Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

CHUK: Umuganga yaguye mu bitaro yita ku barwayi

Dr.Bisetsa Aphrodis, wari Umuganga w’umuhanga mu kubaga (General Sugery) mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK, yitabye Imana nyuma yo guturika umutsi wo mu mutwe ubwo yari ari kubaga umurwayi.

JPEG - 22.6 kb
Dr.Bisetsa Aphrodis waguye mu bitaro bya CHUK

Amakuru agera ku kinyamakuru Imirasire aravuga ko ku wa Kane w’iki cyumweru tariki 22 Nzeri 2016, ari bwo Dr.Bisetsa Aphrodis yari mu cyumba babagiramo abarwayi, maze ubwo yari ari kubaga umurwayi agira icyo bita "Stroke" mu nyito z’ubuvuzi, bikaba bisobanura ugucika k’umutsi wo mu mutwe.

Bahise bamusuzuma basanga yatangiye kuvira imbere mu mutwe (Intracranial Hemorrhage), baramubaga bwa mbere bigenda neza, ariko amahirwe yo kurokora ubuzima bwe akomeza kuba make, birangira ashizemo umwuka.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kigali CHUK, Dr.Theobald Hategekimana yemeje iby’urupfu rwa Dr.Bisetsa, icyakora ntiyagira byinshi aruvugaho.

Abaganga bakora muri ibi bitaro bagamiriye n’ikinyamakuru Imirasire, ariko batifuje ko amazina yabo atangazwa, bavuze ko uru ruphu rwaba rufitanye isano n’akazi aba baganga bakora bataruhuka, aho ushobora gusanga umwe akora iminsi 3 ikurikirana ataruhuka, amanywa na n’ijoro.

Aba baganga bakomeje bavuga ko Dr Bisetsa Aphrodis yari amaze iminsi akora cyane ataruhuka kugira ngo abashe gufasha abarwayi benshi bakunze kuba ikibazo muri ibi bitaro. Nyamara ngo yakoraga gutya mu gihe na we yari atororoherwa dore ko yari ngo yabanje kuvurirwa muri ibi bitaro na bwo avurwa indwara yari yaturutse ku munaniro.

Ibi kandi ngo si ubwambere bibaye, kuko no mu ntangiriro z’uyu mwaka, undi muganga wo muri ibi bitaro nawe yapfuye avuye ku Kazi nk’aka, atashye araryama ntiyabyuka.

Aba baganga bakaba bababajwe na mugenzi wabo wabavuyemo, gusa banafite impungenge ko nabo bizababaho, ngo kuko ushinzwe gupangira abaganga akazi, atabasigira akanya na gato ko kuruhuka.

Ibi na none ngo bikaba biterwa n’uko ibi bitaro nta baganga b’inzobere bahagije bifite.

Abari muri gahunda y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza, nibo bakoreshwa, ngo hakaba hari ibyo bagomba kuba barangije kwerekana bijyanye n’amasomo yabo kandi mu gihe gito baba bafite, ngo bigatuma bemerera ubuyobozi bw’ibitaro gukora bataruhuka.

Gilbert Mahame

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

suavis irakoze - 28/09/2016 saa 15:45

yebaba weeee.Bisetsa arapfuye?ndababaye gusa Imana imwakire mubayo yari umuntu mwiza p.Ubuzima ni bugufi rwose
Kanda hano umusubize

- 27/09/2016 saa 20:15

TWIFATANYIJE NUMURYANGO W'UYUMUGAGA IMANA IMWAKIRE MUBAYO
Kanda hano umusubize

kan - 27/09/2016 saa 06:49

none se uyu karenzi kombona ababaye ikibi kitanditswe nikihe?none yigishe ibijyanye nibyo umutima wawe wifuza ariko bitari mwijambo ry'Imana?uburakari bwawe ntashingiro bufite
Kanda hano umusubize

doudu - 26/09/2016 saa 16:26

Imana imwakire mubayo!
Kanda hano umusubize

abutafrica - 26/09/2016 saa 15:52

yoooh ,ndababaye, kuko yarambaze muri 2014.ugiye twaritugigukeneye
Kanda hano umusubize

