoda nini uvuze mabyayaso wibwira ko aho mugihungu harimwo iki cyandutanga wahene we?
Kanda hano umusubize

SAMAHTHA LINDSAY - 16/10/2016 saa 16:38

Byumvikane ko uri mumashyamba ya congo kuko kuriyisi niho hasigaye uburere nkubwinyamaswa Va ibuzimu dore urwanda rwa mata nubuki wa nyamaswa we
Kanda hano umusubize

julir - 15/10/2016 saa 15:37

Reka reka kandi tuza gusura abacu tukabaha n ibyo bakeneye nko kwishyurirwa amashuri kurya kwambara n ibindi nko kubakira ababikeneye. Ubwo se dufite inda nini gute koko? Kandi arega kuba hanze nzibivuze guhunga igihugu. Uyu muvandimwe rwose yongere asobanurire abanyeshuri akoresheje imvugo nziza.
Kanda hano umusubize

Masumbuko - 15/10/2016 saa 14:55

Hari n'abariyo kubera abayobozi nk'aba bafite ibitekerezo bireshya kuriya!
Kanda hano umusubize

Masumbuko - 15/10/2016 saa 14:54

Hari n'abariyo kubera abayobozi nk'aba bafite ibitekerezo bireshya kuriya!
Kanda hano umusubize

bitwenge - 15/10/2016 saa 14:02

Politics : impunzi muri Africa zabayeho kuva kera ntago zabaga zifite inda nini ahubwo abari mugihugu nibo baba barabyibushye inda zarakuze impunzi inda iba yarafatanye numugongo kubera imibereho mibi kungoma zabami barahungaga 1959 barahunze1963barahunze nindanini??? nubu baracyahunga ahubwo muzadusobanurire igihugu bisobanuyiki? Kuko bahunga mugihugu kandi bari bakirimo? Kuki bagihunga?
Kanda hano umusubize

Vuguziga - 15/10/2016 saa 12:56

Hahahaaaaaa ntawakurenganya😂 Kandi Vuguziga mwana wa mama Ntawuzi aho bwira ajyeze.
Kanda hano umusubize

LAURENT - 15/10/2016 saa 12:56

GUHUNGA NTABWO ARINDA NINI, IWA BANDI HARAHANDA, AHUBWO HARIMPAMVU NYINSHI,IYAMBERE UMUTEKANO MUCYE KUMUNTU KU GITI CYE, AKARENGANE, IVANGURA RISHYINGIYE MUGUHEZWA MU MIRIMO,POLITIKI MBI ISHYINGIYE KU KINYOMA NI BINDI,RERO HARI REGIME IKUBERA NZIZA,INDI IKAKUBERA MBI,IKAGUKIZA,UNDI IKAMWICA CYANGWA IKAMUKENESHA, DIASPORA SE YABA IMAZIKI NA RWANDAY?,HARI NABANTU BABI BASEBYA U RWANDA KANDI BAKE NABO BARAHARI,BATI UMUKOBWA ABA UMWE AGATUKISHA BOSE,UBUSE URAMBWIRAKO ABABOHOYE U RWANDA ABABYEYI BABO BAGIYE KUBERA INDA NINI? IL NE FAUT PAS GENERALISER KANDI MU RWANDA IHEREREYE KU MUGABANE W'ISI NTABWO TURI MWIJURU NGO TUVUGE KO TURA BAMARAYIKA. UMWAMI NTIYICA HICA RUBANDA,ITEGEKO NSHINGA BAVUGAKO RISUMBA ANDI MATEGEKO KO KANDI ABANTU BOSE BARESHYA IMBERE YA MATEGEKO NIKO BIRI? ICYO GIHE NTITWAKONGERA KUVUGA AKARENGANE NA RUSWA,SOLIDARITES NEGATIVES NA ZA INFLUENCE, ICYECYEKERE RURIYE ABANDI RUTAKWIBAGIYE.
Kanda hano umusubize

jambo - 15/10/2016 saa 15:04

NKUNDA UMUGABO NTACYO AMPAYE.NTA MUNTU NUMWE UHUNGA KUBER INDA NINA. ABAGWA MUNYANJA BULI MUNSI NTABWO ALI INDA NINI..ABANTU BAHUNGA ABAGIZI BANABI,BAHUNGA INZARA,UBUKENE,KUBURA AKAZI,UBUCAMANZA BUBOGAMYE,MBESE MU BYUKULI KUBURA AMAHORO KUMUTIMA ,UKABUA EPFO NA RUGURU.
Kanda hano umusubize

Karangwa Anaclet - 15/10/2016 saa 12:47

Muraho, nagiraga Ngo minutes ko a anti baba hanze Ku mpamvu zinyiranye: Hari abariyo kubera ubutumwa bw'akazi cg indi mirimo bakorerayo, Hari abatuyeyo kandi baragiye Ku mpamvu zizwi n'igihugu cg n'imiryango yabo, mbese Ku mpamvu zisobanutse kandi zitabangamye. Yego hari n'abariyo kuri izo mpamvu Capt Kayigire yavuze ariko abantu baba hanze Bose si Ku bw'inda nini rwose
Kanda hano umusubize

Muhawe - 15/10/2016 saa 12:46

Gukoresha igiswayire nibyiza
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X