Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Congo ibangamiwe n’umubare munini w’impunzi z’abanyarwanda n’abarundi ziri ku butaka bwayo

Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo itangaza ko ibarura impunzi z’abanyarwanda n’abarundi bagera ku 130.000 bari ku butaka bwayo. Izi mpunzi Leta ya Congo ivuga ko biyigoye kuziha ibyo zikeneye byose.

Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ivuga ko atari izi gusa kuko ngo ifite n’izindi zituruka muri Centre Afrika.

Kongo ivuga ko ifite impunzi ibihumbi 100 zituruka muri Centre Afrika ziba mu ntara Yo mu majyarurguru, no mu majyepfo, muri Ubangi. Congo kandi ibarura impunzi z’abanyarwanda n’iz’Abarundi zisaga 30.000 baba mu majyepfo y’intara ya Kivu y’amajyepfo.

Leta ya Congo ivuga ko ifite impungenge z’umubare mwinshi w’impunzi zidahwema kwiyongera umunsi ku munsi. Izi mpungenge Leta ya Congo yazigaragaje ku munsi w’ejo ku wa 20 Kamena aho isi yose yizihiza umunsi mukuru wo kuzirikana impunzi.

Komiseri mukuru ushinzwe impunzi ku rwego rw’igihugu Cracient Mupenda yavuze ko Congo iri kubarura impunzi z’abanyarwanda zonyine 11.000, imibare bavuga ko yatanzwe hifashishijwe uburyo bugezweho.

M.Mupenda akomeza avuga kandi ko impunzi z’abarundi 23.000 aribo bari kubutaka bwa Congo bahunze imvururu za politiki zadutse mu gihugu cyabo nyuma yahoo Perezida Nkurunziza atangaje ko aziyamamariza kuyobora manda ya gatatu yaje no gutsindira.

Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR mu nama ryakoreye kuri kaminuza ya Kinshasa zatangaje ko Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yakiriye ku butaka bwayo impunzi 397.950 kuva ku wa 31 z’ukwa gatatu.

Congo ibarura impunzi nyinshi z’Abanyarwanda mu gihe u Rwanda narwo rubarura umubare munini w’impunzi z’abanye Congo ziri mu Rwanda.

Minisitiri ufite mu nshingano ze gucyura impunzi Mukantabana Seraphine ku munsi mpuzamahanga wo kuzirikana impunzi yaburiye impunzi z’abanyarwanda zikiri hanze ko zikwiye gukora uko zishoboye zigataha mu Rwanda bigishoboka ko zifashwa gutaha, kuko ngo hari igihe kizagera bakajya bakajya bataha nta nkungabahawe.

Jean Pierre Tuyisenge-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

ISAAC - 29/06/2016 saa 08:04

Usibye ubugugu abakongomani bafite ibirere byichi byogutuzamo izompunzi kandibakazigaburira kuko bafite umutungo ntabwarigihugu kibonetse cyose cyokwakira impunzi nkizose-ariko imana niyibizi.
Kanda hano umusubize

Ntacobishimiye Léonidas - 25/06/2016 saa 07:36

Benedat Ntakintu Kibabaje Nkokwitwa Impunzi Abarimubuhungiro Bizere Imana Nokukanyuma Irakora
Kanda hano umusubize

- 23/06/2016 saa 10:57

Ariko iyo igihugu ķitari mu mage nta mpamvu kitatahatirwa kurinda umutekano w'abaturage bacyo bose. Ngo bamwe babe batuje mu gihugu cyabo abandi banamye mu makambi. Amategeko agenga impunzi agomba gutera imbere cyangwa agahinduka kunyungu z'abaturage bose.
Kanda hano umusubize

Rugayimpunzi - 22/06/2016 saa 14:33

DRC ngo yakiriye abarenga 350.000 kuva mu kwa gatatu 2016? Mbega abakongomani ngo barateshaguzwa? Naho ubundi, umunyarwanda ubarizwa mu buhungiro ari yo ku mpamvu ze bwite( gukekwaho ibyaha bya jenoside, kujijishwa n'inkoramaraso, gufatwa bugwate naho 'abandi bo ni abagambanyi biyizi).
Kanda hano umusubize

Rugayimpunzi - 22/06/2016 saa 14:32

DRC ngo yakiriye abarenga 350.000 kuva mu kwa gatatu 2016? Mbega abakongomani ngo barateshaguzwa? Naho ubundi, umunyarwanda ubarizwa mu buhungiro ari yo ku mpamvu ze bwite( gukekwaho ibyaha bya jenoside, kujijishwa n'inkoramaraso, gufatwa bugwate n'abandi b'abagambanyi biyizi).
Kanda hano umusubize

- 21/06/2016 saa 20:50

harya wa mudepite wavuze ngo ntampunzi tugira buriya avugira abanyarwanda koko?uwo nugusebya inteko,azigweho
Kanda hano umusubize

Mayobera - 22/06/2016 saa 07:08

Siwe wambere wivugiribyashaka muri kino gihugu harinuwatubwiyeko fdlr yayirangije
Kanda hano umusubize

nyirarume - 22/06/2016 saa 21:46

Niba FDLR itarashize se hari uwo ibuza gusinzira mu Rwanda ko yanjirwa muri Congo?
Kanda hano umusubize

mandella - 23/06/2016 saa 09:09

nibyo ibyo yavuze kuko ntazakabaye zikiyita impunzi kandi zakabaye zaratashye cyaneko igihugu cyabo ari amahoro 2 kuba batabuzwa gutaha 3abafite ibyaha nibatahe nibahamwa nibyaha bahanwe bareke kwiyita impunzi 4 impunzi nizitaha abana babakongomani muzabasigeyo nabyo bitazateza ikindikibazo 5 impunzi kompona ari abagore n' abana abagabo barihe nikibazo gikomeye kumenya ariko nkibaza nti amaherezo yizompunzi mwazisabiye kuba ubwenegihugu kuko nubundi ndabona abobana bavukiye muri icyo gihugu murimo ?
Kanda hano umusubize

ruduha - 21/06/2016 saa 20:49

Ko mbona ari abagore n'abana se gusa abandi barihe?
Kanda hano umusubize

John Peter - 22/06/2016 saa 11:15

Ntukabaze amenyo y'inkoko ureba umunwa.Abagabo benshi bari mu nva,abandi barafunze, abandi Ku rugamba.abandi barashwiragiye.Ibyatubayeho nano ibituriho bizi Imana.
Kanda hano umusubize

Eric.Man - 22/06/2016 saa 12:20

Ngo Abandibarihe Bagiye Kwambura Abaturage
Kanda hano umusubize

Kengo - 22/06/2016 saa 16:36

Abandi barikwikosi.
Kanda hano umusubize

Ndayishimiyeonesime - 21/06/2016 saa 20:28

Nibaduheamahoro Kandiimanayaturenye Turibamwe
Kanda hano umusubize

nizeyeyezu mwamidukunda - 22/06/2016 saa 10:58

Bihorere,ushizimpumpu ,yibagirwicyamwirukankanaga.kandi umunsi Imana yavuze Ngo yes,ntawuzavuga Ngo,no.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X