RUHARABU - 26/09/2016 saa 15:51

NYAGASANI IMANA IBABARIRE UYU MUGANGA IBIBI YABA YARAYIKOREYE AKIRI MUZIMA MAZE IMWAKIRE MU BAHIRE BAYO AHO TWIZEYE KUZASANGIRA NA WE IKUZO RY'IMANA UBUZIRAHEREZO. NAHO IBY'IBYICVIRO BY'UBUDEHE BYO NTAWARUBARA KUKO ABAYOBOZI BASHATSE KWEREKANA KO ABATURAGE BAYOBORA ARI ABAKIRE KANDI UBUKENE BUBAGEZE KU BUCE. AHAA, NZABA MBARIRWA. AHUBWO SE ICYO GICUNSHU CYO KIRACYABONEKA KO AHO GISIGAYE ARI MURI ZA PARC NATIONAL KANDI HAKABA NTA WEMEREWE KUJYA KWAHIRAMO? NAWE ABANTU BAFATE UMUNTU UKORERA IBIHUMBI BIRI MUSI YA 100.000 Frw BAMUSHYIRE MU CYICIRO KIMWE N'UMUNTU UKUKORERA IBIHUMBI N'IBIHUMBAGIZA, UFITE AMASAMBU ATABARIKA, UFITE AMAFAMU Y'INKA HIRYA NO HINO? ICYICIRO CYA 3 KIRIMO INZIRAKARENGANE NYINSHI CYANE CYANE ABAKORA MURI SERVICE Y'UBUREZI BAHEMBWA INTICA NTIKIZE.
Kanda hano umusubize

akazuba - 27/09/2016 saa 07:29

ubuse ibi uvuga bihuriyehe nikibazo
Kanda hano umusubize

value - 28/09/2016 saa 17:39

manaweee....? Muganga yarambaze tariki 17-08-2019 imana imwakire mubayo ntakundi
Kanda hano umusubize

hakizimana damien - 26/09/2016 saa 10:53

IMANA imwakire mu bayo kuko aguye mu butabazi
Kanda hano umusubize

hakizimana damien - 26/09/2016 saa 10:52

IMANA imwakire mu bayo kuko aguye mu butabazi
Kanda hano umusubize

- 26/09/2016 saa 10:35

Hahirwa abapfa bapfira mu mwami. Mwirire naho we harangije urwe. Ba nyarwanda ba nyarwanda kazi. Ntimugacirane imanza kuko incimanza zitabera irahari. Arabafata umunya wogutekereza ibinyoma bagamije gusebya bagenzi babo. Nimubihorere bakore ukobabyumva, umuntu wese azabazwa ibyoyakoze. Ibya politike agati kashinzwe n'imana ntawubasha kugahirika.

Nkunda - 26/09/2016 saa 08:06

Yoo mbega inkuru ibababaje cyane! icyakora umuryango we asize yaratunze warukwiye gufashwa kuko aguye ku rugamba rwo gukiza ubuzima bw'abantu. Imana imwakire mu bayo
Kanda hano umusubize

umucyo - 26/09/2016 saa 07:56

Iyi nkuru irababaje pe. Abantu bari kwicwa n'umunaniro ukabije muriki gihe ariko abaganga bo rwose birarenze Imana imuhe iruhuko ridashira yibuke imirimo ye myiza n'ubwitange yagiriye abandi akiyibagirwa kugeza apfuye. Mana muhe iruhuko ridashira umugore we n'abana ubakomeze kandi ubihanganishe tubigusabye mw'Izina rya Yesu waducunguye. Amen
Kanda hano umusubize

uwiringiyimana Ibrahim - 26/09/2016 saa 05:53

Uwiteka amwakire,Imana iratubwira ngo uko muryama niko muzapfa nuko mubyuka niko muzazurwa,kubwibyo nkaba nabwira abagihumeka ko,uru rupfu rw'uyu mu Dr ko ari integuza kuwariwe wese ko isaha n'umunota,ashobora gutandukana na roho bityo bikatubera impanvu yo kuba kuri iyi isi nk'abagenzi,tugahozaho gukora byiza kugira ngo tuzahure n'IMANA itwishimiye
Kanda hano umusubize

uwayo - 25/09/2016 saa 20:30

karenzi nawe ntugakabye koko ikintu gikomeye Thomas yavuze ni ikihe cyatuma umutuka ubu koko yaregwa iki koko rwose niba urwanya Imana ni uburenganzira bwawe ariko nanone mujye wubaha ibitekerezo by'abo mudahuje naho kuzana ibitutsi rwose bigaragaza uburere buke icyantangaje nuko ushinja icyaha ahubwo ugakora ishyano gutukana mu ruhame uhimbira umuntu ibyaha bidahari
Kanda hano umusubize

Bwatsi - 25/09/2016 saa 20:06

Uwo yazize umurava bazamushyire mu ntwari.
Kanda hano umusubize

Robert - 25/09/2016 saa 18:58

Imana imwakire mubayo.
Kanda hano umusubize

Karenzi Emmy - 25/09/2016 saa 17:41

Ariko reka mbibarize cyane cyane mwe abanyamakuru,mbese hal'ukuntu twamenya aba Bantu bandikira ku mbuga nkoranyambaga? n'ikibazo mfite?nk'uyu wiyise Kabera Thomas,n'umugome kandi n'umushinyaguzi yakabaye ashyikirizwa inzsgo z'ubutabera.niba atarwaye mu mutwe akwiye gufungwa agashyira ubwenge ku gihe,aba ni. babandi bambara uruhu rw'intama kdi ar'amasega aryana,Ubu se,ibi yanditse bihuriye he n'ikibazo cyabaye,ngaho ijambo ry'Imana abivanze na Politike kdi ibye n'ugusenya gusa uretse ko atanabishobora yuzuyemo abadayimoni.ngo aravuga ijambo ry'Imana toka Satani kwa jina LA Yesu Kristo,Imana niyo yaremye isi n:ijuru,ishyiraho abayobozi niyo iz'uko izabigenza,.wowe wararindagiye,va muli uwo mwijima urimo,Soma muli Yohana 14:1-14.mbabajwe n'ukuntu wayobye ukaba ushaka no kuyobya abandi,Imana ikuganze,niba ukorera Imana ujye uvuga amazina yawe,ureke kubeshya amazina kandi ureke ishyali Bible iravuga ngo mugandukire ababayobora baliya nabo n'abakozi b'Imana,reka kwirirwa utukana kuko byakunaniye kuyobora,mumbabarire nagiye ku ruhande gato,nagira ngo nkosore uyu wiyise Kabera Thomas,Murakoze.
Kanda hano umusubize

gaga - 26/09/2016 saa 05:51

Mbega Thomas. Uravuga nk umutampera n imirongo yawe. Nk umuvugabutumwa niba ari nabyo, ibyo uvuga ubona bikomeza ababuze umuntu? Iyo nza kuba wowe nari gushaka imirongo ihumuriza umuryango. Biragaragara ko utazi no kwigisha kuko umuvugabutumwa nyawe asoma ijambo rijyanye n igikorwa cyabaye, circontancielle cg evenementielle. Ubwo rero ngo urabwirije!
Kanda hano umusubize

NYAKAYIRU PEITER - 26/09/2016 saa 07:40

Niko se KARENZI we,niki KABERA yanditse kitari cyo?Ibyo yanditse byose yakubwiye aho ubisoma muli Bible.Ahubwo tubwire aho yavuze ibidahuye na Bible.We wababajwe nuko yavuze ibyo udashaka kumva.Niba utari ubizi,YESU yasabye abakristu nyakuri kutivanga mu byisi,cyane cyane Politics (Yohana 17:16).Wowe rero niba ukunda politike,komeza nakubwira iki.KABERA yiyemeje kubwiriza ubwami bw'imana.Ubwo bwami nibuza,buzamenagura ubutegetsi bwose bwo mu isi nkuko tubisoma muli Daniel 2:44.Niyo mpamvu dusenga tubwira imana ngo "Ubwami bwawe nibuze".Ubwami bivuga ubutegetsi bw'umwami.Umunsi bwaje,ibibi byose bituzengereza bizavaho (urupfu,indwara,ubusaza,ubukene,ubushomeri,intambara,inzangano ziterwa na politiki,etc...).
Kanda hano umusubize

- 26/09/2016 saa 08:56

Ndumva ariko ibyo yavuze ntakibi kirimo.
Kanda hano umusubize

Karenzi Emmy - 25/09/2016 saa 17:40

Ariko reka mbibarize cyane cyane mwe abanyamakuru,mbese hal'ukuntu twamenya aba Bantu bandikira ku mbuga nkoranyambaga? n'ikibazo mfite?nk'uyu wiyise Kabera Thomas,n'umugome kandi n'umushinyaguzi yakabaye ashyikirizwa inzsgo z'ubutabera.niba atarwaye mu mutwe akwiye gufungwa agashyira ubwenge ku gihe,aba ni. babandi bambara uruhu rw'intama kdi ar'amasega aryana,Ubu se,ibi yanditse bihuriye he n'ikibazo cyabaye,ngaho ijambo ry'Imana abivanze na Politike kdi ibye n'ugusenya gusa uretse ko atanabishobora yuzuyemo abadayimoni.ngo aravuga ijambo ry'Imana toka Satani kwa jina LA Yesu Kristo,Imana niyo yaremye isi n:ijuru,ishyiraho abayobozi niyo iz'uko izabigenza,.wowe wararindagiye,va muli uwo mwijima urimo,Soma muli Yohana 14:1-14.mbabajwe n'ukuntu wayobye ukaba ushaka no kuyobya abandi,Imana ikuganze,niba ukorera Imana ujye uvuga amazina yawe,ureke kubeshya amazina kandi ureke ishyali Bible iravuga ngo mugandukire ababayobora baliya nabo n'abakozi b'Imana,reka kwirirwa utukana kuko byakunaniye kuyobora,mumbabarire nagiye ku ruhande gato,nagira ngo nkosore uyu wiyise Kabera Thomas,Murakoze.
Kanda hano umusubize

- 25/09/2016 saa 16:17

imana imwakire
Kanda hano umusubize

KABERA Thomas - 25/09/2016 saa 16:14

Hari inkuru zibabaza kurusha izindi.Iyi nayo irambabaje cyane.Burya n'ifoto y'umuntu ituma wumva umufitiye sympathie.Urabona yari akiri muto.Ariko nk'umuntu nkorera imana buri munsi mu murimo wo Kubwiriza mu mihanda na mu ngo,ntabwo narangiza iyi nkuru ntababwiye ko Doctor ashobora kuzazuka ku munsi wa nyuma niba yitaga kubyo Bible idusaba gukora (Yohana 6:40).Ikindi kandi nuko mu isi nshya dutegereje dusoma muli 2 Petero 3:13,nta ndwara cyangwa urupfu bizabamo nkuko tubisoma muli Ibyahishuwe 21:4.RIP Doctor.Mugihe tugifite ubuzima,ntitukabe gusa mu byisi,ahubwo tujye dushaka kandi dukorere imana.Bisaba kubanza KWIGA Bible neza,aho kuyitunga imuhira gusa tutazi ibirimo.Tukamenya ko hari isi nshya n'ijuru bishya dutegereje,tukamenya ko ku munsi w'imperuka ibintu bizahinduka.Imana izakuraho ubutegetsi bw'abantu,ibuhe YESU.Tubisoma muli Daniel 2:44 na Ibyahishuwe 11:15.
Kanda hano umusubize

andre - 26/09/2016 saa 12:39

karenzi gusa urambabaje.ujye utekereza mbere yo kuvuga.
Kanda hano umusubize

atangana - 25/09/2016 saa 14:49

AVC ? yazize umunaniro kabisa .Imana imwakire
Kanda hano umusubize

Etienne - 25/09/2016 saa 14:37

RIP.papa Kennedy.
Kanda hano umusubize

karenzi Emmy - 25/09/2016 saa 14:13

yo Birababaje cyane Imana imuhe iruhuko ridashira kdi twihanganishije umuryango we,Leta nikore uko ishoboye kose yongere abaganga,kuko yishwe n'umunaniro,mumbabarire iki gitekerezo mukigeze kuli Minisiteri y'ubuzima abanyamakuru n'ubutegetsi bwa Kane niko tubyumva muli intumwa za Rubanda none mubwire ababishinzwe ko ibyiciro by'ubudehe badushyize mu byiciro by'abakire kdi duciriritse babisubiremo rwose kuko abaturage n'amaboko y'igihugu bagomba kugira ubuzima bwiza,naho bidahindutse tuzivurisha igicunshu n'umuravumba nkuko ba Sogokuruza babagaho kera abazungu bataraza.Murakoze.
Kanda hano umusubize

gaga - 26/09/2016 saa 05:43

Ariko mwaragowe. Ibyubudehe bihuriye he n iyi inkuru koko? Urabura gutabariza abaganga Ku kibazo bituma bapfa bazira umunaniro? Ibyo n agashinyaguro. Harimo ubwenge buke
Kanda hano umusubize

iradukunda melise - 25/09/2016 saa 13:48

Imana imwakire mubayo kandi umuryango we ukomere wihangane tubafashe mumugongo Imana ibahumurize kandi ibafashe muri byose RIP ugiye tukigukeneye
Kanda hano umusubize

karenzi Emmy - 25/09/2016 saa 13:36

yo Birababaje cyane Imana imuhe iruhuko ridashira kdi twihanganishije umuryango we,Leta nikore uko ishoboye kose yongere abaganga,kuko yishwe n'umunaniro,mumbabarire iki gitekerezo mukigeze kuli Minisiteri y'ubuzima abanyamakuru n'ubutegetsi bwa Kane niko tubyumva muli intumwa za Rubanda none mubwire ababishinzwe ko ibyiciro by'ubudehe badushyize mu byiciro by'abakire kdi duciriritse babisubiremo rwose kuko abaturage n'amaboko y'igihugu bagomba kugira ubuzima bwiza,naho bidahindutse tuzivurisha igicunshu n'umuravumba nkuko ba Sogokuruza babagaho kera abazungu bataraza.Murakoze.
Kanda hano umusubize

Nzamuye Emmanuel - 25/09/2016 saa 13:07

Imana imuhe iruhuko ridashira. RIP Dr.Bisetsa
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X